Ikigo gishya CGU kije ku isoko ryo mu Rwanda gutanga akazi, wakorera $15 ku munsi!

CGU bivuze (Crypto Gaming United), gifite intego yo guteza imbere ibice bigikennye ku Isi harimo n’umugabane wa Africa. Birashoboka?

Mu myaka 10 ishize, abantu basaga miliyoni bavuye muri Africa bajya gushakira amahirwe I Burayi. Imibare y’abanyuze ku ruhande batamenyekanye ishobora kuba irihejuru kuruta iyi ngiyi izwi: amakusanyamibare agaragaza ko, abantu bagera kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nko muri Nigeria batekereza kujya gushakira ubuzima mu bihugu by’i Burayi cyangwa muri America (US, Canada) mu bihe bizaza.

Ikibazo cy’abimukira gifite ingaruka nyinshi haba ku baterankunga, ndetse no ku Turere baruhukiramo. Ibihugu bya Africa na byo bitakaza amaboko yakabaye agira uruhare mu kubaka ubukungu bwabyo, mu gihe ku Banyaburayi abimukira ari umutwaro uremereye ku bihugu bitakirimo amahirwe menshi y’akazi, bityo no gutuza abo baturage birakomeye.

Kubera iyo mpamvu, benshi mu bimukira bakomeza kubaho mu buryo butemewe n’amategeko bihishahisha, ndetse nta burenganzira bw’ibanze bafite. Ikirenzeho, kuba abimukira baba benshi cyane: hari COVID-19 icyorezo cyatumye za miliyoni ku isi batakaza akazi, nta mahitamo yandi ahari uretse gushaka aho berekeza hari ubuzima.

Ikigo mpuzamahanga CGU (Crypto Gaming United) kiratanga amahirwe ku baturage bo mu bihugu bya Africa, Aziya, na America y’Amajypfo – ni uburyo bumwe bwo kubona amafaranga umuntu atavuye aho ari. Bigusaba kuba ufite Internet nziza, ubundi ukajya kuri mashine yawe ugakina imikino (gaming).

CGU ikora nk’umuhuza hagati y’abagura n’abagurisha bimwe mu byifashishwa mu gukora imikino (virtual gaming items) — urugero ni nk’umukinnyi muri game (game characters) cyangwa intwaro (game armory).

Mu mikino myinshi bita RPG (role-playing game) kuzamura agaciro k’umukinnyi bisaba kumara iminsi cyangwa ibyumweru umuntu akina. Ariko, kuri bamwe mu bakoresha bene iyi mikino bahitamo kubona amakinnyi beza babashakiye ku bandi bakina Game. Kubera iyo mpamvu, abakinnyi beza cyane (rare game characters) ntibaboneka k ubuntu bisaba kwishyura amafaranga.

Iryo ni ryo shingiro nyamukuru kuri CGU (Crypto Gaming United) aho ukina ngo winjize amafaranga: ni ugukuza ibyo bicuruzwa (characters cyangwa armory) nk’uko umworozi amara igihe yita ku itungo rye azashora ku isoko.

- Advertisement -

Nko mu birwa bya Philippines — nibwo bwa mbere aya mahirwe yahageze. CGU imaze kugira abantu barenga 1200 bakina game. Nibura ku munsi umwe ashobora kunguka $15.

Abakinnyi b’amahirwe, nyuma y’amezi runaka bahugurwa, bashobora no kwinjiza arenga ariya, bakaba bakorerwa $200 ku munsi umwe.

Biroroshye, gukoresha CGU ku bazahitamo gukina imikino bakeneye ba bakinnyi kabuhariwe (high-ranked game characters) barabatira muri CGU, nk’uko muri America abashoferi batira imodoka bashaka yose mu kigo Uber.

 

Ubu rero Crypto Gaming United iri mu marembo ya Africa.

Abatangije uru rubuga rw’akazi rwa CGU bahuye n’ibibazo by’ubuzima nk’uko benshi mu batuye Africa bahura na byo, nk’ubukene, inzara, ndetse no guhangayikira ubuzima.

Maurice June, ni umwe mu batangije CGU, agira ati “Navukiye mu muryango ukennye mu birwa bya New Zealand”. Akomeza agira ati “Nakuriye ahantu abantu bakoresha ibiyobyabwenge, ndetse haba urugomo. Ku myaka 17, nshimira abagiraneza, nakundaga gutoroka. Nyuma nahinduye ubuzima, nanjye nihata kuzafasha abanda kugera ku nzozi zabo.”

Undi watangije CGU, ni Sergei Sergienko, yabaye mu buzima bubi mu nkambi y’abimukira nyuma y’uko umuryango we ukennye wabaga mu Burusiya ukajya gushakira ubuzima muri Australia mu myaka ya 1990.

Kenshi imishinga yageragezaga yose yaranze, ndetse arahomba. Ariko umushinga wa CGU awutangije waramuhiriye, yabashije kubona miliyoni 5 z’Amadolari ajyamo nk’ishoramari, ndetse abashoramari barashaka kongeramo miliyoni 10 z’amadolari, ku munsi umwe yunguka amadolari ibihumbi 15.

Uru rubuga rwa CGU rumaze kwinjira ku isoko ryo muri Zambia, Nigeria, Ghana, Kenya, Uganda ndetse no muri Morocco/Maroc, CGU yarayobotswe cyane muri Africa y’Amajyaruguru.

CGU ikoresha cyane umukino witwa Axie Infinity: uyu mukino abawukoresha bakina borora ibiremwa biwurimo ngo bihinduke nk’amafi yitwa axolotls, ayo mafi ni yo bagura cyangwa bakagurisha bakishyura mu buryo bwa Smooth Love Potion Price (SLP) iyi ifite agaciro ka $0.059725, aho ifaranga ritagaragara (cryptocurrency) ari ryo rihererekanywa kuri uru rubuga.

Marco Selorio na we uri mu bashinze uru rubuga ari muri Zambia yagize ati “Mbere, nabwiye abatuye Africa, turi hano ngo tubafashe kunguka no gukoresha neza amahirwe yose ahari. Muri Zambia, twatangiye binjiza hagati ya SLP 20-30, ariko nyuma y’amahugurwa umwe mu bakina yagize SLP 106-107 ku munsi umwe, nahise mvuga nti Mana yanjye birashoboka!”

 

Ubu noneho CGU iri gukomanga ku muryango w’isoko ry’u Rwanda.

CGU iri gushakisha abakina game, abavuga rikijyana, n’abayihagararira. Amabwiriza, n’andi makuru arambuye ku buryo watangira kuba umwe mu bakinnyi bakina bagamije kunguka (Playing-to-Earn), biri ku rubuga: https://www.cgu.io/, abashaka gukorana na CGU bashobora no kuyisanga ku rubuga: http://dsc.gg/cgu/

CGU yaba izigarurira Abanyarwanda? Abashinze CGU ntibashaka kubyaza umusasuro abatuye Africa — barashaka gufasha abatuye Africa kunguka mu buryo bunyuze mu mucyo, kandi bagasangira amahirwe n’abandi banyamuryango ba CGU ku Isi hose. Barifuza kubyaza amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga Isi igezeho, umuntu aho aba yibereye mu gihugu cye akunda, akabaho aho kugisiga akajya ahandi.

 

Iyi nyandiko ni iya Edvard Chesnokov (34) ni Umunyamakuru Mpuzamahanga w’Umurusiya, avuga ibibazo bya Africa mu binyamakuru by’iwabo n’iby’ahandi ku Isi.

Ibisobanuro mu Cyongereza

CGU is a cryptoplatform that promotes the play-to-earn business model. The company has gathered over 100 thousand community members  from over 30 countries, with over 5.800 active scholars (by applying for scholarships, players will also be able to set goals and measure their performance by checking their daily earnings in gaming tokens) earning tokens at this moment, after its successful IDO, during which $2.5 million worth  tokens were sold in a record 6 seconds. This made it possible for the company to become the world’s biggest play-to-earn gaming guild. Its players are primarily based in developing countries, where an opportunity to earn in NFT-games becomes an alternative to unemployment and small wages.

NFT-games are games that integrate NFT-technology with content creation (characters, items, maps, etc.). They also provide the users with in-game currency which is based on, or directly correlates with an existing cryptocurrency (most often ETH Ethereum is a blockchain platform with its own cryptocurrency, called Ether (ETH) or Ethereum). The games are based on the “play-to-earn” principle. The more time a player spends in the game performing certain actions (for example, fighting other players), the more in-game currency (tokens) he or she collects and the more real money they get.

IDO Initial DEX Offering. It means the project is launching a coin or token via a decentralized liquidity exchange.

CGU was founded by natives from countries all over the world: Maurice June from New Zealand; Sergei Sergienko, an immigrant from Russia to Australia; Marco Selorio from Philippines; Mark Carnegie from Australia and Raman Nambiar, also Australian born of Indian and Polish descent.

UMUSEKE.RW