EPISODE 24: Imipango ya Superstar yo kubona amafaranga ijemo kirogoya …Arakora iki?

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

“Urazindutse cyane kurusha uko nabikekaga, kubera iki? Gusa ndumva nishimye ku bwawe” uko niko Superstar yabwiye Liliane mu gitondo cya kare.

Liliane- “Nawe wakerewe cyane kurusha uko nabikekaga. Kubera iki? Ndishimye ku bwawe”

Superstar- “Wasanga impamvu yabiduteye ari imwe. Icyakora mu kuri, njye nangaga kuva hano ntakubonye kuko ari wowe mizero yanjye y’umunsi, gusoma bikampa ukumurikirwa umunsi wose”

Liliane –“Mu by’ukuri nanjye, nacunganaga n’uko umuseke utambika ngo nze nkurebe, ngo nze umpe umurava n’icyizere cy’umunsi wose”

Superstar yahise ahobera umukunzi we biratindaaa, yumva ntiyamurekura. Yari amaze gusobanukirwa ko uguhoberwa n’umuntu ukunda, ukabwirwa amagambo meza na we, biguha kurama bivuye mu byishimo bihora bigutondagira, bikagutera umurava no kumva ko byose ubikora ufite umutima ushaka kunezeza. Ntakabuza urukundo rwengetse rukanoga, ruzanira intsinzi ba nyirarwo. Yahise arekura Liliane nuko Liliane aramubaza ati,

“Ese ufite gahunda nyamukuru none?”

Superstar- “Ndahura na ba bagabo, turanoza neza umugambi wa cya kiraka bampaye!”

- Advertisement -

Liliane- “Ubundi se ko numva batsimbaraye, niba baraguhaye ikiraka, ningombwa ngo muhure ubabwire uko gahunda ziteye, cyane ko umwe ari kugukoresha nawe ukaba uri kumukoresha? Njye ndumva abo babiri ntaho bagakwiye guhurira pe, cyangwa ngo hagire ukomeza kukwivangira mu kuntu upanga ibintu byawe.”

Superstar -“Uriya mugabo wampaye ikiraka ni we wahiye arashega ngo ashaka kuzabona uwo muntu nshaka gutuma insimburangingo daa!”

Liliane- “Nyamara ndumva ntazi, nako wasanga banakugambanira sinkizera Abanyakigali”

Superstar- “Mfata mu kiganza!….urumva ko mpora niteguye impinduka no gutenguhwa n’abantu cyangwa ibintu byanjye ntibigende uko nabyifuzaga.”

Liliane -“Nkwifurije guhirwa mukundwa. Kandi genda uharanire intego iruta izindi. Ndagukunda!”

Ayo yari amagambo Superstar yibukaga yaganiriye na Liliane mbere y’uko ava mu rugo. Ibyo byose yabyibukaga ari kwitegereza ameza n’ibikombe yari yicaranyeho n’aba bagabo.

Tugaruke ku rundi ruhande ba bagabo bakwepye Superstar bari kuganira:

Gasana- “Ariko se Myasiro we, ubundi ni gute duhuye muri buriya buryo twese turi gukinwa n’agasore kamwe koko hahah! Abantu b’abagabo rwose”

Myasiro -“Naba injiji naba injiji, cyakoze kariya kanyagwa gafite ubwenge karakababara. Buriya rero nagukubise amaso, nanga kwirirwa mvuza induru ko twaba tuziranye, nawe uba inyaryenge mbona uryumyeho umera nk’utanzi.

Gasana- “Rwose njyewe numiwe ahubwo. Ngaho reba ukuntu abagabo nkatwe tumaze kugera ahashimishije dushorerwa n’agasore kadafite aho kabarizwa. Cyakoze wa muntu we gafite mu mutwe pe! Ariko sha Myasi, twaheze mwitebya nibagirwa kukubaza aho uburwayi bwawe bugeze”

Myasiro -“Sha ibyanjye byo ni amarembera pe! Rwose ndahamya ko uyu mutima uzankozayo, isaha n’isaha mba numva nshobora kwitahira”

Gasana- “Yababaa, ihangane rwose mugenzi wanjye”

Myasiro- “Kuko mpora niteguye, byose nabyeguriye Madamu pe! Ubu ni we ibikorwa byanjye byose byanditseho wenda azasigare abiroongoora”

Gasana -“Ni ukwihangana. None se aka gatekamutwe tukagenje dute?”

Myasiro -“Ariko sha urabona byose twabimukuye mu maboko nawe ngo iki? Dore ahubwo gahunda zose kazishyize muri uyu muteguro. Soma neza dore, abari kuzamuha insimburangingo bariho hano na numero yabo, ahubwo igitangaje ndabona ari numero z’abanyarwanda.”

Gasana- “Nanjye birantangaje kandi narumvaga kazabintuma muri Uganda gusa ibyo ntacyo bitwaye ashobora kuba yarabuze umuyoboro umuhuza n’aba kure. Kuko urabona ko insimburangingo ari ukuzikura ku bantu benshi batandukanye, rero bizadusaba kugenda natwe tubageraho.”

Myasiro- “Icyiza nuko nabonaga numero azandikira hariya twari turi, rero ndahamya ko yari atarapanga na bo kandi yumvaga ari wowe azabishyira mu maboko. Rero dukomeze ibintu nk’uko byari kuzagenda, wowe uzagende ugure insimburangingo, uzizane nteranye imodoka noneho uzatware 50% nanjye 50% apana ibintu by’ibihumbi 600 yazaga agukangisha.”

Gasana -“Icyo kintu nicyo. Ariko se muvandimwe ko aka kagabo atari ako kwizerwa kazadukurikirana mu mategeko ra….Myasiro nizere ko utigeze usinyana na ko amasezerano y’ubufatanyeee!”

Myasiro- “Haha! Ariko Gasa ndi umwana koko? Reka sinasinyana amasezezerano n’iriya nzererezi. Ahubwo wowe uhamagare abo bacuruzi uyu munsi, ejo uzajye gufata insimburangingo z’imodoka, kandi uzarebe neza ko ari Nissan batazaguhangika.”

Gasana- “Ahubwo se iyi mbumbe y’amafaranga ugirango ndayifite yose ra? Ewana sinzi niba ahubwo hari ubufasha umpa.”

Myasiro- “Muvandi ntacyo bitwaye, Mugenzi na we araduha amafaranga kuko numvise atarizeye iriya nzererezi. Ahubwo tumuhamagare tumurebe, tunoze gahunda. Reba aka gasore, uzi ko kari kanatekereje uwagura imodoka ndetse n’igiciro yayigura. Millioni 10 zose yayayaya!”

Gasana -“Ariko ndumva gukurikiza umupango w’uyu muntu bidasengeye rwose. Ahaa ka ninywere bierre naho ubundi twirinde kurya tutazaruka.”

Myasiro- “Ariko wandangije noneho! Erega ntaho uyu muhungu yadukurikiranira. Kandi reka twifashishe ibi bitugu by’uyu mupfapfa tubwirize imifuka yacu, dukurikiza imipangu ye. Ase wowe urumva yamenera he adukurikirana cyangwa adukina imitwe? Tekereza neza rwose”

Gasana -“Wamugani sha! Natumeneramo azaba akomoka kuri Salomon ndakurahiye, hahaha!”

Ubwo ku rundi ruhande Superstar yari yahise agenda yihebye yibaza icyo yaba yarakoreye abo bagabo ngo bamutenguhe akakibura. Amahitamo yandi yari afite kwari ukujya gukemura icyazanye abo Bapolisi, wenda akahacana umucyo akagaruka gukomeza igikorwa yari yaratangiye kwa Mugenzi, gusa ikibabaje nuko umwanzi n’ubundi yari akimugera amajanja. Yageze kwa Mugenzi atungurwa no kubona imurikagurisha yari kuzatangira umunsi ukurikiyeho, ririmbanije kandi huzuye abantu. Yahise yumva abaye nk’umusazi agenda yihuta asesera mu bantu ngo arebe ibyabaye asanga hari umuntu atazi uri gukora neza neza ibyo Superstar yari kuba akora kandi umupangu we wari uri gukurikizwa akadomo ku kandi.

Yahise akomeza yihuta asanga Mugenzi aho yicaye ahita amubaza,

“Ibi ni ibiki mbonesha amaso yanjye? Ko bitari biteganyijwe gutya ni ibiki wankoze wa mugabo we?”

Mugenzi- “Ni iki utabona se musore? Ko dupfa byinshi harimo kuntwara n’umukunzi sha!”

Superstar -“Ngo iki?? Uravuga ibiki Mugenzi?”

Mugenzi -“Liliane ampamagare ambwira ko ari wowe umutima we ukunda sha, untwaye umukunzi, none urumva icyakuzanye ntakuzi ariki uretse no kunyicira ubuzima no kuzantwara utwanjye twose? Ahubwo nsohokera mu bikorwa!”

Superstar akiraho ba bagabo bahise baza baseka cyane, bose bamuviraho inda imwe baramukwena bamusohora igitaraganya. Superstar yageze hanze aragaruka abaza Mugenzi,

“None Abapolisi banshakaga ntabo kwari ukugira ngo unyereke ibyo nabiriye icyuya bisoromwa n’abandi?”

Baratuje ntibamusubiza nuko ahita yongera ababwirira hamwe bose ati,

“Cyakoze nijye wimennye inda mbahishurira uburyo nshaka kubahindurira ubuzima. Iyanyarikiye amazi izanvugira n’umutsima. Mbifurije gutsinda, muranyeretse kandi murakoze!”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 25

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW