EPISODE 21: Superstar ibyishimo biramurenze, umukobwa amuhaye Frw 60,000 …Ayakoreshe iki?

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar byaramurenze yumva ibyishimo ni byose kuko ni ubwa mbere umugambi we ndetse n’igitekerezo cye cyari gishyizwe mu bikorwa kandi kikaba cyose ku mahire. Yahise yitsa umutima ahita asubizanya uwo mukobwa umunezero agira ati:

“Harya mwitwa ba nde? Kugeza na n’ubu ntimurambwira amazina yanyu.”

Uwo mukobwa “Nitwa Esther nyakubahwa!”

Superstar -“Esther nta kibazo hari umuntu ngiye kureba ndakugeraho nka nyuma y’amasaha abiri niba uri Nyabugogo.”

Esiteri -“Nta kibazo niho ndi kandi murakoze!”

Superstar yahise akomeza urugendo atangira kugenda yiterera hejuru kubera ibyishimo. Ntabwo umutima we washimishwaga n’uko ashobora guhemberwa umurimo yakoze ahubwo muri we yumvaga niyo yatahira aho, ariko kubona umusaruro wa mbere w’ubwonko bwe byari igitangaza.

|Buri muntu wese aba afite umuhanga uryamye mu bwonko bwe. Hari abamureka agasinzira ubuticura. Hari abamubyutsa agakanguka ariko ntibamwemerere kugira ikintu ahindura kuri bo. Hari abakangura uwo muhanga, akabyuka kandi agahabwa uburenganzira bwose mu kwigaragaza mu buzima bwa nyiri kumucumbikira, ibyo nibyo Superstar yakoraga. Yizeraga ko ashoboye kandi icyo akeka ko cyanyura mu mucyo, akwiye kugikora cyangwa akakivuga naho abandi bantu baba babona ari kurota. Erega buri muntu wese wageze aho yifuza yigeze kubaho ari karosi kandi buri muntu wese uhambaye mu isi tubona, yigeze kubaho avuga ati “Ese nanjye nagera hariya?”

- Advertisement -

Abo bashyitse ku gasongero k’indoto zabo, bagenderaga ku nteruro ivuga ngo “iyo utagize icyo ukora ku ntego ndetse n’inzozi ufite muri ubu buzima, izo ndoto n’intego biguhindukira ibyifuzo”|

Ubwo Superstar yahise ahamagara Jacky amubaza ahantu yamusanga nuko amubwira ko icyiza bajya hamwe bafatiye ifunguro rya mu gitondo. Superstar yarihuse cyane mu minota mike aba amugezeho gusa asanga aho yicaye ari kumwe n’undi musore ndetse n’intebe ya gatatu ya Superstar.

Superstar yahise abasuhuza n’uko afata ibyicaro, Jacky ahita amubwira:

Jacky -“Urakoze kuboneka Chef we! Umbabarire nshobora kuba nkugoye!”

Superstar – “Erega ujye unyita Gad, cyangwa se Superstar uko bizajya bikorohera muri make.”

Jacky -“Hm mpise numva aho izina rya company yanyu ryavuye, ni kuri iyo Star isoza hhh!”

Bose bahise baseka nuko baba batebya, hashize akanya Superstar abaza Jacky ati,

“Ngo mwanshakaga!”

Jacky -“Rero Superstar (reka mbibite niba ntacyo bibatwara)….

Superstar- “Oya nta kibazo rwose kuko ni akazina banyita”

Jacky- “Ubu rero uyu musore ubona ni musaza wanjye unkurikira. Ni nkaho tungana kuko turushanya umwaka umwe. Superstar nakwitabaje kuko mbona ari amahirwe akomeye kuba naramenyanye nawe noneho usanzwe ukora akazi kameze nk’ubujyanama.”

Superstar -“Oya nta kibazo Jacky, rwose nguteze yombi!”

Ubwo Jacky ataravuga, Musaza we yahise avuga ati,

“Nitwa Izabayo Jules. Rwose icyatumye tuguhamagaza, mushiki wanjye yambwiye ko wangira inama. Ubu utubona dufite Mama gusa, dushyira hamwe tugakora ibikorwa bitandukanye kugira ngo dufatanye kubeshaho umuryango. Papa akimara gupfa nibwo njye na mushiki wanjye twafashe izo nshingano kandi tukazifatanya no kwiga amashuri yisumbuye. Wenda icyo nshaka kukubwira tutagiye mu mateka menshi, ni uko aho ngerageje gushyira amafaranga ngo abyare andi mpita mpomba nkacika intege kubu…”

Atarasoza kuvuga Jacky yahise amuvugiramo,

“Ni ukuri Superstar, wenda yaragerageje pe! Ariko uyu muhungu akunda abakobwa n’inzoga, yakoze iby’ubucuruzi, akora ibyo gukura ibiribwa mu Ntara, ariko byose bigahomba pe. Nanjye nabuze icyo mukorera none ubu asigaye yirirwa akina imikino y’amahirwe no gutegera amakipe yakinnye (betting)”

Superstar yahise yitegereza uwo musore abona ari kureba hasi ibimwaro byamwishe ahita ahamya ko mushiki we avuga ukuri. Yahise areba uwo musore arangije aramubwira ati,

“Jules, ndeba. Buriya abantu bagira ibyiyumviro byiza bitatu bibagenga, ibyo ni: urukundo/Love, imyizerere/Faith ndetse no guhuza ibitsina/Sex. Ibyo ni ibyiyumviro bitatu byiza biyobora ubuzima bwa muntu. Niyo umuntu ari muri business ayoborwa n’ibyo byiyumviro. Buri cyiyumviro cyose iyo gifitwe ku kigero cyo hejuru kikwangiriza ubuzima kandi kigatuma utsindwa muri business ukajya hasi ukarambarara ntuzongere no kweguka. Niba koko Jacky yabivuze ukuri, ujya mu bakobwa kubera ko ushaka guhuza ibitsina cg gukunda uwo mudahuje igitsina. Ukaba ujya mu nzoga kuko wizera ko inzoga zikwirukanira ibibazo n’imihangayiko ariko niba koko waratsinzwe mu kwikorera ni uko waretse ibyo byiyumviro bigafata intera nini muri wowe. Ibyo byose nta we utabikeneye kandi nta n’icyaha kibirimo gusa ikibazo twemera ko bituganza ku kigero tunanirwa kubiyobora, byo bikatuyobora.

Rero sinzi impamvu watsinzwe muri business niba ari uko waganjwe n’ibyo byiyumviro cyangwa niba ari uko watsinzwe by’akanya gato…”

Jacky -“Gutsindwa by’akanya gato ushatse kuvuga iki?”

Superstar -“Akenshi abantu twibeshya ko ikintu cyatunaniye tukamanika amaboko tukava ku bintu, ariko ntabwo ayo makuru ari yo. Igihari ni uko buriya kuba ibyacu bitagenda neza ni uko buriya haba hari ikitaritaweho mu kubitegura. Rero usubira ku mupango ukawunononsora ugatangira bundi bushya. Ikindi ushobora gutsindwa kuko utakurikiye ibyo wiyumvamo. Jules niba ubucuruzi utabwiyumvamo wikwihatiriza, kurikira icyo wiyumvamo (Passion) utitaye ku nyungu, amafaranga yo azagukurikira. Rero reba neza niba ukwiye kutaganzwa n’ibyiyumviro, usubiremo gahunda zawe urebe ikitagenda cyangwa ukurikire ikintu wiyumvamo. Njyewe sinkubwira uko uzakora ibintu cyangwa icyo wakora, gusa ngufasha kunonosora ibyo witekerereje. Ubikoreho ibyo uzongere untumire”

Jules -“Ni ukuri ndagushimiye, ndafashijwe pe! Gusa hari ubwo mba numva ntazagera ku byo nifuza ariko ngiye kugerageza”

Superstar -“Buri rubuto rwose, rufite igiti muri rwo kandi ubusugire bw’urwo rubuto buri muri cya giti, kandi inyoni ikibumbiwe mu igi haba hari ukwizera ko izaguruka, iyo itagurutse, iyo nyoni iba itengushye icyo yaremewe, iba itsinzwe. Rero byutsa ikintu kikurimo utume gikora kuko uri urubuto ukaba n’igi, hari ikiri muri wowe indani gishaka gushibuka, ndetse n’inyoni ikeneye kuguruka.”

Yakomeje kuganira na bo gusa areba ku isaha, hashize umwanya baramushimira kandi Jules amwizeza kuba agiye kubikora akazamuha amakuru yaho bigeze. Yahise yihuta ajya kureba Esther Nyabugogo nuko bahurira ahantu bafata ako kunywa gusa amasaha yari ari kwegera imbere ni uko Esther aba abwiye Superstar ati,

“Sinzi niba nagushimira nte, gusa ni nkaho wampaye kubona nari impumyi, warakoze. Nasanze nzajya nunguka ibimbi 300 ku kwezi, nakuramo ibyo nakoresheje akaba nk’ibihumbi 200 kandi nzajya nkikorera nk’uko mbimenyereye. Rero nyagasani aguhe umugisha. Nyemerera ishimwe ryanjye rizajye rihoraho uko mbishobojwe gusa nonaha nifuje kuguha umushahara wanjye w’ukwezi uhwanye n’ibihumbi 60. Ibindi bizajya biba akagaruka.”

Superstar ibyishimo byaramurenze amarira asa nk’amanutse yunama munsi y’ameza nk’ugiye gutora akantu gusa ni amarangamutima yari amusaze. Yakiriye amafaranga nuko ahita ajya muri gare kureba mu modoka zijya hirya no hino muri Kigali, akajya ayinjiramo areba ukuntu abana be bakoze akazi neza ku buryo yahise yanzura kuza kubongera amafaranga. Yahise ajya guhura na bo buri mwana amuha Frw 1,500 agerekaho n’amagambo abashimira. Yahise ajya kureba Mugenzi yihuta kuko bwari butangiye kwira, ni uko ahita yinjira agana hirya aho Mugenzi aba ari, nuko mu kureba neza akubitwa n’inkuba abona Liliane asomana na Mugenzi, kwihangana biramunanira…

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 22

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW