Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, yatangaje ko yambuye ububasha bwo gukorera mu Rwanda imirimo yo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga na serivisi zo kohereza amafaranga Ikigo,UNIMONI Bureau De Change Ltd kubera kutubahiriza ibisabwa n’amategeko.
Mu itangazo Iyi Banki yanyujije ku rubuga rwa Twiter ryagize riti “UNIMONI Bureau De Change Ltd yambuwe uruhushya rwo gukorera imirimo yo kuvunjisha y’amanyamahanga no gutanga serivisi zo kohereza amafaranga kubera impamvu zo kutubahiriza ibisabwa n’amategeko .”
Yakomeje igira irti “ Abantu bose bamenyeshejwe ko uzakorana n’iki kigo kimaze imyaka isaga itatu gikorera mu Rwanda muri ibyo bikorwa bihagaritswe azirengera ingaruka zabyo.”
Iki kigo gikorera mu bihugu bisaga 170 byo ku Isi, kikaba cyarahoze cyitwa UAE Exchange. Mu Rwanda iki kigo cyatangaga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bigo, kuvunja amafaranga y’amahanga n’izindi serivisi z’imari zitandukanye.
Banki Nkuru y’u Rwanda yijeje abaturarwanda ko izakomeza gusigasira no kureberera imikorere myiza y’urwego rw’imari nk’ikigo gishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo byahawe uburenganzira bwo kuvunja ifaranga hagamijwe kurinda ubusugire n”agaciro k’amafaranga y’igihugu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW