EPISODE 26: Superstar akomeje gushaka uko yihorera ku bagabo bamuhemukiye, ibya mbere yateguye birapfuye

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar yahise abwira abo bana ati,

“Basore banjye rero ndashaka ko munkorera ikindi kintu kitagoye. Akenshi ntabwo njya mbaha akazi gakomeye gusa kaba gasaba ubwitange kugira ngo karangire vuba kuko kaba ari ak’umumaro cyane. Izo simukadi 3 mufite buri imwe ifite numero yayo. Icyo mbasaba ni ukuyishyira muri telephone yanyu nonaha…”

Akibivuga ako kanya abasore bahise bashyira simukadi muri telephone zabo gusa umwe agira impungenge abaza Superstar ati,

“Ariko se nyakubahwa, ubu bino nta byago birimo wenda bikaba bwaba ari ubujura cyangwa ubugambanyi ushaka kudushoramo? Ndumva mfite impungenge rwose.”

Superstar -“Oya. Wigira ikibazo kuko nanjye nkora ibintu binyuze mu mucyo gusa kandi iteka mba nzirikana amategeko n’ikintu kitabangamira abaturage cyangwa abakiliya banjye muri rusange. Icyo nshaka gukora ni ukurangira abakiliya banjye aho bahabwa servisi z’ibyo bakeneye, kandi nshaka gukomeza no gusubirana ikiraka cyahoze ari icyanjye ntabwo nshaka kuba nahemuka.”

Undi musore -“Hahaha! Noneho boss ushaka kwihorera no kwivuna umwanzi se? Ariko niganiriraga da reka utubwire akazi kacu noneho, gateye gate natwe tukubere intwari zambariye kubimbura, nawe ube imbimburira abafozi imberamigambi. Mbese tuberwe kandi duhige mu kazi kawe.”

Superstar- “Haha, musore urakoze cyane ndabishimiye. Reka mvuge ko nshaka kwihorera gusa mu buryo bugaragariza uwanteye umugongo ko agifite ikibanza mu bitekerezo byanjye n’ubundi yakongera akangarukira gusa nta guhemuka kundi kuko si ubwambuzi, si no gukomeretsa ubukorewe.”

- Advertisement -

Hashize akanya arabareba ahita yongera arababwira ati, “Muriteguye??”

Bose icyarimwe bati, “Kurusha mbere boss!!”

Superstar -“Mushobora guhamagarwa nonaha cyangwa mu kanya, cyangwa nyuma y’amasaha atatu cyangwa nijoro… gusa uyu munsi urarangira muhamagawe nubwo mutazi igihe. Nanjye ntacyo nzi, gusa kuko ubuzima budutegeka kubaho duteganya ibitaraba tukabitegura, nizeye ko muza kuba muri maso. Rero igihe cyose muri buhamagarirwe n’umuntu, araba ababaza ukuntu mwamuha insimburangingo z’imodoka ya Nissan cyangwa niba mwamurangira. Rero muraza kumusubiza muri aya magabo avuga ati,

“Nitwa….. (Uvuge amazina yawe)….. Murakoze kuba muduhamagaye, insimburangingo z’imodoka ya Nissan zarabuze cyane muri iyi minsi, sinzi niba mubifiteho amakuru. Ariko ku iduka ryacu ricuruza insimburangingo z’imodoka, ejo mwaza kuko numvise boss avuga ko agiye gutumiza bimwe mu bikoresho by’imodoka ya Nissan na Ford, bikava Dubai.”

Rero kuko ntabwo mwasubiza amagambo amwe kandi mushobora guhamagarwa n’umuntu umwe.

Undi azasubiza ati – “Komera Chef we! Njyewe rero ntabwo nsanzwe ncuruza insimburangingo ariko ndi komisiyoneri, rwose mba nziranye n’abantu benshi bazicuruza nakubariza. Ahubwo se ejo mwaza nkajya kubereka ayo maduka. Hari n’umugabo rwose nzi ejo uzaba afite izo nsimburangingo za Nissan.”

Undi asubize ati “Mukomere cyane nyakubahwa, rero ntabwo ibyo bintu nkibikoramo rwose, nahinduye imirimo pe! Gusa bagenzi banjye basigaye mu kazi bagufasha ku buryo bushimishije. Cyane cyane wabaza uwitwa Jules rwose arangurira Dubai.”

Rero nabasaba address umwe azatanga amerekezo, mu Biryogo, numero y’umuhanda ndayibaha. Undi azatanga numero ya telephone y’umuntu. Noneho undi amubwire ko bazajyana akahamugeza.

Umusore umwe- “Ubwo se bizasaba gukomeza kuvugana nawe ku buryo umubwiye ko wahamugeza wamuyobora? Ko wowe waba utahazi se?”

Superstar -“Ntimugire ikibazo kuko nimumara guhamagarwa murahita mumbwira ibindi ngende mbayobora. Muhumure nta rujijo ruza kubamo kandi namwe musubizanye kwihagararaho nk’abantu bamenyereye Kigali.”

Ubwo Superstar yabagabanyije imvugo buri muntu amuha amerekezo aza gutanga akurikije uko imyaka n’igihagararo cyabo kiri nuko abasaba kutamutenguha cyangwa ngo bagire uburangare. Yabijeje ko gahunda nizigenda nk’uko zapanzwe kandi zikagera ku ntego yazo, azabashimira by’umwihariko. Yahise ababwira ati,

“Basore si ngombwa ngo tugumane kuko mwahawe amabwiriza yose, kandi muze kumva mutunganye muri mwe munafite ibyishimo kuko ari byo bintu biduha gushira amanga mu buzima. Ubwoba ntiburangwa ahari ibyishimo, kandi gushidikanya ntibigaragara mu muntu utunganye, mbese ufite umutuzo muri we. Mugende kandi amahirwe masa, murusheho kuba maso mudahamagarwa bakababura. Bitangiye nonaha.”

Umusore umwe- “Ariko boss ntabwo wigeze kuba umubwiriza w’ubwoko bw’Imana? Ni ukuri mba numva wanzanye mu kiganiro nk’umuntu utanga ihumure ry’imitima yakomeretse pe! Mumbabarire natebyaga”

Superstar -“Haha ntabwo nigeze mba umubwiriza, gusa icyo mbabwira cyo kuba maso nuko kigomba guhora kituranga mu buzima bwa buri munsi uretse no mu gutegereza kugaruka k’Umwana w’intama w’Imana. Mubyahishuwe igice cya 16:15 handitse ngo “Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa maze bakareba isoni z’ubwambure bwe: bivuze ko iyaba nyirurugo azi igihe umujura mu ijoro azira yakabaye maso kugira ngo ataza kubyuka nta kintu yambaye abantu bakamukwena. Rero baba bavuga ko ukwiye guhora witeguye kugaruka kwa Yezu Umwami, atazaza agutunguye ukagenda nta gakiza ufite (ari yo myambaro) abantu bose bakamenya ukuntu wakiranirwaga (aribwo busa bavuga)…..rero njye nizera ko ahubwo no mu buzima wagakwiye guhora witeguye kumira amahirwe meza akuzira, cyangwa ukitegura kurwana intambara yagutungura, byose bitazakwituraho utarabipangiye ukananirwa kubicamo neza ari ko kwerekana ubwambure bwawe….hahaha Ngaho mugende tureke kwangiza igihe”

Abasore barumiwe gusa bagenda bishimiye Superstar by’akataraboneka, bose batangajwe n’uburyo aba afite amagambo ashimangira impamvu y’ikintu cyose.

Superstar yahise yihuta cyane ajya mu Biryogo kureba Jules ngo baganire mbere y’uko ahamagarwa hato gahunda zose zitaza kuba isosi idafashe. Yarebye umumotari aho hafi aba aramunyarukije, mu kanya gato aba asesekaye kuri Jules.

Jules “Nyakubahwa uraje se? Uri rutica umugambi pe!”

Superstar -“Iyo ntinda hari igihe wari guhamagarwa ntarahagera ugasanga isosi yanjye yatatswe n’intozi.”

Jules -“Rwose uri inkwakuzi ndakeka ko ibyo bitaba. Ahubwo se biteye gute?”

Superstar yarabanje arabohoka amubwira byose ukuntu byatangiye n’uburyo yahemukiwe, n’ukuntu yari yahishuriye ba bagabo umupango we, rwose amubwiza ukuri nuko amubwira n’uburyo yaguze amasimukadi n’uburyo yavuganye n’abana nuko Jules ahita amubaza ati,

Jules -“Nyagasani! Nkubwo watekereje ute kugura amasimukadi ukayabaruza ku bantu b’iwanyu mu cyaro. Uzi ko wagirango wari uzi ko bari bukugambanire? None se njye nigute ngufasha, mbega byo wabiteguye ute?”

Superstar- “Umukunzi wanjye ntabwo yari yizeye abo bantu, narebye ukuntu asigaranye izo mpungenge nanjye numva koko bishobora kuba ikibazo. Uretse ko nanjye byahuye nuko nizera gusa ikintu cyabaye kiri mu maso yanjye. Bivuze ngo sindizera ko n’uyu mupangu uzacamo.”

Jules -“Oya uzacamo kuko uri mu bagabo mbona bahirwa muri byose kandi ndabubaha ahubwo hashimwe mushiki wanjye wampuje namwe. Ngaho mubwire uruhare rwanjye muri ibi.”

Superstar -“Ko nakubwiye ko ngufitiye ikiraka cy’insimburangingo za Nissan se, urazifite?”

Jules -“Nka 80% narimaze kuzegeranya. Gusa hano havuye umukiriya uzishaka ndazimwima arananyinginga cyane ati ninisubira mubwire.”

Superstar -“Nihagira uza uzimuhe cyangwa n’uwo nagaruka uzimuhe, kuko nshaka ko aba bagabo nibaza bazasanga ntazo ufite, gusa ufite uburyo bwiza wazibona. Uzabaha icyizere cy’uko wakora komande yihariye Dubai y’insimburangingo ziri kuri liste bazaba bafite ku buryo nka nyuma y’umunsi umwe baba babibonye. Gusa ugakora uburyo ki igiciro cyazo cyiyongera kuko bazaza bazi ko ibiciro byazo byapanze. Rero bazasabwa gusiga amafaranga yo gutumiza arenga 1,200,000 rwf, ntabwo bazabyanga kuko bazi inyungu iri mu byo bashaka gukora. Muzagirana amasezerano, aho ikizakurikiraho ni ukugura amafrigo muri Mugenzi Electronics. Wowe ntugire ikibazo, uzagurirwa kandi uzunguka cyane ahubwo izo ufite uze kuzigurisha n’abandi bakiliya basanzwe.”

Ubwo barumvikanye nuko Superstar ajya mu rugo gusa buri kanya yabaga ari guhamagara abantu bari gukorana ngo ababaze niba bahamagawe, Bakamuhakanira.  Umugoroba wikubisemo nta kiraba Superstar atangira kumva agize impungenge, ijoro ryaraguye umunsi urangira superstar akiri maso gusa nta na kimwe cyabaye ngo abasore be bahamagarwe. Bwakeye mu gitondo yabaye nk’umusazi kubera gutenguhwa n’ibyaremwe, yibaza icyabaye biramucanga. Yahise yihuta ajya kureba Jules ngo basangire akababaro nuko asanga jules ari mu kazi bisanzwe nuko Jules ahita amubwira:

Jules -“Muvandi nakomeje gutegereza ndaheba kbs. Ahubwo uwampamagaye ni uwari uje kugura bya bindi nsanganywe.”

Superstar -“Reka turebe inomero yaguhamagaye?”

Superstar yararebye atungurwa no kubona ari numero ya Mugenzi. Yahise yibuka ko yasiganye ba bagabo bari kumwe na Mugenzi kandi yibaza n’impamvu Mugenzi yaza kureba insimburangingo, ahita abona ko abagabo bamuriye intambwe mu gupanga. Yahise yumva bimurangiriyeho yumva asubiye hasi mu ivumbi neza neza.

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 27

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW