Rusizi: Abarobyi babujijwe kujya mu Kivu badafite imitego yujuje ubuziranenge

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakorera umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya Kivu baravuga ko nyuma yo kumara amezi abiri ikiyaga gifunze bataroba nkuko bisabwa n’amategeko agamije kongera umusaruro w’uburobyi, batunguwe no kubuzwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB gusubira muri uyu mwuga mu gihe cyose batarareka ubwoko bw’imitego bari basanzwe bakoresha.

Aba barobyi babwiwe na RAB ko imitego bari basanzwe barobesha itemewe, basabwa kugura indi mishya kugira ngo basubire kuroba, nyamara bo basaba guhabwa igihe cyo kwitegura kuko imitego mishya basabwe gukoresha ihenze kandi batabimenyeshejwe ngo bayishake mbere.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye aborobyi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm9 na 10.

Bavuga ko imitego ya mm 4 na mm 5 bari basanzwe bakoresha babwiwe ko itemewe nyamara batarabitegujwe, ngo byarabatunguye ariho bahera basaba ko bahabwa igihe cyo kwitegura kuko nta mafaranga bafite.

Uyu ati ” Twagiye mu mabanki tugura imitego none twatunguwe no kumva ngo ntiyemewe tugure imishya ya mm 6, kubera amadeni turasaba Leta nk’umubyeyi ko baduha igihe cyo kwitegura.”

Mugenzi we avuga ko bigoye guhita ubona amafaranga aguze umutego wa mm 6 kuko bari bamaze amezi asaga abiri badakora, basaba ko bahabwa igihe runaka bakora maze bakagura imitego mishya basabwa.

Yagize ati“Nta murobyi wabishobora ni nko kukubwira ngo wubake nta kazi ufite.”

Bavuga ko nta muntu uterwa yiteguye ko bafashe amadeni yo gusanura kugira ngo bajye kuroba bakaba bahagaritswe ku munota wa nyuma.

- Advertisement -

Byari biteganyijwe ko tariki ya 28 Nzeli 2021, Abarobyi basubukura ibi bikorwa ariko batunguwe no kubona amabwiriza ya RAB ababuza kongera kwinjira muri iki kiyaga batabanje gusimbuza imitego basanzwe bakoresha.

Aba barobyi kandi bavuga ko kuba amoko y’imitego y’imiraga ifite mm 4 na mm 5 basanzwe bakoresha bari kubasaba gusimbuza ifite mm 6 mu rwego rwo kwirinda kwangiza umusaruro ngo irahenze cyane ku buryo n’iyo bari basanzwe bakoresha bayiguze ku nguzanyo bakuye mu bigo by’imari.

Bifuza ko inzego zibishinzwe zaborohereza bagahabwa igihe iyo mitego bakazayisimbuza buhoro buhoro ariko bakora akazi dore ko ngo iyo yambere bari bayiguze byemewe n’amategeko kandi yabanje no gukorerwa ubugenzuzi.

RAB ivuga ko aba barobyi batatunguwe kuko hagiye habaho ibiganiro bibasaba kwitegura gusimbuza iyo mitego
izwiho kwangiza umusaruro.

Kuwa 30 Nzeri 2021 mu nama yahuje abarobyi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Ubuyobozi bwIintara y’Iburengerazuba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi hafashwe umwanzuro ko abafite imitego ya mm 4 batemererwa kujya kuroba cyeretse bayihunduye mu gihe abafite iya mm 5 bemerewe kuroba ariko bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bayihunduye.

Bahawe kugeza mu kwezi kwa Gashyantare muri 2022 ko baba bamaze kugura imitego ya mm 6 yemewe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yabwiye UMUSEKE ko aba barobyi bagiranye inama bakumvikana ko uwo bazasangana umutego wa mm 4 bazamwambura uruhushya burundu.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko abafite imitego ya mm 5 bajya kuroba mu kwezi kwa Gashyantare 2022 bakaba bafite imitego ya gatandatu yemewe, naho abafite iya mm 4 uwo twawusangana ni ukumwambura uruhushya burundu.” Niko yavuze.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi ryanditswe tariki ya 23 Nzeri rivuga ko gukoresha no gucuruza ibikoresho byangiza uburobyi bibujijwe, icuruzwa ry’ibikoresho by’uburobyi n’ubworozi bwo mu mazi risabirwa uruhushya rutangwa na RAB.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye aborozi bakorera mu Kiyaga cya Kivu ko imitego ikoreshwa kuroba isambaza mu makipe yemewe ari umutego ufite ijisho rya mm 6 kuzamura, umutego w’icyerekezo ufite mm9 na 10.

Imitego iroba indugu igomba kuba ijisho rya inch 1,5, naho Tilapia umutego ugomba kuba ufite ijisho rya inch 4 kuzamura.

Itangazo riburira abantu bose ko inzitiramubu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini utemewe.

Ubusanzwe kugira ngo umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu wiyongere, habaho igihe cy’igifungo cy’amezi abiri abarobyi badakora kugira ngo isambaza n’amafi biboneke kandi bikure neza.

Imitego itemewe ishyirwa mu majwi kuba nyirabayazana yo kuroba amafi n’isambaza bitarakura
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi