Mwarimu ni inkingi ya mwamba igomba gushingirwaho mu burezi- Min Dr Uwamariya

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abarimu bo mu mashuri atandukanye yo mu gihugu  kuzamura ireme ry’uburezi, abakiri inyuma mu masomo bakagera ku rwego rumwe n’abari imbere kugira ngo bagendere hamwe.

Min Dr Uwamariya yagaragaje ibimaze kugerwaho mu guteza imbere umwarimu yibutsa anashimangira ko inkingi ya mwamba mu burezi igomba gushingirwaho n’ibindi byose ari MWARIMU.

 Ibi babisabwe ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira, 2021, hizihizwaga umunsi wahariwe abarimu.

Icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora imigendekere y’amasomo kuko mu mwaka wa 2020  cyari kimaze gukwirakwira mu gihugu, Minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu bwa Coronavirus bwagaragaraga. Ibintu byagize ingaruka zitandukanye ku banyeshuri.

Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iyi gahunda itazaba ku ishuri rimwe cyangwa ku kigo kimwe, kuko ari gahunda yashyizweho izatangira gukurikizwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2022, bikaba biteganyijwe ko uzatangira tariki 11 Ukwakira, 2021 bikazajya bikorwa kuri buri saha ya mbere ya buri minsi y’amasomo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasabye abarimu gukora ibishoboka byose bakazamura urwego rw’abanyeshuri bakiri inyuma.

Ati “Turasaba ko buri mwarimu, mu bushobozi bwe, mu bwitange bwe, agomba gukora ibishoboka ku buryo abana bari inyuma y’abandi bazamurwa bakagera ku kigero kimwe n’abandi banyeshuri. Ibi kandi byashyizwe no muri gahunda y’amasomo, ku buryo nta we uzitwazwa ko adafite umwanya wo gufasha abana bari inyuma.”

Yakomeje agira  ati “Twifuza ko umwana wese w’Umunyarwanda abasha kugera ku kigero gishimishije, birasaba ubwitange n’imbaraga zidasanzwe, ariko tuzi neza ko mu bishoboye, kuko buri gihe mukora mugaharanira ko abo mwigisha bagera koko ku bumenyi mwifuza”.

Mu birori byabereye kuri Kigali Convention Center, abarimu b’indashyikirwa bahawe ibihembo bitandukanye birimo televiziyo, na za moto.

- Advertisement -

Abo barimu ni abaturutse mu mashuri y’uburezi rusange (General Education), mu mashuri y’imyuga (TVET), aya Leta ndetse n’ayigenga guhera ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.”

Uyu munsi ngarukamwaka watangiye kwizihizwa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2002, mu gihe ku rwego rw’isi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1994.

Ku rwego rw’Igihugu hahembwe abarimu 5 n’indashyikirwa barimo 2 bo mu mashuri ya Leta na 2 bo mu mashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ikigo kimwe kigisha imyuga n’ubumenyingiro.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKERW