EPISODE 28: Superstar ajyanye Myasiro mu buyobozi…, Mugenzi se arafata ikihe cyemezo?

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

Mugenzi byaranamurenze ahita aseka kuko yararebye imyitwarire ya Superstar na we yumva iramusekeje. Yarabanje araseka gusa mu kurangiza guseka asanga Superstar aracyahagaze ashize amanga nuko Mugenzi abona ko ahari amazi atakiri ya yandi. Yahise abwira Superstar ati,

“Ese musore ibi byose urabikora ubundi ugamije kugera ku ki? Umuryango wanjye urawuvuga amazina kugira ngo ubashe kuntera ubwoba?”

Superstar- “Gute ibyo nabitinyuka? Gute nakwifata nkagambira no kuba nababwira nabi? Uretse wowe, n’umwana muto sinabona imbaraga zibimubwira cyangwa ngo zibikore.”

Mugenzi- “None icyo uri kugambira gukora ni ki ko nzi ko utajya ugenzwa na kamwe?”

Superstar- “Nsubiyemo amazina y’umuryango wawe ndi kwibaza ikibazo. Nibazaga nti “Ese aba bantu bagufata nk’intwari yabo, bazi ko twapfuye ikintu kidafatika? Ngaho ibaze umwana wawe amenye ngo se w’umunyabigwi kuri we, yagize igihombo cy’ibyo atunze byose cyangwa yagize gusubira inyuma mu bukungu, azize kuba yaraserereye n’undi mugabo bapfa umukobwa muto byitwa ngo ni umukunzi wa se kandi afite umugore!

Ibaze kuba umugore wagufataga nk’umunyamurava yumva ngo wasubiye hasi uzize urukundo wagiriye umwali muto udafatika utazi niba imbere he hazabamo ukubana n’umugabo yakwise se. Tureke ibyo wenda tujye mu buzima busanzwe, burya abagabo bagapfuye ko umwe yishe isezerano ry’akazi gusa ntibagapfuye ko umwe yivanze mu marangamutima y’undi. Mugenzi ndabyumva nazize gukunda umukobwa wihebeye mu buryo nanjye ntazi, ariko se Liliane we nigeze nshimuta umutima we?

Wenda aho ntabwo mbaye umunyakuri kuko n’uwakumva icyo wajijije umukozi wawe ntabwo yazigera yongera kugirana ubufatanye nawe. Narabikubwiye nkigera hano nti uri mu bagabo b’intarumikwa mpuye na bo, ariko se kuki amarangamutima utagakwiye kugira, waretse akakwicira igeno ry’ibihe muri business?”

Mugenzi yari ahagaze aho yakomeje gutsindwa n’ibyo Superstar amubwira nuko asa nk’ucecetse akanya Superstar arongera aramubwira ari,

- Advertisement -

“Mugenzi ntabwo uri umunyabugugu, kandi n’iyo waba we, wategereza nkagira icyo nunguka muri business mfatanyije nawe. Nturi umugabo mubi ukundi cyangwa ngo ube wanga inyungu muri business yawe! Rwose kuki watumye ntakorana nawe kandi ariwo murava narimfite, basi se kuki utategereje ngo mbanze nkwereke umusaruro w’ibyo natekerezaga wenda ujye wakwanzura.”

Mugenzi -“Ngaho musore jyenda umpe akanya kanjye njyenyine…. Jyenda, ibyo wagerageje kuvuga byose nabyumvise!”

Mugenzi yahise atera Superstar umugongo nuko umusore abuze ikindi akora n’icyo yongeraho ahita na we yigendera abiharira Nyagasani. Superstar yaragiye arategeraza kuri gahunda zose ko zaza mu buryo gusa icyizere gitangira kujya gisa nk’ikigenda kiyoyoka. Uwo munsi bwarije ataragira ikintu cyiza yumva kivuye kuri Jules yumva arumiwe, umunsi wakurikiyeho yagiye kubaza Jules niba abo bagabo baba baje kumureba nuko Jules aramusubiza ati,

Jules -“Muvandi sinzi impamvu gusa baraje ariko baratsemba neza banga gusiga amafaranga yabo uburyo nanjye bwantunguye.”

Superstar- “None se bakubwiye ngo iki?”

Jules- “Bambwiye ko batizeye umutekano w’amafaranga yabo kabone n’iyo twagirana amasezerano.”

Superstar yahise yumva zimwakiye ahita abaza Jules niba koko mu by’ukuri bahise bagenda kuko ntiyiyumvishaga ukuntu bagenda gahunda zitagezweho. Yahise abwira Jules ati,

“Reka twizere ko baza kukugarukira niyo bitaba uyu munsi. Reka twizere ko nta yandi mahitamo baza kuba bafite.”

Ubwo Superstar yahise atangira kuzenguruka ku magaraje ndetse no ku bantu bose bacuruza insimburangingo z’imodoka, gusa yabaza niba iza Nissan bazifite akabona ntazo, ni nkeya. Yasangaga impamvu ari uko abantu benshi batunze za Toyota ndetse na Benz, gusa Nissan yariri kuboneka hacye hafi ya ntaho. Byarangiye Superstar abuze ikindi kintu akora ahamagara na ba basore be bose bamubwira ko batari bahamagarwa. Yahise ataha ajya mu rugo yumva n’ibitotsi biramufashe gusa akumva nta burenganzira na buke afite bwo gusinzira mu gihe umubyeyi we afunze.

“Ese ibi bivuze ko ntsinzwe? Cyangwa ni ibyo nateguye byaba birimo amakosa? Nkwiye kongera gukora isuzuma ry’umupangu. Nta gihe mfite kandi simpamya ko iminsi isigaye naba maze gukusanya akayabo k’ibihumbi 300. Iminsi maze nubwo ari mike gusa ndumva yarambereye ishuri rikomeye ry’ubuzima. Ibintu ndimo niyo byakunda bizanzanira inyungu z’igihe kirekire.” Uko niko yatekerezaga mbere y’uko aryama. Yaryamye iminota mike ahita yumva neza ibitotsi biragiye aba afashe inzira yerekera Nyabugogo avuga ati, “ngiye kumenya intangiriro y’agasongero ndi gushaka kugeraho, ndebe neza aho byaba byarapfiriye.”

Yageze Nyabugongo aba arebye neza bwa mbere ahura na Liliane aho bari bahagaze abaserera na we, arongera arahahagarara yibuka amagambo yose bahavugiwe. Yahise akurikira inzira ba Dasso bamunyuzagamo bamujyanye kumufunga ageze hamwe yahindukiye Liliane agaruka amwirukaho, naho arahahagarara ahibukira ibyahavugiwe, yakomeje inzira yabaganishije aho yaririye ibiryo aguriwe na Liliane, arongera asaba ibiryo barabizana abirya vuba ahita yongera kwibuka ikiganiro bagiranye, yahise akomeza ajya muri bwa bwiherero yishyura frw 100, mu gusohoka aba akubitanye na nyiraho aba aravuze:

“Hmm ko mbona mfite aho mbazi? Amaso si aya pe!”

Superstar- “Byashoboka kuko nigeze kuza hano mbwira abantu ibyo nkora benshi bumva bashatse kumva uburyo nkora kuko bumvise baKeneye ubufasha bwange.”

Uwo mugabo- “Ni ukuri ndagushimira kuko ndabihamya ko wabaye isoko ituma uwari umukozi wanjye azamuka mu rundi rwego. Yambwiye ko asigaye na we yikorera. Mu by’ukuri njyewe nkunda kubona umuntu dukorana atera imbere, ahubwo se mwanyemerera mukampa numero yanyu tukazaganira?”

Superstar yahise akuramo business card arayimuhereza ni uko uwo mugabo aramushimira cyane. Yahise yibuka ikiganiro yagiranye n’abantu aho ngaho ahita akomeza yihuta asubira hamwe yari yicaye aribwo yasangaga na Liliane yagiye ku bwo kutamwizera gusa agaruka nyuma, baza kwibwirana gusa batandukana nta numero bahanye! Yahise yihuta ajya hamwe yari yicaye ahahurira n’umudamu wa Myasiro ari na we baje gukomezanya mu igaraje y’uwo mudamu. Yafashe urugendo naho ajyayo ndetse ntiyatinya no kwinjira mu igaraje nubwo yari afitanye ikibazo na nyiri igaraje.

Yarinjiye agenda ahagarara ahantu atangira kwibuka byose byahavugiwe ndetse n’impamvu nyirizina yatumye abona na bya bihumbi 100 bya mbere. Yatangiye gutekereza aho byaba byarapfiriye kuko byasaga naho aho mu iyo garaje ariho ntangiriro ya byose. Yaratekereje cyane asubiza mu ntekerezo inshuro nyinshi ibyo yumviye aho atangira kwibwira ati,

“Ariko se buriya byari ngombwa ko Myasiro musigira irangamuntu, nubwo yari iyacyuye igihe? Ubundi uku kumvikana ntikubaho, byonyine kuba yarabonye ko muhaye icyindangaga byatumye yibwira ko kuba nshyize ubuzima bwanjye mu kaga ndi n’umwiyahuzi, mbega yabonye ko ibintu byanjye bitanyuze mu mucyo, yahise yibuka ko byabaye intandaro yo gushaka kumuteranya kwa Mugenzi ndetse biba n’impamvu yo kubazwa icyangombwa cy’uko company ye yemewe.”

Yakomeje gutekereza abona ko ikosa ryabaye ari uko ibintu yabipangaga uwo mwanya atari yarabiteguye mbere. Yahise yibwira ati, “iyaba nari narinjiye muri ibi mfite company yemewe n’icyangombwa, ntabwo biba byarageze hano kuko ni nk’aho ndi guhura n’ingaruka zo kutizerwa kuva mu ntangiriro. Myasiro twagakwiye kuba twaragiranye amasezerano umunsi mpurira na we hano mbere y’uko andekurira ibihumbi 100. Nari nkwiye kumusigira icyangombwa cya Company mu cyimbo cy’irangamuntu. Mbizuye nte rero?”

Akiraho yahise abona wa mudamu wa Myasiro amusanze aho ahita amwibuka ni uko aravuga ati,

Umugore- “Yooh! Amakuru y’iminsi, nguheruka uri gupanga n’umugabo wange ya gahunda, bigeze he se ko ntacyo umugabo yambwiye?”

Superstar- “Hha, hari igihe ashaka kuzabibabwira byagiye mu buryo. Gusa ni na we narinje kureba ngo tunoze amasezerano. Mama, ahubwo se arahari?”

Umugore -“Nta we uhari, gusa nanjye wambwira aho bigeze kuko n’ayo masezerano twayasinyana.”

Superstar -“Aho bigeze nuko ejo hashize twari twagiye kureba insimburangingo, rwose iki Cyumweru kirashira dufite imodoka ihagaze million 11. Gusa ndabona ntagikwiye gukorana namwe mu gihe ntarasinya amasezerano, ntabwo nizeye umutekano wanjye! Gusa mwe ntabwo twayasinya kuko bisaba nyiri igaraje.”

Umugore -“Yooo! Kumbe bigeze kure mbese, humura rwose ninjye nyiri igaraje ni uko ari umugabo wanjye ubijyamo cyane, naho ubundi ninjye byanditseho, rwose wigira ikibazo.”

Superstar yahise yumva utuntu tw’ibyishimo tumuzamutsemo ahita avuga ati “Murakoze Mama, rero mwangirira vuba nkajya kuvugana n’undi mukiliya.”

Baragiye bagirana amasezerano, neza bayasinya nk’uko ubundi ibintu byari kugenda mbere iyo hatazamo kugambanirwa kuko intego ya Superstar kwari ugusubizwa uburenganzira bwe. Superstar yavuye aho ngaho ahita agana mu buyobozi ku buryo mu minota mike ku Kagari bahise bahamagaza wa mudamu kwitaba Njyanama y’Akagari, nuko umudamu ahageze asabwa ko yatumaho umugabo we igitaraganya. Umudamu yabajije Superstar impamvu abaye umuhemu akamurega mu buyobozi. Superstar ahita atangira kumusobanurira byose n’ukuntu yagambaniwe n’umugabo we. Umugore byaramubabaje ku buryo umugabo we yahageze agahita amubwira ati,

“Myasiro ubugugu bwawe no gushaka gusuzugura ubu bidushyize mu kaga gakomeye, ubu amaboko yacu ari mu biganza by’uyu musore. Kuki utanyurwa koko, ni iki kindi wari ukeneye ngo wizere uyu musore atakweretse. Ibibera hano n’amande uri bucibwe ugiye kuyirengera. Saba uyu musore imbabazi.”

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 29

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW