Muhanga: Umwana watsinze ikizamini cya Leta ntiyagiye kwiga kubera kubura amikoro

Mukabahizi Immaculée w’imyaka 58 atuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange yahisemo kujyana n’umwana we mu murima ngo bahinge nyuma y’uko umwana atsinze ikizamini cya Leta akoherezwa kwiga mu Karere ka Nyamagabe ariko akabura amikoro yo kumujyana na yo ngo yige.

Muhanga: umuturage arasaba ubufasha umwana we akajyanwa ku ishuri nk’abandi

Uyu mubyeyi avuga ko yabonye ntakundi yagira ngo umwana we ajye kwiga kuko we nta mikoro ahagije afite, kuko n’ubusanzwe aho yigaga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda byamugoraga kumubonera ibikoresho nubwo nta mafaranga y’ishuri bishyuraga.

Nk’uko amanota y’ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abigaragaza, umwana we Icyimpaye Leonie, yagize amanota 43 aza mu cyiciro cya kabiri.

Yahawe kujya kwiga ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyamyumba mu Karere ka Nyamagabe,  ishami ry’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (Phyisics Chemistry and Mathematics).

Mukabahizi avuga ko gukura umwana we mu ishuri na we atari we ahubwo ko ari amikoro make atamwemerera kujyana umwana we kwiga yewe no mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ngo ntiyabibasha.

Ati “Umwana yaratsinze mbura uko ngira kuko nta bushobozi, nabuze n’akantu na gato mperaho ngo mujyane kwiga kuko nta n’agasambu ngira. We se ntabibona, namujyana se nta mafaranga y’ishuri n’ibikoresho namubonera? Niyihangane nyine ajye amfasha no guca inshuro kuko nsanzwe nirwarira n’igifu.”

Uyu mubyeyi avuga ko ababazwa no kuba yarakuye umwana mu ishuri kuko abibona ko umwana we atakishimye, agaheraho asaba ubuyobozi n’izindi nzego kumugoboka umwana akajya ku ishuri nk’abandi.

Yagize ati “Ubuyobozi ndabusaba ngo bumfashe umwana wange ajye kwiga, umwana wange byaramuhungabanyije. Niyo bambonera amafaranga y’ishuri ibikoresho najya nsindagira nkajya guca inshuro ariko akiga.”

Uyu mwana yabwiye UMUSEKE ko atarenganya umubyeyi we kuko n’ubundi yari asanzwe agorwa no kumubonera ibikoresho naho yigaga.

- Advertisement -

Ati “Birambabaza kubona abandi bajya kwiga ariko wowe ukirirwa mu murima. Nange se ntacyo nyine nabikoraho narabyakiriye. Byanshimisha mbonye uko njya kwiga kuko mbishaka.”

Umwe mu baturanyi bagize icyo bavuga kuri iki kibazo cy’uyu mubyeyi wabuze uko ajyana umwana kwiga, yemeye ko uyu mubyeyi asanzwe nta mikoro ahagije afite kuko asanzwe ari umupfakazi. Ibi bijyana n’uko ngo abana be, abakobwa babiri bashatse kandi na bo ngo ntacyo bamufasha.

Mukabahizi abarizwa mu cyiciro cya Kabiri cy’Ubudehe, gusa ngo n’imirimo y’amaboko isanzwe igenewe abaturage babarizwa muri iki cyiciro yaramunaniye kubera kurwara igifu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre avuga ko ikibazo cy’uyu mwana wabuze uko ajya kwiga agiye kugikurikirana agashakirwa uburyo yiga nk’abandi.

Ati “Byaba bibabaje umwana atari kwiga nk’abandi, ni ubwa mbere nacyumva. Birashoboka ko yabuze ubushobozi bwo kujyana umwana ku we ku kigo yatsindiye ariko ntitwari tubizi, turabikurikirana turebe uko yajya kwiga.”

Kugeza magingo aya, umwaka w’amashuri wa 2021-2021 ukaba amaze ibyumweru bigera kuri bitatu utangiye, ariko abiga abana bakoze ikizamini cya Leta boherejwe kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bakaba bari kwiga icyumweru cya kabiri kuko batangiye amasomo tariki ya 11 Ukwakira, 2021.

Uyu mukecuru akaba asaba ko yafashwa umwana we akajyanwa ku ishuri nk’abandi bana kuko ngo nta n’isambu agaira ngo azaraga umwana we. Mukabahizi Immaculle akaba ari umupfakazi umaze imyaka irenga 25 apfakaye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW