Covid19: Abakuze n’abafite indwara zidakira bagiye guhabwa doze ya gatatu

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bose bafite hejuru y’imyaka 50 n’abafite hejuru y’imyaka 30 babana n’indwara zidakira bagiye guhabwa doze ishimangira urukingo rwa Covid-19 guhera ku wa 30 Ugushyingo 2021.

MINISANTE yatangaje ko abakuze n’abafite indwara zidakira bagiye guhabwa doze ya gatatu

Ibi byemejwe mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima  ryo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante, Dr. Mpunga Tharcisse.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, iyi doze ishimangira urukingo rwa Covid-19 izajya ihabwa abantu bo mu byiciro byihariye uhereye ku bakuze n’abafite indwara zidakira.

Riragira riti “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abanyarwanda n’abaturarwanda bose ko guhera ku wa 30 Ugushyingo 2021 izatangira gutanga doze ishimangira  urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura ndetse n’abafite kuva ku myaka 30 kugeza 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri n’abakozi bo kwa muganga.”

Minisiteri y’Ubuzima ikomeza ivuga ko uzajya ahabwa uru rukingo rushimangira inkingo za Covid-19 zari zisanzwe yahawe ari umuntu umaze amezi atandatu angana n’iminsi 180 uhereye igihe yakingiriwe byuzuye. Iyi doze ikaba ishobora gufatwa nk’iyagatatu kubahwe inkingo zitangwa muri doze ebyiri cyangwa ikaba doze ya kabiri ku bwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.

Ibikorwa byo gutanga izi nkingo bikazajaya bibera mu bigo nderabuzima, ibitaro by’uturere n’ahandi hateganyijwe, iki gikorwa kikazakorwa mu byiciro bihereye mu Mujyi wa Kigali naho utundi turere bikazahagera mu gihe cya vuba.

Iyi doze ishimangira urukingo igiye gutangwa mu gihe, icyorezo cya Covid-19 cyamaze kuba kihinguranya mu bundi bwoko bushya bwise Omicron, byagaragaye muri Afurika y’Amajyepfo.

Ibi byatumye Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho akato ku bagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe, aho abagenzi bose bava muri ibi bihugu bazajya bahita bishyira mu kato k’iminsi irindwi (7).

Gusa abagenzi bava mu bindi bihugu bo bazajya bajya mu kato k’umunsi umwe ariko bongere kwipimisha Covid-19 nyuma y’iminsi 7.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW