Urubyiruko DUTERIMBERE ONG yafashije kwiga imyuga rwahawe ibikoresho byo gutangira akazi

Nyamagabe: Urubyiruko rukeneye ubufasha rurimo abakobwa babyariye iwabo, abo mu muryango ikennye bose hamwe 90, nyuma yo kwiga imyuga babifashijwemo n’Umuryango utari uwa Leta witwa “DUTERIMBERE”, abagera kuri 70 bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bize bakaba biteguye guhindura ubuzima.

benshi mu rubyiruko bahisemo kwiga ibijyanye n’ubudozi

Ibi bikoresho byatanzwe ku wa Kane tariki 7 Ukwakira, 2021 bihabwa urubyiruko 70 rugizwe n’abakobwa 68, n’abahungu babiri bigishijwe imyuga n’umuryango utari uwa Leta, DUTERIMBERE ONG ku bufatanye na TROCAIRE mu mushinga  wayo  ugamije kongerera ubushozi umugore binyujijwe muri gahunda yo kwiga imyuga y’igihe gito “Women’s Economic Empowerment Program in Nyamagabe District, Southern Province/TVET Program.”

Uyu mushinga ukorera mu Karere ka Nyamagabe, mu Mirenge ya Gasaka, Cyanika na Kamegeri.

Urubyiruko rwahawe ibikoresho rugizwe n’abakobwa babyariye iwabo, abafite ubumuga ndetse n’abakomoka mu miryango ikennye cyane, bakaba barize imyuga mu gihe cy’amezi atandatu.

Abagera kuri 20 bize ku kigo cya DON BOSCO NYAMAGABE TVET giherereye mu Murenge wa GASAKA, naho 50  bize ku kigo cya CYANIKA TVET giherereye mu Murenge wa Cyanika.

Bize imyuga itandukanye aho batatu bize kubaka, bane bize gukora imisatsi, batatu biga gukora ibikomoka ku mpu, mu gihe 60 bize kudoda.

Buri muntu yahawe ibikoresho bijyanye n’umwuga yize akndi ahabwa ibikoresho bihagije bizabafasha guhita bajya ku isoko ry’umurimo bagakora akazi bize.

Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bo kurwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umurenge, abayobozi n’abarimu ba za TVET abana bizemo imyuga.

NSHIMIYIMANA Calliope, Umuyobozi  ukuriye imishinga muri Duterimbere ONG yavuze ko uriya mushinga Duterimbere iwuterwamo inkunga na Trocaire.

- Advertisement -

Asaba urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bakajya ku isoko ry’umurirmo ndetse byaba nangombwa bakaba batanga akazi.

Bahawe ibikoresho bihagije bizatuma bahita batangira guhsyira mu bikorwa ibyo bize

Umuyobozi  w’agateganyo ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza ku rwego rw’Akarere Mme NYIRAZANA Chantal akaba yari n’umushyitsi mukuru, mu izina ry’Akarere ka Nyamagabe yashimiye Duterimbere ONG na Trocaire ku bufatanye bwiza buri hagati yabo n’aka Karere, asaba urubyiruko rwahawe ibikoresho kubibungabunga ndetse no kubibyaza umusaruro bakarushaho kwirinda ibishuko kugira ngo bakumire kuzongera kubyarira iwabo.

Urubyiruko rwahawe ibikoresho rwashimye ubufasha bahawe bwo kwiga imyuga, aho basobanuye  ko mbere y’umushinga bari babayeho mu buzima bubagoye bwo kwangwa n’imiryango, ndetse n’abaturanyi muri rusange.

Bamwe barirukanwe iwabo kubera kubyara imburagihe, bavuga ko nta cyizere bari bafite cyo kwita ku bana babo.

Nyuma yo kwiga barahamya ko ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka kuko ubu babona ibiraka bakabasha kubaho, baravuga ko basa neza, ko batagifite intimba yo ku mutima. Bavuga ko ibikoresho bahawe bigiye guhindura amateka yabo n’imibereho yabo muri rusange.

Abanyeshuri 20 basigaye ni abo mu Murenge wa Kamegeri bazahabwa ibikoresho vuba nk’uko byemejwe n’abayobozi ba Duterimbere.

Bahawe imashini zidoda
Abatunganya imisatsi bahawe ibikoresho bijyanye na byo
ibyo ni ibikoresho by’ubwubatsi
urubyiruko ruvuga ko imyuga izabafasha kongera kurema icyizere cy’ubuzima
NSHIMIYIMANA CALLIOPE ni umukozi wa Duterimbere ushinzwe imishinga

AMAFOTO@DUTERIMBERE

UMUSEKE.RW