APR FC vs Rayon Sports: Mu bafana 15 bafashwe harimo umukobwa wari wavuye i Nyagatare

Ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo, 2021, Polisi yerekanye abafana bakoresheje ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije COVID-19, umwe muri bo w’umukobwa yavuze ko yari yavuye i Nyagatare aje kureba uwo mukino w’ishiraniro, nyuma yibwa telefoni ariko agira amahirwe inshuti iramugoboka imuha ubutumwa buhimbano yirebera umupira.

Uyu mukobwa yari yambaye ubururu busa n’umwambaro wa Rayon Sports avuga ko bakimwiba telefoni yanze gutaha i Nyagatare atarebye umupira wari wamujyanye i Kigali

Aba bafana beretswe itangazamakuru ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Bose bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo, 2021 bagiye kureba umupira wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uza kurangira APR FC itsinze Rayon 2-1.

Uwizeyimana Jeannette ni umwe mu bafana bafatanwe ubutumwa bugufi buhimbino bw’uko bipimishije COVID-19 ubusanzwe butangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ashaka kureba umupira.

Yavuze ko yageze kuri Stade ya Kigali bamwiba telefoni yariho ubutumwa bugufi bw’umwimerere butangwa na (RBC).

Ati “Bakimara kunyiba telefoni na Sim card nasigaranye indi telefoni, hari umuntu wanyumvise ndimo gutaka arambwira ngo ko abandi bose barimo kuboherereza ubutumwa bugufi bugaragaza ko bipimishije, ngwino nanjye mbukoherereza wigire kureba umupira.”

Yakomeje agira ati “Kuko nari navuye mu Karere ka Nyagatare numvise ntari busubireyo ntarebye umupira wari wanzanye,  nahise mbyemera anyoherereza ubwo butumwa. Nafatiwe ku marembo ndimo kubwereka abari bashinzwe kwinjiza abantu muri Stade.”

Uwizeyimana yavuze ko nta kiguzi yatanze ngo bamuhe ubwo butumwa, ngo yari abizi ko ibyo arimo gukora ari icyaha agisabira imbabazi ndetse akangurira  n’abandi kubyirinda.

Hari umufana witwa Nkunzimana Evode avuga ko ubusanzwe ari umumotari, na we yafatanwe ubutumwa bugufi bugaragaza ko RBC yemeza ko yisuzumishije icyorezo cya COVID-19, ariko ubwo butumwa ngo ni ubuhimbano.

- Advertisement -

Yagize ati ”Kuwa kabiri tariki ya  23 Ugushyingo saa munani z’amanywa navuye mu Karere ka Kicukiro, nzana umugenzi ugiye i Nyamirambo kureba umupira. Kubera ko njywe ntari nisuzumushije COVID-19  kandi nshaka kureba umupira, wa mugenzi yarambwiye ngo ngwino nkwereke umuntu ugufasha winjire. Yaramunyeretse anyoherereza ubutumwa bugufi muha Frw 1000 yo kunywa inzoga, ariko abandi ngo babacaga Frw 5000.”

Nkunzimana yafatiwe mu marembo ya Stade arimo kwerekana ubwo butumwa bugufi bw’ubuhimbano. Asaba imbabazi akanakangurira n’abandi batekerezaga kuzajya bakora nk’ibyo yakoze kubireka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yanagarutse kuri bariya bantu 15 bafashwe bahimbye ubutumwa bugaragaza ko bipimishije COVID-19, avuga ko ibyo bakoze ari icyaha cyo guhimba inyandiko.

Yagize ati ”Kuva muri Nzeri uyu mwaka twatanze ubutumwa ko hari abantu barimo kugenda bahimba ubutumwa bw’uko bipimishije COVID-19. Ejo hafashwe abantu 15 bahimbye ubutumwa bugaragaza ko bipimishije COVID-19 kandi babizi neza ko batipimishije, ni icyaha bagomba gukurikiranwaho n’amategeko.”

CP Kabera yibutsa abaturarwanda ko ibikorwa byinshi birimo gukomorerwa, ariko ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza atangwa yo kwirinda COVID-19.

Yakanguriye abantu bajya mu bitaramo, ubukwe, kureba imipira  kujya bubahiriza  amabwiriza mu rwego rwo kwirinda gufatwa bahimbye ubutumwa bugufi kuko ari icyaha.

 

Icyo amategeko avuga:

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

Uyu mufana wa APR FC na we ari mu bemeye ko bahimbye ubutumwa buhabwa uwapimwe COVID-19
Abafana 15 bari bagiye kureba APR FC na Rayon Sports batawe muri yombi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW