Kigali: Umusore akekwaho kwiba umukoresha we amadolari 800, afatwa amaze kugura amagare 2

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo, 2021 Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe uwitwa Hakizimana Jean Pierre w’imyaka 24 ucyekwaho kwiba umukoresha we amadolari 800, “bamufata yatangiye kwikenura”.

Umusore yafashwe atangiye kwikenura

Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wwa Hakizimana mu Mujyi wa Kigali ni we wibwe ayo madolari ya Amerika 800 (Frw 800, 000).

Hakizimana wayatwaye yafatiwe mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Mpanga, Umudugudu wa Kinyinya mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ari we watanze amakuru afasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.

Yagize ati ”Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezeyo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika.”

SP Theobald Kanamugire avuga ko Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko mu Karere ka Nyanza, ari naho yafatiwe.

Ati “Amaze kugerayo yahise agura amagare abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”

SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro ka Frw 302,000.

Yagize ati ”Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ari we Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa, Abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose.”

- Advertisement -

Uyu musore ngo agifatwa yemeye ko yayibye koko ndetse ajyana Abapolisi mu rugo kwerekana ariya Frw 494,800 yari yasize mu rugo.

Ruyenzi yahimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye.

SP Kanamugire na we yakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abacyekwaho ibyaha bakurikiranwe hakiri kare.

Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

UMUSEKE.RW