Rayon Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya, Canal Plus Rwanda- Barakorana gute?

Kuri uyu wa Kane mu masaha y’igicamunsi ikipe ya Rayon Sports na Sosiyete ya Canal Plus byasinye amasezerano y’umwaka umwe y’ubufatanye, Perezida wa Rayon Sports (Rtd Capt) Uwayezu Jean Fidele yavuze ko uretse uyu muhango, bagishakisha n’abandi bafatanyabikorwa ku buryo bwa vuba ngo bazasinyana n’abandi.

Umuyobozi wa Rayon Sports Rtd Capt. Uwayezu Jean Fidele n’Umuyobozi wa Canal Plus mu ifoto imwe n’abakinnyi

Umuyobozi wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba Rayon kwitabira ibikorwa bya Canal Plus ngo uko bazaba benshi niko bizagirira akamaro ikipe, abakinnyi n’abakunzi bayo.

Uwayezu Jean Fidel yavuze ko ku isongo mu bafatanyabikorwa hagiyeho Canal Plus Rwanda, sosiyete ikomeye ikorera ku Isi.

Ati “Ni igikorwa cyiza twishimiye kandi tuzakorana neza, amasezerano ni umwaka umwe, ni intango nziza kandi twizera ko izatanga umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi dukoze uyu muhango, turateganya no gushaka abandi, tuzakora undi muhango nk’uyu mu minsi iri imbere, n’ubundi n’ubundi.”

Abakinnyi ba Rayon Sports bifotoje bambaye umwambaro mushya, uriho n’ubundi umuterankunga usanzwe SKOL, imbere ku mupira, amakabutura ku kaguru k’iburyo niho hari Logo ya Canal Plus.

Umuyobozi wa Canal Plus,  Sophie Tchatchoua yavuze ko amaze umwaka mu Rwanda ariko ngo yatunguwe no kumva abantu bose bavuga Rayon Sports, bituma agira amatsiko amenya ko ari ikipe ikomeye.

Sophie Tchatchoua yavuze ko bifuza gukorana n’ibigo bitandukanye kandi bikamara igihe kirekire.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko batavuga umubare w’amafaranga, nk’ibanga, gusa ngo Canal Plus y’Abafaransa izajya iha Rayon Sports n’ibikoresho kugira ngo barusheho kubyamamaza.

- Advertisement -

Harimo guha ifatabuguzi rya Canal Plus abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports n’ibindi.

Ni indi ntambwe ikomeye ku ikipe nka Rayon Sports itegereza ingengo y’imari ku bakunzi bayo n’abafatanyabikorwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW