Mani Martin yasohoye indirimbo “Jelasi” yakomoye ku rwikekwe hagati y’abakundana

Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin yasohoye indirimbo ye nshya yise “Jelasi” yitsa ku mubano hagati y’abakundana mu gihe hari umwe muribo ubuzwa amahoro n’uko undi avugana n’abandi n’iyo bitashingira ku kumuca inyuma.

                                     Mani Martin avuga ko indirimbo “Jelasi” yashibutse ku nshuti ze

Ni indirimbo yashibutse ku nkuru y’urukundo rw’inshuti za Mani Martin zahoraga mu rwikekwe rw’urukundo nk’uko yabitangarije UMUSEKE.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Afurika agira ati “Don’t make me jelasi ngo ni systeme zawe, Untera Jalousie iyo nsomye messages zawe, umva iyi melodie ndabizi nizo zawe kandi urabizi ko njye ndi santima zawe,..”

“Jelasi” niyo ndirimbo ya mbere Mani Martin yashyize hanze kuri EP (Extended Play) yise “Tunes of the people ” (T.OP) izisigaye uko ari eshatu zizasohoka buhoro buhoro muri aya mezi ari imbere.

Mu kiganiro na UMUSEKE, Mani Martin avuga ko ari indirimbo yakoze iri mu njyana zigezweho kandi zikunzwe, avuga ko ari umuhanzi w’umunyarwanda ukunda injyana zitandukanye wisanga muri nyinshi n’izifite umujyo wa Kinyarwanda.

Ati “Bitavuze ko ndi umuhanzi wa Gakondo byihariye, iyi EP rero urebye ikubiyemo umuhanzi ndiwe muri rusange.”

Amashusho y’indirimbo “Jelasi” yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Mani Martin avuga ko ariho umuyobozi w’amashusho w’indirimbo ye, Gerrard Kingsley yahisemo kuko hasa neza nk’uko babyifuzaga mu mashusho.

Aha mu Mujyi wa Goma niho Kenny Sol  aherutse gufatira amashusho y’indirimbo “Say my name” ndetse na Ish Kevin  yahakoreye iyitwa “Babahungu T.M.A” zombi ziri mu zikunzwe muri iyi minsi.

“Jelasi” ya Mani Martin mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element muri Country Record, yanonosowe na Bob Pro ukorera muri The Sounds.

- Advertisement -

Mani Martin aririmba mu njyana zirimo Afrobeats, RnB,Gakondo n’izindi. Ni umuwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite, yitabiriye amaserukiramuco menshi arimo ay’imbere mu Rwanda no hanze yarwo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW