Perezida wa Kiyovu Sports yishongoye ku makipe yashatse kuyitera gapapu Emmanuel Okwi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 Nyuma y’uko Kiyovu Sports izwi nk’Urucaca isinyishije rutahizamu w’Umugande Emmanuel Okwi, Perezida wa Kiyovu Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta kipe mu Rwanda yahanganira umukinnyi na Kiyovu kandi ko bagomba kwitega iyi kipe muri shampiyona.

Perezida wa Kiyovu  Mvukiyehe Juvenal ati bagerageje gutwara gapapu ariko byarabananiye

Emmanuel Arnold Okwi yagaragaye ari kumwe na Perezida wa Kiyovu Sports ashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe yo gukinira iyi kipe muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu bagabo.

Agira icyo avuga Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yavuze ko abantu babaye bataratitijwe n’umukinnyi basinyishije byaba ari ikibazo, avuga ko abatekereje kubatwara Okwi byabananiye kuko batajyana ku isoko.

Ati “Batekereje kudukora gapapu, niba baranabigerageje byarabananiye. Aho Kiyovu Sports iri biragoye ko mwajyana ku isoko, wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye niba utaratitiye haba harimo ikibazo. Ndabizi umujyi waratitiye abantu barimo bambwira ko Kiyovu yongeye kuwigarurira. Abari barawitije barawudusubije.”

Yakomeje agira ati “Kiyovu Sports tuyitege kandi nziko aho umufana ari hose arishimye, azabona intsinzi. Ntago nshidikanya ko uyu mwaka Imana nidufasha umufana azashobora kwishima.”

Emmanuel Okwi yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yaganiriye n’abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Kagere Meddy ku mupira wo mu Rwanda abona gufata icyemezo cyo kuza kuyikinamo.

Emmanuel Arnold Okwi ni rutahizamu w’umugande wabaye mu makipe atandukanye nka Simba SC yo muri Tanzania. Akina aciye ku ruhande rw’ubumoso.

Okwi yavutse tariki 25 Ukuboza 1992 akaba afite imyaka 29, yavukiye mu murwa mukuru wa Kampala, afite uburebure bwa metero 1.76, agakinisha ukuguru kw’ibumoso.

- Advertisement -

Amakipe ya nyuzemo nka SC Villa yayitsindiye ibitego 13 mu 2009-2010, Simba yayitsindiye ibitego 18 mu 2010-1013, yahavuye yerekeza muri Etoile du Sahel ho nta gitego yayitsindiye kuko atahatinze, yahise ahava asubira muri SC Villa.

Nyuma yasubiye muri Tanzania muri Yanga Africansa mu 2013-2014 atsinda ibitego 9, yahavuye sezo yakurikiye yerekeza muri Simba yo muri icyo gihugu, ahamara umwaka umwe ahatsinda ibitego 16.

2017 yagarutse muri SC Villa aho yayitsindiye ibitego 10, gusa uwo mwaka yahise asubira muri Simba yagiriyemo ibihe byiza  kuko yongeye kuyitsindira ibitego 36. Iyi mibare ikaba idashidikanywaho ko yagira icyo ayifasha.

Ikipe y’igihugu ya Uganda cranes yayikiniye imikino igera kuri 85, ayitsindira ibitego 26.

Umugande Emmanuel Okwi yasinyiye Kiyovu Sports umwaka umwe

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW