Abagore 3 bakurikiranyweho guseka no kuvuga amagambo yakojeje isoni abanyamahanga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu Batatu baherutse gushungera,gukora ku misatsi, gutunga intoki  no guseka abashyitsi b’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Guseka umuntu umunnyega amategeko y’u Rwanda arabihana

Babikoze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba, babikoreye  mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi rwagati mu gace k’ubucuruzi ahazwi nka Quartier Commercial.

Abagore batatu, Neema w’imyaka 32, Zaudjia w’imyaka 23 na Denise w’imyaka 25 beretswe Itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, aba bantu basanzwe ari abacuruzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa biseka, binnyega cyangwa bikoza isoni umuntu.

Yagize ati ”Barakekwaho gukora ibikorwa bikoza isoni umuntu cyangwa abantu, aho hari abashyitsi bagiye aho bakoreraga muri butike kugura ibintu hanyuma baratangira barabavuga abandi bakorwa n’isoni.”

CP Kabera avuga ko Abanyamahanga babajije abo bagore iby’ayo magambo, abandi ngo barabaseka, ndetse ngo hari umwe mu banyamahanga bafashe mu misatsi.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko gukora ku muntu we atabishaka atari byo, agasaba bantu kubyirinda kuko ngo bigize icyaha.

Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyakira abashyitsi benshi abantu bagomba kwirinda gukora ibikorwa byo gukwena umuntu cyangwa bitera isoni.

Ati “Abaturarwanda benshi ntabwo babizi, iyo abantu bicaye baganira ku muntu, cyangwa umuntu ubahiseho, benshi ntibaba babizi ko hari ibyaha biteganywa n’amategeko, cyangwa akamukoraho atabiguhereye uburenganzira cyangwa atabizi, abantu benshi bazi ko byemewe.”

- Advertisement -

Ku mugoroba wa tariki ya 16 Ugushyingo, 2021 nibwo bariya bashyitsi b’abanyamahanga bagiye aho bariya bagore bacurururiza mu iduka bagiye kugura ibintu noneho baratangira barabaganira.

CP Kabera avuga koi bi bintu ari ubwa mbere bibaye ko abantu bahanirwa guseka abandi, cyangwa kubannyega, ari na yo mpamvu ngo byagiye hanze ariko ngo itegeko ryo rirasanzwe kandi ngo rivuga buri wese.

Ati “Itegeko rivuga umuntu uwo ari we wese ntabwo rivuga umunyamahanga, ariko hari abantu babijukiwe amategeko kurusha abandi, bazi ibintu bishobora kuba bitemewe kurusha abandi ariko igihe bigaragaraye ko Abanyarwanda batabizi tugomba kubibakangurira ariko n’ababikekwaho iperereza rigakorwa bakabikurikiranwaho.” 

Bariya banyamahanga ngo bikiba bahise bajya gutanga ikirego.

Abagore bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo kugira ngo hatangire iperereza.

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 135 ivuga ko  Umuntu wese ukora igikorwa gikoza isoni mu buryo ubwo aribwo bwose ku mubiri w’undi, nyiri ukubikorerwa atabishaka, aba akoze icyaha.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’urukozasoni, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Abagore 3 bakurikiranweho guseka abanyamahanga beretswe itangazamakuru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW