Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi bigiye gutangira gupima Ebola birinda ko yaza mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwiteguye gukumira ko icyorezo cya Ebola kinjira mu Rwanda harimo gutangira gupima abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gushyira mu kato k’iminsi 21 uwaketsweho Ebola.

                                                                                Ibitaro Bikuru bya Gisenyi

Mu minsi mike ishize nibwo icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri RD Congo, aho umuntu umwe yasanzwemo iki cyorezo.

Kubera iyo mpamvu Akarere ka Rubavu nk’ahari ibyago byinshi byo kuba bagerwamo n’iki cyorezo kubera urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashyizweho ingamba zihariye harimo gupima Ebola, gushyira mu kato, gutegura ahakwakirirwa umurwayi w’iyi ndwara ndetse no guhangana n’abanyura mu nzira za megendu.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste aganira na RBA, yatangaje ko ibitaro bigiye gutangira gupima Ebola no gutegura Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyavurirwagamo abarwayi ba Covid-19 kuba cyakwakira uwagaragarwaho na Ebola.

Ati “Muri iki Cyumweru ibitaro bya Gisenyi bigeye kongererwa ubushobozi harimo no gupima Ebola kuko Minisiteri y’Ubuzima igiye kuduha ibikoresho byose bikenewe kugira ngo umuntu wese wakekwaho Ebola afatwe amaraso apimwe.

Ku bufatanye n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu, umuntu n’iyo yaba atagaragaza ibimenyetso, amakuru y’aho yagiye cyane cyane ahari Ebola, ayo makuru ashobora gutuma ashyirwa mu kato k’iminsi 21.”

Akomeza agira ati “Akato tuvuga si nka ka Covid-19 kuko biranyuranye kubera ubukana bw’iyi ndwara. Nta murwayi wa Ebola dufite, ibi rero ni ukuba turi maso, nk’ubu Ikigo Nderabuzima cya Rugerero nta murwayi wa Covid-19 uhari, rero tugiye kugitegura ku buryo cyakwakira umuntu wagaragaza ibimenyetso bya Ebola.”

CSP Dr Tuganeyezu Oreste asaba abantu kwirinda ibihuha kuri iyi ndwara, akaboneraho kubibutsa ko ibimenyetso bisa nk’ibya Ebola byagaragara ku muntu kubera izindi mpamvu, bityo ngo bahumure bari gukurikiranira hafi ku buryo iki cyorezo kitazabaca mu rihumye.

- Advertisement -

Yagize ati “Mu bihe nk’ibi habaho ibihuha no gukabya, ibimenyetso twavuze umuntu ashobora no kubigira arwaye nka Malaria, kurya ibyo kurya byanduye nubwo wenda aha umuriro utaza vuba. Umuntu ntave imyuna ngo akuke umutima ngo ni Ebola, igikomeye ni ukuba waragiye ahari Ebola, ubu aho dufite ni Beni, warahuye n’uwo yahitanye cyangwa uwayirwaye. Ibi icyo tubivugira ni ukugira ngo hatabaho igikuba kuko nta murwayi wayo dufite. Gusa turi ku rurembo, rero imyitwarire yacu ijyane no kurinda ko igihugu cyacu cyakwinjirwamo na Ebola.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye abambuka umupaka bajya mu gihugu cya Repubulika Iharinira Demokarasi ya Congo kwirinda guca inzira zitemewe kuko bahakajije umutekano ku buryo batazemerera uwateza ibyago.

Ati “Twafashe ingamba zo kubuza no gukumira abanyura mu nzira zitemewe kuko ari ikibazo gikomeye, abaturage badufashe dukumire abantu bose bashobora gukoresha umupaka mu buryo butemewe kuko ingamba n’ibikorwaremezo byashyizweho byo gukumira Ebola biri ku mipaka yemewe. Uwakwambutsa iki cyorezo aciye ahatemewe yagisiga aho anyuze hose, abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage bamenye ko tugomba kwirinda ubwacu, imiryango yacu Akarere kacu n’igihugu.”

Akomeza  agira ati “Turagira inama abantu bakirinda ingendo zitari ngomba mu gace ka Beni n’inkengero zaho, buri wese ujyayo kubera ubuhahirane akwiye kuzirikana ko yamarana Ebola iminsi 21 ayikwirakwiza bityo bitarwararike ubucuruzi budasubira inyuma.”

Abarenga ibihumbbi 10 bambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikaba inshuro ya 13 Ebola igaragara muri iki gihugu, inkingo za Ebola ibihumbi 200 zahawe  abaturage baturiye imipaka y’iki gihugu mu Turere twa Rubavu na Rusizi.

Ibimenyetso bya Ebola ni ugucibwamo, kuribwa umutwe, kuribwa mu nda, kuruka, kubabara mu muhogo, gucika intege, gutukura amaso no kuva amaraso ahari umwenge, abaturage bagasabwa kwihutira kugera kwa muganga mu gihe cyose hari ugaragaje ibimenyetso nk’ibyo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW