Museveni yashyikirije Leta ya Tanzania ishuri yubatse mu gace Magufuli avukamo

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo, 2021 Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasoje uruzinduko amazemo iminsi itatu muri Tanzania akaba yanahaye Leta y’iki gihugu inyubako z’ishuri ribanza yubatse mu gace Nyakwigendera Perezida Pombe Magufuli avukamo.

Ishuri Perezida Museveni yahaye abatuye Chato ku ivuko rya Perezida Magufuli

Museveni Pre-Primary School ryubatswe mu gace kitwa Chato, mu Ntara ya Geita ryubatswe ku nkunga ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Perezida Kaguta Museveni mu gitondo kuri uyu wa Mbere yavuye mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza Chato mu Karere Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli avukamo.

Aho niho Museveni yasoreje urugendo yatangiye ku wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo, 2021 nyuma yo gutanga ishuri yubatse ryahawe izina rya Museveni Primary School.

Uganda ivuga ko Tanzania ari umufatanyabikorwa ukomeye mu ngeri zinyuranye z’ubuzima mu bijyanye n’ubucuruzi, umutekano, uburezi, ubuhinzi n’ingufu.

Mu ijambo Perezida Yoweri Museveni yavugiye muri Tanzania harimo ko Africa y’Iburasirazuba igomba kunga ubumwe kugira ngo abayituye babashe kubaho.

Yagize ati “Abaturage ba Africa y’Iburasirazuba bazaba ari miliyoni 401 mu mwaka wa 2050, bazakenera isoko ku bikorwa byabo by’ubucuruzi. Hakenewe ko ibihugu byishyira hamwe bigahuza politiki (Political Federation) ni yo nzira ihamwe y’umutekano, ntitwakubaka inkuta ku bihugu bivandimwe.”

Perezida Museveni yavuze ko yishimiye kubwira abatuye Tanzania na Uganda ko imirimo yo kubaka ibitembo by’amavuta, (pipeline) yarangiye.

Ishuri ryiswe Museveni Primary School

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW