Abakora mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, babwiwe ko gukora kinyamwuga ari wo musingi ubutabera bwubakiyeho.
Mu mahugurwa y’iminsi 5 abakora mu rwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda barimo gukurikirana mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle atangiza ayo mahugurwa, yavuze ko hari inyandiko arebana n’amabwiriza ngengamikorere y’ubugenzacyaha izi nzego zikwiriye kwifashisha mu gukora dosiye.
Kalihangabo avuga ko ayo mabwiriza akubiyemo iby’ibanze mu gutegura dosiye, uko bakira ikirego, uko uwareze, n’uwarezwe babazwa, kugira ngo babone uko bakora iperereza.
Yagize ati: ”Turifuza ko iminsi 5 bazamara bahugurwa basobanukirwa ibigize dosiye yose mbere yuko ishyikirizwa ubushinjacyaha.”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari ibyo bamwe mu bagenzacyaha bakoraga, batabanje gusoma inyandiko z’amategeko.
Avuga ko bazasoza amahugurwa bazi neza, ikigomba kubanza n’igikurikira ntacyo ahushije cyangwa ahushuye, kugira ngo arekure dosiye yumva ntacyo asize inyuma.
Umukozi wa RIB mu ishami ryo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, avuga ko kuba umunyamwuga ari ukumenya ibyo amategeko ateganya kugira ngo utabirengaho ugakora uko ubyumva.
Ntirenganya avuga ko hari ibyemewe mu buryo bw’itegeko n’ibitemewe bagomba kwirinda.
- Advertisement -
Ati: ”Igikorwa cya mbere kugeza ku cya Nyuma ntibikwiriye kubusanya n’itegeko atubwira.”
Intijumurerwa Carmel Umugenzacyaha ku rwego rw’Akarere ka Ngoma avuga ko ubwinshi bwa dosiye bakira, butagombye kubera abakozi n’uru rwego imbogamizi, kuko ariryo tangiriro ry’ubutabera, akavuga ko bagiye gukomeza guha ababagana ubutabera bushingiye ku bumenyi n’amategeko biga buri gihe.
Yagize ati: ”Iyo umugezacyaha abashije kwegeranya ibimenyetso neza, birangira ukeneye ubutabera abubonye.”
Abakozi ba RIB 60 mu minsi 5 bagiye kumara muri aya mahugurwa, bavuga ko bazahavana ubumenyi buzabafasha guhugura bagenzi babo batabashije kuyakurikirana.
Kalihangabo yamaze impungenge bamwe mu baturage bagitinya RIB, abasaba kurushaho kwegera abakozi b’uru rwego kugira ngo bazajye babatungira agatoki ku hakekwa icyaha.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.