EPISODE 22: Superstar mu rujijo nyuma yo gusanga Liliane asomana na Mugenzi

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar yarabitegereje ariko we batamubona yumva ahari ari kubonekerwa, afunga amaso yibaza niba yahita agenda akabyivangamo gusa yirinda guhubuka kuko byari guhita byangiza umugambi we. Yahise asohoka hanze yibaza impamvu Liliane yamubeshye kandi ababazwa cyane n’ubuzima bw’uwo mwana w’umukobwa ashyira mu kaga, akomeza gushukwa n’umugabo ufite umugore. Byamuteye ishavu kuko yari amaze no kwiyumvamo Liliane gusa ahita yanzura kuguma ameze nk’aho ntacyo yamenye. Yakomeje gutegereza hanze hashize umwanya baba baraje nuko Superstar yumva afite n’ikibazo cyo kurebana na Liliane mu maso.

Atarahindukira yahise yumva umuntu amuturutse inyuma amuhobera ahita akeka ko ari Liliane. Liliane yahise amubwira ati,

“Gad kuki watumye mpangayika iki gihe cyose koko? Nari nakubuze nkibaza ahantu uri bikancanga.”

Superstar- “Wampangayikiye se?”

Liliane – “Wimbaza gutyo kandi ubifitiye igisubizo Gad.”

Gad yahise yibuka ukuntu yabasiganye mu mugoroba washize, ahita yibwira ibyo barimo byatumye umukobwa amuheza inyuma y’urugi kugeza afashe umwanzuro wo kujya mu kabyiniro. Yahise yibwira mu mutima ati,

“Byashoboka kuba uyu mukobwa afite icyo abuze, cyangwa ikibazo gikomeye gituma ajya ku mugabo umubyaye kandi akaba abikora atari uko akunze Mugenzi.”

- Advertisement -

Yanze guhita amushinja icyaha kuko icya mbere, buri muntu wese afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka mu gihe abyemerewe kandi nta kintu kibaho kidafite impamvu ibyihishe inyuma, icya kabiri, kuba Liliane yari kuba yitwara atyo akabeshya gusa ntibikuraho ko yafashije Superstar utari ufite intangiriro yo guhobera ubuzima. N’ubundi ibyo byose ntibyari bikuyeho ko arimo umwenda ukomeye uwo mwali. Yahise asuzugura cyane amarangamutima yari amufitiye nuko ahita amubwira ati,

“Lili ariko ubu ndahari kandi ntabwo wongera guhangayika ngo nuko ndahari.”

Ubwo yahise amusezeranya ko agiye kuganira na Boss we gato agahita agaruka bagataha kandi bakaganira byinshi. Superstar yahise asuhuza Mugenzi nuko bajyana mu nzu Mugenzi ahita amubaza uko ibintu bihagaze,

Superstar – “Urebye buri kintu cyose kiri kurushaho kujya mu buryo, ahubwo ndakeka ko hasigaye wowe ngo ugure ibyo twazatangira gukoresha umusibo ejo!”

Mugenzi -“Nta kibazo ibyo ndabikora rwose kandi mbishyire kuri gahunda ariko see….”

Atarasoza kuvuga Superstar yahise avuga ati,

“Nyakubahwa, ndabizi uracyashidikanya. Nanjye erega ndashidikanya kuko ntabwo ibintu tutarabonesha amaso twahita tuvuga ko bizaba 100%. Icyo gihe twaba twirengagije ko hashobora kuzamo imbogamizi tutazi aho ziturutse. Gusa tubiha icyizere kandi kiri hejuru ya 90%, basi kuba bitakunda tukabiha amahirwe make. Ariko dukwiye no kujya tugerageza ikintu cyose twizera ko ari cyiza kandi kinyura mu mucyo, ntidukwiye gutsindwa kugerageza”

Yahise yongera abwira Mugenzi ati,

“Ahubwo se mufite inyemezabwishyu mwagiye muguriraho ibicuruzwa byinshi mufite hano?”

Mugenzi- “Rwose izo ndazibika gusa akenshi ndangurira Dubai.”

Superstar- “Nta kibazo rwose mwampa nkanyuzamo amaso hari icyo nshaka kureba.”

Mugenzi yahise agenda arazimuzanira, Superstar aragenda arihugika gusa mu mutwe we yari arimo arwana no gusiba amashusho yabonye Liliane asomana na Mugenzi, byaramubangamiye ku buryo yatangiye kwishimagura mu mutwe gusa arihangana yihingamo umutuzo ariko biranga. Hanze ho Liliane ntiyari ari kwikoza Mugenzi kuko yumvaga bishobora kuvumburwa na Superstar mu by’ukuri ntiyari azi ko iyo ari inkuru yo kuvugwa imbere ya Gad.

Superstar yakomeje kwitegereza inyemeza bwinshyu, akareba ibiciro ikintu cyaranguweho agahita ajya kureba igiciro kigurishwaho akareba inyungu yaba irimo hagati. Yarebye ibicuruzwa byinshi birimo, kuva ku mafiligo, amateleviziyo ya rutura, areba za piano, amapasi, za micro-onde, areba ibikoresho byinshi byari muri Mugenzi Electronics, ari nako yandika inyungu iboneka kuri buri gicuruzwa.

Yakomeje kubyitegereza akora imibare asanga kuri buri gikoresho, iyo hagurishijwe ibicuruzwa bibiri bisa, bihita bibyara inyungu yagura ikindi gikoreho gishya. Bivuze ko igicuruzwa kimwe cyunguka 50% by’ayo bakiranguye, bivuze ko bibaye bibiri byatanga 100% by’inyungu ariyo yagura ikindi gikoresho gishya, yahise atekereza ati,

“Niba ibikoresho bibiri bisa, inyungu zabyo zagura ikindi, bivuze ko igikoresho kimwe kigurishijwe inshuro 6, cyaba kimaze kubyara ibindi bishya bitatu byagurwa mu nyungu zavuyemo gusa. None se kuba twafata igicuruzwa kimwe muri ibyo bitatu byavuye mu nyungu, tukagiha umuntu uguze 6 bisa cyangwa se akaba yarangiye abantu 6 kutugana bakagura igikoresho gisa nk’icyo we yaguze, kandi icyo kimwe tukakimuhera ku buntu, byaba bitwaye iki? Yego byagabanya inyungu Mugenzi yabonaga, ariko se inyunyu ije nyinshi ije mu gihe kirekire, irutwa cyanee n’inyungu ijya kuba nkeya ariko ije mu gihe gito kuko bijya kugera kuri cya gihe kirekire, za nyungu nkeya zikubye cyane inyungu nyinshi yabonaga ategereje igihe kinini.”

Superstar yahise yumva bishoboka gukorana n’abantu bagahembwa ibicuruzwa mu gihe barangiye bagenzi babo guhahira aho baguriye (kwa Mugenzi) cyangwa bo bagahaha byinshi.

Superstar yahise yihuta cyane areba Mugenzi ahita amubaza,

“Harya ubundi nyakubahwa, uraranguza cyangwa ugurisha igicuruzwa kimwe ku kindi?”

Mugenzi -“Byose ndabikora nubwo abarangura ari bake ariko nibo mba nifuza kurusha.”

Superstar mu mutima yahise avuga ngo “YES”. Yahise abona ko bishoboka cyane kuzakunda mu gihe umuntu yaje kurangura kandi agatwara byinshi. Superstar yahise yibuka ko mu nyungu harimo n’ibindi byatwaye amafaranga, nk’ingendo, imisoro n’ibindi abona inyungu yagiye abara ntabwo inoze. Mu rwego rwo kwirinda yahise atekereza ko urangura, yajya ahabwa igicuruzwa cy’ubuntu ku byo yaranguye mu gihe yaranguye ibicuruzwa umunani bishya. Naho uwaguze bisanzwe akagihabwa mugihe yazanye abandi bakiriya bashya barindwi. Yahise asengera mu mutima abiragiza Imana na we abitega amaso ngo azarebe bishoboka.

Ubwo hashize umwanya we na Liliane barataha gusa Superstar ataha atamuvugisha kuko yarimo kwibuka ibyo yabonye akumva yanakubita Liliane. Liliane yari yatangiye kwikeka nuko bageze mu rugo, Liliane arateka, bamaze kurya Superstar atangira kuganirira Liliane ukuntu byagenze ngo ajye kurara mu gasozi, amubwira ibyo mu kabyiniro byose n’ukuntu yaraye kwa Jacky, amubwira byose n’ukuntu yashimishijwe n’uburyo Jacky yamwitaho.

Akimara kuvuga atyo Liliane yahise yibuka ukuntu ari we wagiye guteresha ipasi imyenda ya Superstar nuko yumva ibimwaro biramusaze atangira gukeka ko Superstar ari kwijijisha ahubwo afite amakuru ahagije kuri Liliane. Superstar yabonye Liliane asa nk’uguye mu kantu ahita amubwira ati,

“Lili, basi nyemerera umbwire ibanga ryawe rimwe ntazi. Nanjye ndakubwira irindi banga”

Hashize akanya Liliane ari kubyibazaho yatangiye no kurira nuko abwira Superstar n’amarira menshi ati,

Liliane- “Gad umbabarire naguhishe ikintu ndakubeshya. Gusa ibanga ryanjye…. Nuko ntiga Kaminuza ahubwo niga kuboha imisatsi…kuyidefiriza n’ibindi byose kandi mbyiga aho kwa Jacky.”

Superstar yahise yumva aguye mu kantu arumirwa yibaza impamvu Liliane yaba yarabeshye bene ako kageni biramucanga. Yahise abona byinshi kuri uwo mukobwa ari bishya nuko ahita amubwira,

Superstar- “Liliane, njyewe ibanga ryanjye nuko hari amashusho atari kumva mu mutwe yibyo nabonye, Liliane nkunda asomana na Mugenzi, Nyirarume!”

Superstar yahise afatwa n’ikiniga nuko agana iyo mu cyumba igitaraganya, Liliane we asigara arira rubura gica avuga ati,

“Oya weeee! Ntibishoboka ni ukuri, ntibishoboka!”

Akiri aho musaza we yahise yinjira nuko Liliane aratekereza ati, “niba yatwumvise ndapfuye birandangiranye.”

Jovin -“Lily ndakwica noneho nzabizire. Nyagasani mbega ngo turarumbyaaaaaa!”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 23

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW