Umugore wa Perezida wa Repubulika y’ uBurundi,Ndayishimiye Angeline,yashimiye uruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation ndetse na Madamu Jeannette Kagame mu kubaka Igihugu.
Mu butumwa bwe Madamu wa Perezida wa Repubulika y’uBurundi,Angeline Ndayishimiye yanditse kuri twitter yagize ati “Ndagira ngo nshimire mbikuye ku mutima Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ku myaka 20 umuryango Imbuto Fondation umaze.Ibyo mu maze kugeraho mu myaka 20 mu kwita ku baturage ni ibyo gushimwa.”
Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021 nibwo uyu muryango wizihizaga isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Jeannette Kagame yavuze ko intambwe ikwiye kwishimirwa ari uko uyu muryango wageze ku ntego wihaye.
Ati “Icyo Imbuto yanderaho kuva mu ntangiriro no mu ivuka rya PACFA mu myaka 20 ishize,ntabwo ari uguharanira icyubahiro,ahubwo ni inshingano.”
Umuryango Imbuto Fondation washinzwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika,Jeannette Kagame mu 2001,wita ku bikorwa bijyanye no kurwanya Sida no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Sida.
Uyu muryango wagiye waguka kandi ukagira uruhare mu gufasha urubyiruko mu ku rwongerera ubumenyi,guteza imbere uburezi ndetse n’ubuzima.
Mbere y’uko uyu muryango uhabwa izina ry’Imbuto, wabanje kwitwa PACFA(PROTECTION AND Care of Families Against HIV\AIDS).
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
- Advertisement -
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW