U Burundi busaba u Rwanda kubaha abakekwaho gukora ‘Coup d’Etat’ bugafungura umupaka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Mme Ines Sonia Niyubahwe yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ugenda umera neza, imipaka izafungurwa ari uko u Rwanda rubashyikirije Abarundi baruhungiyemo bakekwaho gukora Coup d’Etat.

Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi umaze igihe kirenga umwaka ufunzwe

Ibiganiro byahuje Abayobozi batandukanye b’u Burundi n’Abanyamakuru, bikabera mu Ntara ya Karuzi niho Mme Ines Sonia Niyubahwe yabivugiye asubiza uwari abajije impamvu imikapa ihuza u Burundi n’u Rwanda idafungurwa kandi indi ibuhuza n’ibindi bihugu yarafunguwe.

Yagize ati “Impamvu zatumye iyo mipaka ifungwa sizimwe, hari ibyo u Burundi bwasabye u Rwanda, kandi iyo mikapa yafunzwe kuva mu Burundi habaho igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi, ku bw’ibyo hari ibyo u Burundi bwasabye bimaze gukorwa n’ibindi bigikorwa nko gucyura impunzi, hari n’ibindi bitarakorwa u Burundi bwasabye u Rwanda ko rwatanga Abarundi basanzwe bahari bashinjwa ko bashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi icyo ntikirakorwa ari na cyo gituma imipaka itarafungurwa.”

U Rwanda n’u Burundi bimeze igihe bica amarenga yo kuzahura umubano wabyo, bigaragazwa no kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yaroherejwe guhagararira u Rwanda mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge muri Nyakanga 2021.

Ibihugu byombi bimaze no kwerekana ubushake mu guhererekanya imfungwa zafatiwe kuri buri ruhande zikekwaho kuba mu nyeshyamba zirwanya buri gihugu, ndetse u Burundi bwanarekuye Abanyarwanda bari bafatiweyo.

Mu ibaruwa Perezida Paul Kagame yanditse tariki 28 Kamena, 2021 asubiza ubutumire bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, yayisoje avuga ko “yizeye kuzahura na mugenzi we Evariste Ndayishimiye no gukomeza gukorana mu gutsimbataza umubano w’ibihugu byabo.”

Gusa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Prof Nshuti Manasseh aherutse kugaragaza ko u Rwanda rutarafata icyemezo cyo gusubiza icyifuzo cy’u Burundi ku koherezayo abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi icyo gihe muri 2015 bwari buyobowe na Pierre Nkurunziza, nyuma bagahungira mu Rwanda.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Mme Ines Sonia Niyubahwe

https://p3g.7a0.myftpupload.com/u-rwanda-rwasobanuye-impamvu-rutazohereza-iwabo-abarundi-bakekwaho-ibyaha.html

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW