EPISODE 25: Liliane afashije Superstar kwakira ibyamubayeho no kugarukamo imbaraga

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar n’agahinda kenshi yahise ataha ababaye agenda inzira yose yibaza ukuntu ab’isi ari nta munoza, abiburira ishusho. Yageze mu rugo asanga Liliane arahari gusa asa nk’uwisekesha ngo yishyiremo akanyabugabo kandi arenzeho. Liliane yitegereje Superstar, areba ukuntu ameze n’ukuntu atashye kare ahita akeka ko afite ikibazo. Yahise amuhobera biratinda, basi Superstar atangira kumva ari nkaho Mama ari kumubwira ati,

“Mwana wanjye Gad, mfura yanjye, haguruka uguruke kuko waremanywe amababa!”

Liliane -“Ese ni iki cyakubayeho Gad mwiza?” [amubaza gusa akimuhobeye].

Superstar- “Nta cyo Cherie ni uko nagambaniwe gusa. Ndumva umutwe uri kundya mbabarira mbe ngiye kuryama.”

Liliane- “Ese ukeneye kuruhuka? None ugiye kuryama?”

Superstar- “Ndumva umutwe uremereye.”

Liliane yahise amwegera amufata ku matama yombi ni uko aramubwira ati,

- Advertisement -

“Akenshi iyo numva ncitse intege, nibuka ko ndi muri bamwe bakugira umunyamurava, noneho kuri ubu nsigaye nkomezwa n’uko nkundwa n’umuntu utajya unyeganyezwa n’imiraba cyangwa ngo yumve ko ibintu bigeze ku iherezo. Gad mukunzi wanjye, ntabwo ukeneye kuryama kuko nujya mu buriri urigaragura mu mashuka inshuro nyinshi utekereza icyakorwa ngo uzuke cyangwa wihebye ko utsinzwe. Ukeneye kuguma uri maso kandi ukanganiriza.”

Superstar yitegereje ako kana kari kumurebana amaso y’urwererane, areba amagambo ari kugaturuka mu mutwe yuzuye ihumure n’inkomezi, ahita asubiza Liliane ati,

“Ubwiza ufite, ntawabukekera ubwenge ufite. Ndagukunda uko byagenda kose Lili, ariko ahari nkeneye kuryama kuko maze iminsi ntasinzira ndara ntekereza.”

Superstar yahise amurekura yinjira mu cyumba nuko aba akuyemo ishati n’ikweto aba yitereye ku buriri aryama agaramye areba mu kirere yiseguye gusa adasinziriye cyangwa ngo yinjire mu mashuka.

“Harya ubundi byatangiye gute? Ndibuka ko naje muri Kigali ntacyo nyizanyemo. Ndibuka ko ibi byose byabaye nyuma y’uko ntengushywe n’uwitwa Data wacu nyuma nkaza kwibwa n’igisekeramwanzi. Ariko se ndabizurira hehe? Mfite iki se basi ngo mpereho? Mu by’ukuri sinzi.” [Superstar ari gutekereza].

Muri ako kanya Liliane yahise yinjira azanye ikirahuri cy’amazi n’akameza gatoya. Byahise bihurirana nuko Superstar yiturumbuye hejuru nuko Liliane ahita ahindukiza umutwe kugirango atareba Superstar gusa yibuka ko uwo ahisha amaso ari umukunzi we, nuko ahita akomeza gahunda yari imuzanye. Yegereye igitanda nuko ahashyira akameza ashyiraho amazi ahita asohoka. Superstar byose yarabyitegerezaga uko bigenda, nta muntu uri kuvugisha undi nuko mu masegonda make cyane Liliane ahita yinjira azanye amafunguro na byo abitereka ku kameza arangije aravuga.

Liliane -“Gad ngaho banza unywe amazi nurangiza uhite urya kuko wasanga impamvu umutwe ukurya ari uko ushonje kandi uba utanyweye amazi ahagije. Njyewe ndaza kuba ndi hanze ntegereje.”

Yahise agana iy’umuryango gusa atarafungura urugi yagiye kumva yumva Superstar amuturutse inyuma amuhobera, amaboko ayahuriza mu nda ha Liliane. Superstar yahise amubwira ati,

“Oya. Wigenda nonaha ahubwo reka bwa rimwe nsangire nawe. Reka ndye numva amagambo meza aguturukamo wenda biransubizamo imbaraga.”

Liliane- “Erega ntabwo ngiye, kuko sinagusiga. Ahubwo hari icyo nendaga kuguha, rero ngiye kugisingira mbone kukigushyikiriza.”

Superstar yahise amuterura Liliane na we arumirwa nuko Superstar amubwira ko icyo kintu agiye kujya amuyobora aho kiri Superstar na we akamuha uburyo bwo kuhagera. Bahise bagenda nuko bahageze Superstar amutereka hasi nuko Liliane ahita akurayo igitabo agihereza Superstar nuko umusore agwa mu kantu arumirwa ahita abaza Liliane ati,

“Nyagasani Mana yanjye, umenya ute ko nkeneye gusoma Lili? Ko ibitabo bihenda nk’ubu watekereje ute kukigura koko?”

Liliane- “Nakiguze ibihumbi umunani mu Mujyi cyitwa THE SIX PILLARS OF SELF ESTEEM, nicyo ukeneye muri kano kanya mukundwa. Njye sindagisoma gusa nagikundishijwe n’iriburiro ryacyo kuko iyo uri somye neza, ryaguha igisubizo cy’ikibazo uri kwibaza muri kano kanya”

Superstar -“None kiravuga iki?”

Liliane yahise amwegera cyane maze afata mu nda ha Superstar ahuriza amaboko inyuma yubura amaso areba Superstar kuko Superstar yamusumbagaho gato, arangije aramubwira ati,

“Mu maso yawe ndi kubibona. Ubu uri kwibaza niba wava ku izima ugahebera urwaje ugategereza umwanzuro w’Imana, ariko Cheri siko biri. Kuko mu iriburiro ry’icyo gitabo bivugwa ko gutsindwa by’akanya gato bitavuze ko birangiye ukwiye kumanika amaboko, ngo ahubwo byerekana ko mu mupango wawe harimo akantu wasimbutse, bivuze ko usubira mu mupango wawe ukawuvugurura. Cheri utsinda burya ntamanika amaboko kandi umanika amaboko ntajya atsinda. Aya magambo uyandike ahantu uyareba inshuro nyinshi ku buryo azajya agusubizamo imbaraga mu gihe ubona ko wagize gutsindwa byakanya gato. Ndagukunda Gad, kandi wabikora ku bwa Papa wawe ndetse n’umuryango wawe, wabikora ugashimisha Mama wawe aho aruhukiye ijabiro kwa Jambo, wabikora ugashimisha uwo wakunze ukimubona.”

Amagabo Liliane yabwiye Superster yamusubijemo imbaraga z’akataraboneka gusa byaranamurenze ararira yibaza icyo yakoreye Imana ngo imuhezagire umukunzi umuha inkomezi nk’uwo. Yarari kwibaza niba uwo mwali abona imbere ye azamuhorana, cyangwa niba azaza nk’ubwirakabiri buza inshuro nkeya mu kubaho kw’isi akumva biramuyobeye, yarebaga ukuntu bitwaye igihe gito ngo abe abonye uwunganira Mama we, ahita asaba Imana ko bitazaba nabwo akanya gato ngo amubure. Liliane yahise akura amaboko mu mugongo wa Superstar, ayazamurira imbere mu gituza cye gake gake, amufata ku matama yombi, ari nako atamukuraho indoro nuko ayahuuriza inyuma ku ijosi ry’umusore. Superstar ntiyari agihagaze nk’igiti kuko nawe yahise afata uwo nyiramutembashyushyu mu mbavu ahuza intoki azifatisha hejuru y’urukenyerero rw’umukunzi we nuko bahuza impanga, impumeko iba inyikirizo mu kanya gato bisanga bari mu bwiza bw’indi Isi, basomana nk’abatararekera gusa inshingano y’umusore imubera isaha ahita ajya mu cyumba anywa amazi arangije ahamagara musaza wa Jacky.

Superstar -“Halloo! Amakuru muvandi?”

Jules- “Karame chef wanjye, urakomeye se?”

Superstar- “Jules meze neza. Ahubwo se nyuma y’umunsi umwe utangiye business yo gucuruza insimburangingo z’amamodoka, urabona bigenda?”

Jules -“Urumva nyine sinavuga ngo bifite amafaranga, kuko sindafatisha iseta neza. Gusa ntegereje ikiraka uzampa wenda muzambwira. Ninsimburangingo zimodoka ya Nissan ndi kuzegeranya nubwo mbona zihenze.”

Superstar -“Wigira ikibazo. Ndaza kugukenera ndakubwira, ugire umunsi mwiza.”

Jules “Murakoze cyane nyakubahwa!”

Superstar yahise yumva agize imbaraga zidasanzwe n’uko areba umukunzi we aramubwira ati,

“Sinzi ko nzabona uko ngushimira, mbabarira sindiye ibiryo kuko nkwiye gufatirana ubushake bugurumana murinjye iteka, nkabubyazamo ikintu cy’umumaro kandi gifatika, nsubijwemo imbaraga nawe mukundwa!”

Liliane -“Genda maze ube uw’umumaro kurusha mbere.”

Superstar yahise ahamagara ba bana b’insoresore be akunda guha ibiraka abasaba ko bahurira na we mu Mujyi igitaraganya nuko abategera moto bose kugira ngo batica igihe.

Ubwo aho ba bagabo batatu bari bari kuganirira bari bahuje urugwiro:

Myasiro- “Ese Mugenzi, iyi gahunda yawe ko mbona ntacyo yongera ku mubare w’abaguzi wagiraga bimeze bite?”

Gasana -“Ahubwo ndabona biteza akavuyo abantu bashungera bikanazitira abashaka kukugana bisanzwe!”

Mugenzi -“Mwa bagabo mwe nanjye numiwe, birasa nkaho uriya musore yicaranye iturufu yampishe ituma nkwiye kumugarukira. Gusa ibyo sinabikora na gato, ahari wenda nuko ngitangira gusa umupangu we yari yarawumpaye wuzuye.”

Myasiro -“Reka nta gupfukamira inyatsi nka ziriya. Ahubwo Gasana nagire ahamagare za numero mu kanya. Ejo azajye kuzana izo nsimburangingo ndakeka amafaranga yabonetse.”

Tugaruke ku rundi ruhande Superstar ari kumwe na ba basore be:

Superstar -“Izi ni simukadi eshatu, buri muntu ndamuha imwe ayishyire muri telephone ye nonaha kuko mugiye guhamagarwa cyangwa muraza guhamagarwa kandi murasubiza ibyo nababwiye.”

Yahise ahamagara Jules maze aramubwira ati,

Superstar- “Jules muvandimwe, ndaje nkoherereze numero ebyiri muri telephone, nihagira imwe muri zo iguhamagara ube uretse kuyitaba mu gihe ntari naza ngo tuganire.”

Jules -“Nta kibazo muvandi.”

Superstar yahise yiruhutsa maze aravuga mu mutima ati,

“Nyagasani mbabarira singiye guhemuka, ahubwo ngiye kwisubiza ubumenyi bwanjye nibwe. Reka nze nzure akaboze, reka nze nshyire iturufu yanjye ahagaragara, ndaje nshyirire abanzi banjye batatu hasi icyarimwe. Mfasha Mana Nsenga!”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 26

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW