Igice kimwe cy’Umuhanda Huye-Nyamagabe cyabaye nyabagendwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko imvura nyinshi yaguye ,yangije umuhanda Huye-Nyamagabe wangirikira mu Murenge wa Gasaka bituma umuhanda Kigali-Huye Nyamagabe-Rusizi  ako kanya uudahita uba nyabagendwa.

                                                                  Umuhanda wari wangiritse

Mu kiganiro na Radiyo Rwanda,Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,CP John Bosco Kabera, yatangaje ko kuri ubu igice kimwe cy’uwo muhanda cyatangiye gukoreshwa.

Yagize ati “Mu gitondo inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo,ikigo RTDA,byazindutse biza kureba uko hameze,bashobora gukora igice cyimwe cy’umuhanda, ubu imodoka zatangiye guhita nubwo kuhabisikana ku buryo bitoroshye ariko hari abapolisi bazifasha kuhanyura kugira ngo  iyashoboye kwinjira muri uwo muhanda muto, izindi zikurikirane.”

CP Kabera yavuze ko kuri ubu hari gukorwa n’umuhanda wo ku gice cy’iburyo (Deviation) mu gihe uwari nyabagendwa uri gukorwa, asaba abantu bihuta ku nyura mu wundi muhanda .

Yagize ati “ Ku bantu bihuta batumva ko bagera hariya ngo bategereze , banyura mu muhanda, Muhanga, Karongi ,Nyamasheke Rusizi ku bantu bajya muri ibyo bice ariko ushobora kuba yagenda neza , akitonda, agategereza yahanyura kuko imodoka zose zirahanyura ariko abantu bamenye ko bakwiye kwemera imbogamizi ziri guturuka ku isenyuka ry’uwo muhanda.”

Hari amakuru ko uyu muhanda wari usanzwe warangirikiye ku iteme ry’umugezi wa Nkungu , riri mu rugabano rw’Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka  mu Karere ka Nyamagabe gusa imodoka zitaremereye zo zanyuraga muri uwo muhanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW