Umuryango wa Gen Colin Powell watangaje ko yishwe na COVID-19

General Colin Powell, umwirabura wa mbere wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Amerika yishwe na Covid-19.

General Colin Powell yabaye umwe mu Birabura bakomeye muri America kandi ufitiwe icyizere na benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere umuryango we ubinyujije kuri Facebook watangaje ko Collin Power wari warahawe inkingo ebyiri yishwe na Covid-19.

Bashimiye Ibitaro bya gisirikare byamuvuye byitwa Walter Reed National Medical Center i Washington D.C.

George Bush wamugize Umunyamabanga wa Leta (aba ameze nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga), yashimye akazi yakoreye igihugu kuva ari umusirikare mu ntambara yo muri Vietnam, kugeza abaye mu buyobozi bwa politiki.

Yavuze ko uburambe yari afite n’ubumuntu bwe nta Perezida batari gukorana, ngo ni nay o mpamvu yahawe imidari itangwa na Perezida inshuro ebyiri nk’umuntu waharaniye ukwishyira ukizana.

Minisitiri w’Ingabo (Umunyabanga ushinzwe Umutekano), Gen Lloyd Austin, na we ni Umwirabura wa mbere wahawe izi nshingano, yari afite urugendo Tbilisi, muri Georgia, yavuze ko Gen Powell yari yubashywe ku isi hose.

Ati “Nihuse, nta nyuze ku ruhande ntibishoboka kubona uwasimbura Colin Powell.”

Powell wari ufite imyaka 84, yabaye umusirikare wa Amerika warwanye intambara zo muri Vietnam, nyuma yinjira muri politiki aba umwirabura wa mbere wabaye umujyana mu by’umutekano ku mpera z’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan.

Yamenyekanye cyane muri Amerika no mu mahanga nyuma y’intambara yo mu kigobe cya Perse, ndetse hagati mu myaka ya 1990 yafatwaga na bamwe nk’ushobora kuba Perezida wa mbere w’umwirabura wa Amerika.

- Advertisement -

Mu 2000 Perezida George W. Bush yamugize ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika, aba umwirabura wa mbere ugiye muri uwo mwanya ukomeye w’ubutegetsi.

Icyo gihe Powell yagaragaye kenshi mu Muryango w’Abibumbye (UN) asobanura impamvu y’intambara ya Amerika kuri Iraq, ariko nyuma iyi ntambara yaje kuyita “icyasha” ku izina rye.

Mu 2005 yabwiye ABC News ati: “Yari ibabaje. N’ubu irababaje.”

Powell yari umurepubulikani wafashe urundi ruhande rw’ishyaka rye mu 2008 agashyigikira Barack Obama ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Uyu mugabo yabaye umujyanama mu bya gisirikare wizerwa n’abanyapolitiki bakomeye muri Amerika.

Gen. Colin Powell, yari General full
George Bush yagize Gen Colin Powell Umunyabanga wa Leta

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW