Umunyapolitiki Fazil HARERIMANA ntarongera kubona umwana we kuva 2016

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu kiganiro n’Umunyamakuru, Sheik Musa Fazil HARERIMANA yakomoje ku mwana we wabuze muri 2016, avuga ko kuva ubwo atongeye kuvugana na we, yahakanye ko uwo mwana atabaye intandaro yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri.

Sheik Musa Fazil HARERIMANA ubu ni Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko

Ni ikiganiro Sheik Musa Fazil HARERIMANA yahaye Umunyamakuru wa Ukwezi TV (YouTube) yasobanuye ko aho u Rwanda rwari rugeze rutari rugikeneye Minisiteri y’Umuteakno mu gihugu yayoboraga.

umunyamakuru yamubajije ati “Mu gihe wari Minisitiri w’Umutekano  Minisiteri ikavanwaho ndetse nawe ugakurwaho, byavugwaga ko byatewe n’uko umwana wawe yaba yaragiye mu mutwe w’iterabwoba, ese ukuri kwabyo ni ukuhe?”

Musa Fazil HARERIMANA ubu usigaye ari Umuyobozi wungirije w’Inteko ishinga Amategeko, yasubije ati: “Njyewe na Minisitiri w’Ubutabera ndetse na Police n’abandi twahawe umukoro na Nyakubahwa Perezida wa Repebulika wo gutekereza uko Ubugenzacyaha bwakurwa muri Police nibwo twazanye igitekerezo cya RIB. 

Ati “Jye ubwange nubwo ntari mu bafata icyemezo, nabonaga Minisiteri y’Umutekano tutari tukiyikeneye.”

Gusa, Hon Musa Fazil yavuze ko Perezida wa Repebulika atakuraho Minisiteri kubera umwana we.

Ati “Hano turi mu gihugu kidateye gutyo.”

Sheik Musa Fazil HARERIMANA yavuze ko yabuze umwana we guhera muri 2016, ngo kuva ubwo ntaravugana na we, yanasabye abavuga n’abahwihwisa ko bazi aho ari ko bahamwereka. Bikekwa ko uyu mwana yaba yarayobotse imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akomeye ya Islam.

- Advertisement -

Mu kindi kiganiro yigeze gutanga muri Mutarama, 2020 Fazil Harerimana yavuze ko akeka ibintu 3 byaba byarabaye ku mwana we wigaga muri Sudan. Yavuze ko ashobora kuba yarishwe. Icya kabiri akaba ashobora kuba yarashutswe akajyanwa mu mitwe y’iterabwoba, icya gatatu ngo ni uko ashobora kuba yaravuye muri Sudan akajya gushakisha ubuzima ahandi.

Gusa ibyo byose yabivugaga akeka kuko ngo akimara kuburirwa irengero igihugu na cyo cyarashakishije ntiyaboneka.

Aganira na Ukwezi TV, Fazil yavuze ko ibyo kubura umwana bidakwiye kuvangwa na politike kuko ngo kuba yarabuze umwana yamubuze nk’uko undi mubyeyi wese yamubura.

Sheik Musa Fasil HARERIMANA yakoze ahantu hatandukanye mu myanya ya politike, ari mu Nteko ishinga Amategeko nk’Umudepite kuva muri 2018, mbere yaho (2006-2016) yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, muri 2006 yanagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, nyuma y’igihe ari Perefe wa Cyangugu (2003-2006), yanabaye muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge n’umujyanama mu Nkiko Gacaca.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: UKWEZI TV

Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye/ UMUSEKE.RW