Perezida Kagame yahaye gasopo abayobozi bitwaza inama ntibakemure ibibazo by’abaturage

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye abayobozi  batorewe kujya muri Njyanama z’Uturere gutega amatwi abaturage no gusubiza ibibazo bahura nabyo aho guhora bitwaza ko bari mu nama kandi abasaba guhita bazihagarika.

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhagarika inama za buri gihe zidatanga umusaruro ku muturage

Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze bari bamazemo iminsi 8 i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umukuru w’Igihugu yavuze  umuyobozi mwiza ari ukwiye gukemura ibibazo by’abaturage asaba abayobozi kureka gutegura inama zidatanga umusaruro.

Yagize ati “ Byaba rimwe byaba kabiri , bikaba Gatatu ,Inama ubwayo ni iki?ndashaka kumenya ikintu mushaka mu nama mbere na mbere? Abantu bajya mu nama bashaka iki?wahura uyu munsi muti turi mu nama, ejo turi mu nama , ejo bundi turi mu nama, ni inama zigira zite?

Yakomeje ati “ Ndibariza iki kibazo , ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze gusa, n’inzego zo hejuru  muri za Minisiteri, no mu Ntara .Ari inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa,ukakibona ntabwo navuga ngo mwakoze iy’iki? Hoya.”

Perezida wa Repubulika yasabye ko abayobozi bakosora imitegurire y’inama za hato na hato zima serivisi umuturage.

Umukuru w’Igihugu yifashishe urugero rugaragara muri bibiliya yavuze ko abayobozi badakwiye kujya mu nyungu zabo bwite ngo bibagirwe abaturage bashinzwe kuyobora.

Yagize Ati “Abenshi nzi ko muri abakirisitu ,muri bibiliya ntaho bavuga  ngo ha kanaka ibye ,undi ukamuha ibye?Nayo itwigisha gutandukanya ibintu. Mwebwe  se ibyanyu byose biba  ibya K ayizari?Tugomba kugira uko ubitandukanya harimo nawe ndetse uvuga ngo ibi ni ibya njye. Muri uyu munsi ngomba gukora ibindeba.”

Yakomeje ati “ Ariko ibyo urabitegura,ni ukuvuga ngo mu masaha 10,mu munani nagennye gukora  nkora umurimo nshinzwe wenda abiri ndakora ibya njye.”

- Advertisement -

“Ariko amasaha umunani ntabwo wayagira ayawe gusa,abandi batahire aho ntabwo uba uri umuyobozi.Iby’amanama nabyo bihagarare, inama zikorwe uko bikwiye kuba bikorwa, bifite icyo bigamije bifite umusaruro bitanga.Ariko buri icyo ukora cyose ujye uzirikana ko ufite gukemura ibibazo by’abaturage.”

Muri aba  bayobozi bahuguwe uko ari 436  barimo Abagize Inama njyanama y’Umuyi wa Kigali,abagize Komite Nyobozi  bari bamaze imyaka ibiri n’igice  batowe, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’abagize Komite Nyobozi zatwo.  Yitabiriwe kandi na ba Guverineri bose b’Intara.

Mu bjyanama batowe harimo 310 bashya mu gihe 148 ari bo bari basanzwe.Abayobozi b’Uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12.

Ba Visi meya bashinzwe ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe imibereho myiza ari 21.

Abayobozi mu nzego z’Ibanze bamaze iminsi mu mwiherero i Gashari mu Karere ka Rwamagana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW