Huye: Urwego rw’amahoteri rurigobotora ingaruka za Covid-19 ku bukungu binyuze mu Kigega Nzahurabukungu

*Abacuruzi bato n’abaciriritse bamaze guhabwa miliyoni 108Frw yo kubazahura

Abafite amahoteli n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Karere ka Huye bafashijwe kwigobotora ingaruka batewe n’icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi, bamwe mu bafite amahoteli bafashijwe kwishyura inguzanyo bari bafite muri banki naho abacuruzi bato n’abaciriritse bahabwa arenga miliyoni 108Frw yo kubagoboka avuye mu Kigega Nzahurabukungu (ERF).

Mzee Sebukangaga nyiri Hotel Barthos yemeza ko Ikigega Nzahurabukungu cyabafashije kuva mu myenda ya Bank no gusubirana icyizere cyo gukora

Akarere ka Huye gafite umujyi umwe muri itandatu yunganira uwa Kigali, ibi bituma hari ibikorwa remezo cyane cyane amahoteli, gusa bamwe ba nyirayo ubukungu bwabo bwazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye urwego rw’amahoteli rumara igihe rudakora.

Sebukangaga Jean Baptitse afite hoteli yitwa Barthos iherereye mu marembo ya Kaminuza y’u Rwanda, ni mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Mamba, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko ibintu bitarajya mu buryo nk’uko byahoze kubera igihe kinini bamaze batakira ba mukerarugendo.

Ati “Hoteli ibaho kubera ko yakira ba mukerarugendo n’abandi icumbikira, nta muntu wakiriye ntabwo ukora, kugeza ubu ibikorwa by’amahoteli ntibirajya mu buryo neza. Ntabwo turabasha kugarura abakozi bacu twari twarahagaritse.”

Nubwo bashegeshwe n’ingaruka za Covid-19 zahungabanyije ubukungu, Sebukangaga Jean Baptiste ashimangira ko Leta yabafashije kwigobotora ingaruka batewe n’icyorezo iborohereza kwishyura inguzanyo bari bafite.

Yagize ati “Njye narimfite inguzanyo ya Banki ya Kigali igera kuri miliyoni 50frw, ariko nubwo bidahagije cyane byamfashije kworoherezwa kwishyura iyi nguzanyo, nk’ubu inyungu twishyuraga zaragabanyijwe zigera kuri 5 na 4%. Ibi byatumye tubasha gukora neza nubwo nta mafaranga twe twahawe mu ntoki.”

Kimwe n’abandi bose, Murenzi Frank Umuyobozi wa Light House Hotel, iherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, na bo bumvise umurindi n’ingaruka z’icyorezo COVID-19 ku bukungu bwabo, gusa ibintu biri kugenda bigaruka mu buryo ngo ubukungu buri kugenda buzahuka.

Murenzi yagize ati “Kugeza ubu hari abanyamahanga twatangiye kwakira nubwo atari benshi nk’uko byahoze mbere, hari byinshi byasabwaga kugira ngo inama zikorwe ariko byagiye byoroshywa nubwo icyorezo ntaho kirajya, aho hose niho dukura umusaruro kandi buhoro buhoro biri kugenda bijya mu buryo nubwo bitaraba nka mbere.”

- Advertisement -

Murenzi Frank, ahamya ko nubwo batahawe amafaranga mu ntoki, Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) cyabagobotse biciye mu kuborohereza kwishyura inguzanyo bari barafashe muri banki.

Ati “Ni byiza kugira Leta izirikana abaturage, nubwo twanyuze mu bihe bikomeye turashima ko igihugu cyazirikanye uburyo twashegeshwe na Covid-19, na Perezida Paul Kagame ubwe yabigarutseho ko urwego rw’ubukerarugenda no kwakira abantu rwashegeshwe. Banki yafashemo 30% by’inguzanyo twari dufite maze inyungu ishyirwa kuri 4%, kandi byadufashishe ikintu gikomeye, sinkeka ko twari bwishyure byoroshye kandi tukirimo kwiyubaka.”

Rutayisire Francois ufite Hotel Credo mu Mujyi wa Huye arasaba ko na we yagobokwa na ERF

 

Hari abandi bafite Hotel i Huye batabonye ku mafaranga y’Ikigega Nzahurabukungu

Nubwo hari abafashijwe kwigobotora ibibazo by’ubukungu batewe n’icyorezo cya Covid-19, hari bamwe bafite amahoteli mu Karere ka Huye batabashije gufashwa biciye muri iki kigega na bo basaba ko bagobokwa nk’abandi.

Rutayisire Francois ni we nyiri Hotel Credo mu Mujyi wa Huye, ati “Twarasabye biciye muri Banki dukorana na yo ariko batubwiye ko tutemerewe, igihe twamaze tudakora byatumye ubukungu busubira hasi, naho dufunguriye ntibirajya mu buryo. Badufashije nk’abandi byaba byiza kuko twese twagizweho ingaruka kandi barebye uko basaranganya twese byadufasha.”

Uretse uyu, Munyaneza Theoneste afite uruganda rutunganya umuceri ruherereye mu Kagari ka Karubanda, mu Murenge wa Ngoma, we ngo yagiye kwaka iyi nguzanyo itangwa binyuze mu kigega ERF ariko agarukira nzira kuko abayitanga bagenda biguru ntege mu kuyimuha.

Ati “Nagiye kuganira na bo ngo nanjye nake iriya nguzanyo, ariko amakuru bampaye ntabwo yorohereje abacuruzi, urebye wamara nk’umwaka ukiyirukaho. Ibyo basaba n’uburyo bayitanga baseta ibirenge kuko amabanki ntabwo abyihutisha, iyo bakwatse ibyangombwa nk’uri gukora se kandi twarashegeshwe n’icyorezo bumva wabyuzuza ute?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste yemeza ko urwego rw’amahoteli muri aka Karere rutangiye kujya mu buryo, gusa ngo abatarabashije gufashwa bazakorerwa ubuvugizi ku bo bireba.

Ati “Serivise nyinshi zarafunguye ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi harimo n’amahoteli barakora, ndetse n’abandi bagenda bafungura ibikorwa bikurikije uko amategeko abiteganya. Amahoteli amwe usanga akora andi adakora neza ugasanga hari icyuho cyatewe n’igihe twamaze ibikorwa bifunze.”

Akomeza agira ati “Nibyo kwishimira kandi kuba Leta yarashyizeho Ikigega Nzahurabukungu, abacuruzi twabakanguriye kukigana bagafashwa kandi turishimira ko hari bamwe bafashijwe. Ibibazo bikirimo ku batarafashwa ndakeka umunsi twise PSF Day tuzizihiza vuba tuzatumira izindi nzego bireba biganirweho kandi bazafashwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste

 

Abacuruzi bato n’abaciriritse bahawe agera kuri miliyoni 108Frw biciye muri ERF

Hirya no hino mu Karere ka Huye mu Mirenge yose, binyuze mu Kigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund), Leta yashoyemo akayabo ka miliyari 350Frw hafashijwe imishinga igera ku 111, aho yahawe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 108, 050, 000Frw.

Umuyobozi w’Ikigega gitera inkunga imishinga y’abagore n’urubyiruko (BDF) ishami rya Huye, Nsengiyumva Francois Xavier, avuga ko mu ntangiro abikorera batabyumvaga gusa ubu imyumvire igenda ihinduka bitewe n’ubukangurambaga bakora.

Ati “Mu karere ka Huye abantu batinze kuyitabira, gusa abantu bamaze gukanguka, magingo aya miliyoni zigera ku 108Frw zimaze gutangwa ku mishinga 111. Imishinga imwe yatangiye kwishyura kandi ayo bishyuye na yo asubira mu Kigega Nzahurabukungu bivuze ko ubushobozi buhari.”

Nsengiyumva Francois Xavier, avuga ko bakomeje gushishikariza abikorera mu Karere ka Huye kugana Ikigega Nzahurabukungu mu rwego rwo gufasha abikorera kugaruka mu nzira nziza y’ishoramari.

Agira ati “Ku ma radiyo, televiziyo n’ahandi hatambuka ibiganiro bikangurira abantu kugana Ikigega Nzahurabukungu. Natwe mu Karere ka Huye turi kugirana ibiganiro n’abantu banyuranye, inama n’inteko z’abaturage turabashishikariza, amatsinda y’abacuruzi, n’ahandi tubibutsa ko abujuje ibisabwa bagana ERF bagafashwa kuzahura ubukungu. Ubutumwa ni uko abantu bakanguka bakabyaza umusaruro amahirwe Leta iba yatanze.”

Ari abanyamahoteli bafashijwe kwishyura inguzanyo za banki ku buryo bworoshye, ndetse n’abikorera bahawe inguzanyo y’amafaranga yo mu Kigega Nzahurabukungu (ERF), bashimira Guverinoma y’u Rwanda idahwema kuziriakana umuturage n’iterambere rye.

Murenzi Frank uyobora Light House Hotel yemeza ko amafaranga bahawe na ERF yabafashije cyane
Bamwe mu bacuruzi mu Isoko rigezweho rya Huye bafashijwe kuzahura ubukungu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

#Rwanda #Huye #MINECOFIN #BNR #BDF #UNDP #RGB