Rusizi: Abahinga hafi y’imigezi ya Ruhwa na Rusizi bajujubijwe n’imvubu zibonera

Abahinga hafi y’umugezi wa Ruhwa na Rusizi yo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bavuze ko babangamiwe n’imvubu zibonera imyaka ndetse rimwe na rimwe zikabasagarira mu ngo kandi ntibahabwe ubwishyu bw’ibyangijwe .

Imvubu ni inyamaswa iba mu mazi ariko inayavamo ikajya kona imyaka iri hafi y’amazi zibamo

Aba baturage babwiye Radiyo 1 ko bamwe muri bo hari abahisemo guhagarika guhinga kuko imirima yabo yakundaga konwa n’izo mvubu bityo ntibagire icyo baramura.

Umwe yagize ati “Imvubu ziratwonera cyane, twahinzemo ibigori n’ibishyimbo imvubu zikajyamo zigakanyaga [zikabyangiza]. Noneho twebwe kugira ngo twumve ko zabiriye hari igihe twumva zikiri mu mazi, tukumva ziri kuvuga, tukaza tugasanga zamaze kwinjira mu murima, zigatangira zikarya, iyo dushoboye dufata amabuye tukazitera ariko ziraduhahaje cyane. Zimaze kunyonera nk’incuro eshatu.”

Undi na we yagize ati “Hariya ku Rusizi hari umugabo zariye inusu (kimwe cya kabiri cy’aho yahinze) nzima z’ibigori, yabuze uwo atakira. Aha hose ku Rusizi ziva mu mazi zikarya imyaka y’abaturage. Hari n’igihe ziva no mu mazi zikagera mu ngo.”

yongeraho ati “Imvubu ziva mu mazi zikaza zikangiza. Zigafata imirima y’inyanya zikavunagura, iy’ibigori zikarya, iy’ibishyimbo ikarya ntirobanura.”

Aba baturage barasaba ko barenganurwa kuko inzego zitandukanye zibarura ibyangijwe n’imvubu ariko ntibabone ubwishyu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, yavuze ko kugeza ubu hakirimo amananiza mu bijyanye no kwishyura abaturage bonewe n’inyamaswa kuko bisaba inzira ndende.

Yagize ati “Hari igihe twigeze kugira ikibazo cy’aho imvubu yangije umwana wo mu  Kagarari ka Ryankana. Icyo gihe iyo habayeho ingaruka zikomeye zo kwangirizwa imyaka mu buryo bugaragara ndetse n’umuntu yahutajwe, dukorana n’Ikigo cy’Igihugu kibishinzwe (RDB), hari inyandiko twuzuza, umuturage agahabwa indishyi ijyanye n’ibyo yangirijwe.”

Yakomeje ati “Igisubizo kirambye ni uko habaho uburyo bwo koroshya uko abaturage babonamo indishyi ku bikorwa byabo biba byangijwe kuko bidusaba ko tujya aho byabereye kugaragaza ibyangijwe, ingano yabyo, ubuso bwari biriho, kuzuza ayo mafishi bigasinywa n’abatari bake, kuzabyohereza i Kigali kugira ngo umuturage ahabwe indishyi bivuye ku kuba n’ab’i Kigali baje kongera kugenzura ukuri kwabyo, ni inzira ubona ikiri ndende ikeneye ko yakoroshywa kugira ngo umuturage ahabwe uburenganzira.”

- Advertisement -

Si ubwa mbere abaturage baturiye za Pariki bataka ko inyamsawa ziva mu byanya zikona imyaka yabo kandi bagatinda cyangwa ntibahabwe ubwishyu bw’ibyangijwe nazo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW