Kayonza: Umubyeyi utwite inda y’amezi 8 yishwe atemwe

Nakabonye Elizabeth w’imyaka 33 y’amavuko wari utwite inda y’amezi 8 yasanzwe mu murima yishwe atemaguwe, bigakekwako yishwe n’umugabo we afatanyije n’inshoreke ye.

Akarere ka Kayonza

Tariki ya 21 Ugushyingo 2021, ahagana saa yine za mu gitondo nibwo umuturanyi wari ugiye kwahirira inka ze yabonye umurambo wa nyakwigendera mu murima w’ibigori uherereye mu Mudugudu wa Matinza, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko nyakwigendera Elizabeth Nakabonye yabonywe n’umukecuru Mukeshimana Dancilla ubwo yasohokaga iwe agiye gushaka ubwatsi bw’ingurube hagati ya saa kumi n’imwe za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Aya makuru y’iyi sanganya UMUSEKE wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, avuga ko hakekwa ko abagizi ba nabi bishe uyu mubyeyi ari umugabo we wafatanyije n’inshoreke ye.

Ati “Igikekwa kuba intandaro y’uru rupfu ni amakimbirane yo mu ngo kuko umugabo we yari afite indi nshoreke ku ruhande, bashobora kuba barashatse kumwikiza ngo babone uko bidagadura.”

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wasangwaga mu murima inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahise zitabazwa maze RIB ikora iperereza ry’ibanze, umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa ibizamini.

Umugabo wa nyakwigendera witwa Nzabonimpa Eric w’imyaka 33 na Muhawenimana Josiane w’imyaka 30 y’amavuko bakekwaho kuba intandaro y’uru rupfu bahise batabwa muri yombi, gusa hakomeje gukorwa iperereza ngo hefatwe n’abandi baba baragize uruhare muri iki gikorwa.

Umugabo wa nyakwigendera amakuru UMUSEKE ufite avuga ko yari yaraye ku nshoreke ye bafitanye umwana umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko nta musaruro wayo uretse ibyago nk’ibi, akaboneraho no gukangurira abandi kujya batanga amakuru ku batabanye neza kugirango bafashwe kubana mu mahoro.

- Advertisement -

Yagize ati “Tuributsa abantu kwirinda amakimbirane yo mu ngo, nk’ubu bakekaga ko bagiye kubana neza ariko byatumye bavutsa ubuzima umuntu kandi na bo icyaha kibahamye barafungwa, abantu bakwiye kwitonda bakabanza bagatekereza ku nagruka z’ibyo bagiye gukora.”

Nyakwigendera asize abana 3 ndetse yishwe atwite inda y’amezi 8. Kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Ugushyingo, 2021 nibwo kumushyingura byabaye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW