Nyarugenge: Hari ababyeyi bahohotera abangavu batewe inda zitateguwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho Neza, Ingabire Emery Jocelyne yavuze ko ubwo bahuguraga abakobwa batewe inda basaga 100 mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali basanze bafite ikibazo gikomeye cyo kuba bahohoterwa n’ababyeyi babo kubera ko batewe inda z’imburagihe.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho Neza, Ingabire Emery Jocelyne

Ingabire Emery Jocelyne yabigarutseho kuri uyu wa 05 Ukwakira 2021 muri gahunda yo  gufasha abana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 kuziba icyuho ubuzima bw’imyororokere no kubibutsa icyo amategeko ateganya mu gukuramo inda.

Ingabire avuga ko guhura n’aba bana hari hagamijwe kubaha amahugurwa y’ibanze ajyanye no kubibutsa uburenganzira bwabo bwo kumenya uko bakwitwara mu gihe baba bahohotewe  n’abantu bakuru bakabatera inda zitateganyijwe.

Yavuze ko ubwo bahuguraga abana batewe inda basaga 100 bo mu Karere ka Nyarugenge basanze bafite ikibazo gikomeye, abenshi muri bo aha bababwiye ko mugihe batwaraga izo nda bahohotewe n’ababyeyi babo birangira babirukanye mu miryango bakomokamo bamwe muri aba bana bisanga mu muhanda babaye Indaya kuko ntayandi mahitamo bari bafite.

Hari umwana wavuze ko yatewe inda afite imyaka 16 n’umugabo wari ufite imyaka 50 yamara kumutera inda agahita acika bikamuviramo kuva mu ishuri.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Baho Neza yavuze ko mu bushakashatsi bumaze gukorwa  bwagaragaje ko abana b’abakobwa batwara inda badafite imyaka y’ubukure akenshi bashukishwa amafaranga nabo bagabo gito babijeje ibitangaza, rimwe na rimwe bazitwara gutyo hakabaho n’abagerageza kuzikuramo bamwe bikabaviramo urupfu abandi bakazikuramo nabi bikarangira batongeye kubyara.

Yagize ati “Itegeko ry’Urwanda ntabwo ryemera gukuramo inda hari n’abazikuramo bagafungwa kuko amategeko y’urwanda atemera gukuramo inda.”

Ingabire yavuze ko abana benshi batwara inda akenshi bituruka mu gutereranywa n’ababyeyi babo ntibahe umwanya abana ngo baganire kumyororekere yabo.

- Advertisement -

Yavuze ko abana babyara batarageza ku myaka y’ubukure akenshi batajya kwandikisha abana babyaye kuko bataba bazi ko kwandikisha umwana mu iranga mimerere ari itegeko.

Ingabire Emery yavuze ko umwana wese utarageza imyaka y’ubukure iyo umusambanyije niyo mwaba mwumvikanye gute mu mategeko uba wamuhohoteye.

Yanavuze ko hari abana baterwa inda bakabura Ubutabera kuko hari ubwo abazibatera baba batemera ko inda ari izabo ibimenyetso bikazajya kuboneka baramaze gucika.

Umushinga Baho Neza umaze guhugura abana b’abakobwa batwaye inda bari munsi y’imyaka 18 basaga 2800 mu Turere 28.

Umushinga Baho Neza wahisemo guhugura abana 100 muri buri Karere batewe inda zitateganijwe bari munsi y’imyaka 18 kugirango bajye babona uko babakurikirana umunsi ku wundi.

Intara y’Iburasirazuba niyo igaragaramo umubare munini w’abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18 mu gihe Intara y’amajyepfo ariyo ifite Umubare mucye w’abana b’abakobwa babyaye bari munsi y’imyaka 18.

Abana bakiri bato baterwa inda zitateganijwe ubushakashatsi bugaragaza ko bashukishwa utuntu duto duto turimo amafaranga.
Hon Mporanyi Theobald impuguke ku buzima asobanura ku burenganzira bw’umwana
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW