Nyarugenge: Hari Umudugudu buri rugo rufite kandagira ukarabe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda II mu Murenge wa Nyakabanda biyemeje kuba bandebereho mu guhashya Covid-19, aho buri rugo rwashyizeho kandagira ukarabe, bamwe bahabwa udupfukamunwa bityo ngo ntakabuza igikombe cy’Umudugudu uzahiga indi mu kwirinda Covid-19 bazakegukana.

Kandagira ukarabe uretse gushyirwa ahahurira benshi mu Mudugudu wa Kirwa iri no kuri buri rugo

Muri uyu Mudugudu wa Kirwa ngo abaturage biyemeje ko ntawinjira mu rugo rw’umuntu adakarabye intoki cyangwa atambaye agapfukamunwa, ibi kandi ngo ntibabiterwa n’amarushanwa ahubwo ni ingamba bafashe kuko bazi neza ingaruka ziterwa na Covid-19 harimo n’uko iyo ubwandu bwabaye bwinshi bashyirwa muri guma mu rugo.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirwa, Tuyisenge Aimable Sandro Abdou, avuga ko bahagurukiye rimwe mu guhashya Covid-19, kandi bijyanye n’uburyo abaturage babyumva nta kabuza bazayihashya.

Ati “Mu mudugudu wacu nta murwayi dufite kandi twashyizemo imbaraga, buri Sibo tugenda dukangurira abantu kugira kandagira ukarabe, kwibutsa abantu kwambara agapfukamunwa kandi neza. Abaturage barabyumva ndetse turi kumwe mu murongo mwiza twihaye, urebye ahahurira abantu benshi hari abantu bahwitura abarenga ku mabwiriza.”

Tuyisenge Aimable Sandro Abdou akomeza agira ati “Twibutsa abantu ko nta muntu winjira mu gipangu atambaye agapfukamunwa, kandi tubakangurira kutinjiza umuntu mu nzu adakarabye cyangwa ngo yisige Sanitiser. Ubu turi kwita ku bantu bagisohoka nta gapfukamunwa ngo bagiye hafi cyangwa bagashaka kwinjira mu maduka badakarabye ariko na bo ni bake.”

Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Kirwa mu Kagari ka Nyakabanda II mu Murenge wa Nyakabanda, avuga ko uretse kwirinda Covid-19 bagize intego ya buri wese, ngo bahawe n’impamyabushobozi (certificate) y’ishimwe mu Midugudu itarangwamo amakibirane n’amatiku.

Bizimungu Prudence utuye mu Mudugudu wa Kirwa, avuga ko bari kumwe n’ubuyobozi mu guhangana na Covid-19 no kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe kandi byose bigahera mu rugo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Ati “Ubu twiyemeje kubihera iwacu mu rugo, iyo abo mubana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bigera hose kuko nibo bajya mu Mudugudu, Akagari no kugera ku gihugu cyose. Dutoza abana bacu ko ari ingenzi kwirinda iki cyorezo aho bagiye hose. Buri rugo baradusura bareba uko abantu bitwara ibintu biduha imbaraga z’uko tuzaba umudugudu w’icyitegererezo, kandi nta muntu nakinjiza iwange atambaye agapfukamunwa.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florance, ashima uburyo imidugudu ikomeje kumva neza ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19.

Ati “Abaturage bacu barumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19 kuko bazi aho yatugejeje ubwo abantu twashyirwaga mu rugo, bamwe tugatakaza akazi, ibyo kurya bikaba ikibazo rero ntawarenga kuri ibyo ngo adohoke kandi abo badohoka turabakebura.”

Ntakontagize Florance akomeza agira ati “Nk’Umurenge wa Nyakabanda natwe turi guharanira gutsinda tuba indashyikirwa mu guhashya Covid-19 kandi Imidugudu yacu imwe n’imwe turi kumwe muri urwo rugendo. Si amarushanwa atuma dukaza ingamba ahubwo dukomeza kwibutsa abantu gukaza ingamba Bambara neza udupfukamunwa. Ahahurira abantu benshi nko mu nsengero, ubukwe n’ahandi na bo turushaho kuhakurikirana ngo batadohoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, asaba abatuye umurenge n’abaturarwanda muri rusange kwibuka ko Cocid-19 ihari kandi yica, bityo ngo buri wese akwiye kubigira ibye mu kugihashya.

Hirya no hino mu Murenge wa Nyakabanda by’umwihariko mu Mudugudu wa Kirwa hamanitse ibyapa byibutsa bikanashishikariza abantu kwirinda Covid-19. By’akarusho muri uyu mudugudu wa Kirwa bafite ubudasa bwo kugira kandagira ukarabe kuri buri rugo ndetse n’abadafite udupfukamunwa bagafashwa kutubona.

Hatangwa udupfukamunwa kubafite ubushobozi buke kugirango bataba intandaro yo kudohoka
Ibyapa byibutsa abantu kwirinda Covid-19 byakozwe ku bwinshi bishyirwa muri uyu mudugudu wa Kirwa
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW