RDF yasubije ibirego by’uko hari abasirikare bayo bageze ku butaka bwa Congo

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira, 2021 hari abasirikare bisanze mu ntera ntoya ku butaka bwa RD. Congo ubwo bari bakurikiye abacuruzi ba magendu barimo bambukiranya umupaka, bakaba barakekaga ko bitwaje intwaro.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere, tariki 18 Ukwakira, 2021 Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FRDC) zashinje iz’u Rwanda, (RDF) kuba zinjiye ku butaka bwa DR.Congo zigafata imidugudu 6, ndetse nyuma hakabaho gukozanyaho isasu ku rindi ariko nyuma imirwano irahosha.

Lt. Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR.Congo no guhashya inyeshyamba, Sokola 2, yemeje amakuru y’uko gukozanyaho.

Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zambutse zifata imidugudu (villages), itandatu, nyuma haza kubaho kwisuganya kw’ingabo za DR.Congo zibasubiza inyuma.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, Itangazo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yashyize ahagaragara rivuga ko ku wa 18 Ukwakira, 2021 inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zakurikiye abacuruza magendu bambukiranya umupaka mu Kagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bambutse metero nkeya z’umupaka “ku bwo kwibeshya nk’uko byasobanuwe mu itangazo”. Abo bakora magendu ngo bari bikoreye ibifuka, bikekwa ko bari bafite intwaro.

Iryo tangazo risoza rivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za DRC bafitanye umubano mwiza kandi bakomeje gufatanya mu bikorwa by’umutekano.

Amashusho yafashwe yerekana abaturage bahunga agace ka Kibumba bagenda bavuga ko mu Giswahili ko “bahunga Abanyarwanda”, ndetse bavuga ko hari amasasu bumvise.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ntiyigize ivuga kubyo kurasana n’Ingabo za RD Congo ndetse n’amakuru yavuzwe n’Igisirikare cya Congo ko cyafashe imbunda y’Umusirikare w’u Rwanda.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ingabo-zu-rwanda-niza-rd-congo-zakozanyijeho-isasu-ku-rindi-ahitwa-kibumba.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW