Muhanga: Urubyiruko rwabwiwe ihame ry’uburinganire ko aribo rireba cyane

webmaster webmaster

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rukora imirimo itandukanye rwabwiwe ko ihame ry’uburinganire bagomba kurigiramo uruhare bagafanya n’ababyeyi babo kuryimakaza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye Urubyiruko ko iterambere ritashoboka hakiri ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urubyiruko rw’abakorerabushake, abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abamotari, abanyonzi, abakora mu mahoteli n’abacuruza me to you bibukijwe akamaro k’ihame ry’uburinganire basabwa gufasha abaryumvise nabi kurisobanura  neza.

Ubwo yatangizaga amahugurwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice yabwiye Urubyiruko ko iterambere ritashoboka, batarigizemo uruhare rugaragara.

Kayitesi yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti ”Uruhare rw’Urubyiruko mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina”,  ko ritareba gusa abashakanye, ahubwo ko abari mu Muryango bose bakwiriye kuryitaho, kubera ko iyo ridashyize mu bikorwa usanga risenye urugo n’abana barurimo bikabagiraho ingaruka mbi.

Yagize ati: ”Ntacyo mutageraho muramutse mwiyemeje, mushobora kuba umusemburo w’impinduka.”

Guverineri yongeye kwibutsa uru Rubyiruko ko usibye gusobanurira abatarizi, Urubyiruko rugomba kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rugatungira agatoki abasambanya abangavu , kuko akenshi barebera cyangwa bagatwara kuri moto, ku magare abagiye gusambana abangavu.

Ati: ”Amahirwe mwahawe n’igihugu muyabyaze umusaruro, kuko bamwe mu bakoresha ibiyobyabwenge aribo bangiza abana b’abakobwa bakabatera inda zitateguwe.”

Nyirakamana Karitasi avuga ko kuganirizwa ku ihame ry’uburinganire batarashinga ingo, bizabafasha kwirinda amwe mu makosa abera mu ngo, kuko hari abarifashe uko ritari.

Yagize ati: ”Twa hariraga ihame ry’uburinganire abashakanye, tukumva ko ritatureba, ubu twasanze aritwe dukwiriye kuryigisha abaryitiranya.”

- Advertisement -

Nshimiyimana Pierre Celestin, avuga ko kuba Urubyiruko aribo Rwanda rw’ejo kandi Imiryango nitwe tuyibamo,  tutarisobanukiwe byatugora igihe tuzaba dushatse abagore.

Ati: ”Hari ibyo twarebaga birebana n’Ihohoterwa tugaceceka twumva ko hari izindi nzego bireba.”

Ubushakashatsi GMO iherutse kugaragaza,  bwerekanye ko Akarere ka Muhanga kihariye umubare munini w’abangavu batewe inda mu myaka 5 ishize, ugereranyije no mu Turere 7 two muri iyi Ntara.

Iki kibazo kandi cyatumye inzego z’abagore zikorana amasezerano n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 12 y’aka Karere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu cyane cyane.

Urubyiruko ruvuga ko gusobanukirwa ihame ry’uburinganire batarashinga ingo bizabafasha kwirinda amwe mu makosa akunze kubera mu Miryango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.