Zimbabwe yiteguye kohereza mu Rwanda abarimu yasabwe na Perezida Kagame

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Zimbabwe yavuze ko yatangiye kubahiriza ubusabe bwa Perezida Paul Kagame bwo guha u Rwanda abarimu bashoboye bazifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.

                                                    Zimbabwe yiteguye kohereza abarimu yasabwe n’u Rwanda

Iki gihugu gitangaje ibi nyuma y’uko Perezida Kagame ari mu nama y’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe yasabye ko mbere na mbere bakwiye guha u Rwanda abarimu aho kubaha ibikoresho.

Ni ibintu Perezida w’u Rwanda yagarutseho tariki 29 Nzeri 2021, ku munsi wa kabiri w’iyi nama.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage, Prof. Paul Mavima, yavuze ko batewe ishema no kohereza abarimu mu Rwanda, bityo ngo batangiye gukora kuri iki cyifuzo cya Perezida Paul Kagame.

Ati “Nejejwe no kuba Perezida w’u Rwanda yarasabye ko twamuha abarimu. Turimo gukora uko dushoboye ngo bishyirwe mu bikorwa vuba bidatinze. Dufite abahanga mu buvuzi, imibereho myiza kandi dufite n’abenjeniyeri bari hanze y’igihugu cyacu.”

Prof Mavima, yakomeje avuga ko igihugu cya Zimbabwe gishora mafaranga mu guteza imbere no kuzamura urwego rw’abarezi, ashimangira ko bafite abakozi batandukanye bohereje no mu bindi bihugu.

Yagize ati “Dushyira amafaranga mu guhugura abarimu, abaforomo, n’abandi kandi nk’igihugu tubyungukiramo iyo bagiye hanze y’igihugu cyacu. Dufite abantu mu Bushinwa, Cuba n’ibindi bihugu ku Isi kandi kohereza abakozi mu bindi bihugu tugiye ku bibyaza umusaruro.”

Minisitiri Prof Paul Mavima, yavuze ko bizeye ko abarimu bazohereza mu Rwanda bazitwara neza kubera ko hari ahandi bari kandi bakora neza.

- Advertisement -

Ati “Niyo mpamvu u Rwanda rwavuze ruti muduhe abarimu kuko ari beza, hari henshi dufite abarimu nka Afurika y’Epfo, Namibia, nugera mu Bwongereza uzasangayo abarimu bo muri Zimbabwe kandi bitwara neza kuko imyaka ibiri cyangwa itatu ishize hari umwarimu wacu watsindiye miliyoni y’ama-euro nyuma yo kuba umwarimu mwiza.”

Iki gihugu ngo kigiye kurushaho gushora imari mu kubaka abarimu bafite ubumenyi bukenewe ku isoko.

Tariki ya 29 Nzeri 2021, nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari muri Kigali Convention Center, aho yifatanyije n’abari bitabiriye Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari ihuza u Rwanda na Zimbabwe.

Perezida Kagame agaruka ku gitekerezo cyari cyagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB), cyagarukaga ku byo Zimbabwe yaha u Rwanda mu rwego rw’uburezi, ari naho yahereye avuga mbere yo gutanga ibikoresho baha u Rwanda abantu.

Ati “Mbere y’uko baduha ibikoresho ndashaka abantu, ntekereza ko Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza. Ndasaba ko ibyo mwabikoraho vuba kuko ibyo ni byo twavuze. Umubare wose mwabona w’abarimu bashoboye ntekereza ko twabakira kuko turabakeneye.”

Uburezi bw’u Rwanda bukaba bwaragiye burangwa n’ubucucike mu mashuri, ikintu kigeze kure gikemurwa, gusa haracyari icyuho cy’ubuke bw’abarimu. Ubu hakaba harashyizwe imyanya y’abarimu n’abayobozi b’ibigo irenga ibihumbi icyenda gusa ngo hari hakenewe igera ku bihumbi 14.

Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi  bw’Ibanze REB, abarimu bashya 9,418 nibo bazashyirwa mu myanya kubera ko ariko ingengo y’imari ibemerera guha akazi, gusa imyanya ikeneye abarimu ni 14,120.

Aba barimu bazazanwa mu Rwanda basabwe na Perezida w’U Rwanda Paul Kagame mu nama y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW