Frederik Willem de Klerk bakundaga kwita FW de Klerk, kuri uyu wa Kane mu gitondo yatabarutse ni we Muzungu wa nyuma wategetse Africa y’Epfo mu gihe cya Bagashakabuhake “Apartheid” ni umwe mu bazanye Demokarasi muri kiriya gihugu.
Umuryango yashinze “The FW de Klerk Foundation” ni wo wemeje amakuru y’urupfu rwe.
Dave Steward uvugira uriya muryango yabwiye News24 kuri uyu wa Kane ati “Uwahoze ari Perezida yapfuye muri iki gitondo yaguye iwe Fresnaye nyuma y’igihe arwaye Kanseri.”
Frederik Willem de Klerk w’imyaka 85 asize umugore witwa Elita, abana babiri Susan na Jan, n’abuzukuru.
Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa biteganyijwe ko atangaza iby’uru rupfu ndetse akanavuga iby’imihango yo kumushyingura.
Itangazo umuryango yashinze “The FW de Klerk Foundation” wasohoye tariki 8 Kamena, 2021, ryavugaga ko Frederik Willem de Klerk yasanzwemo Kanseri ifata igifu muri Werurwe, 2021.
De Klerk yayoboye Africa y’Epfo kuva muri Nzeri, 1989 kugeza muri Gicurasi, 1994 yaje kuba Visi Perezida muri Leta ishingiye ku mashyaka menshi yatowe muri Mata, 1994.
Tariki 2 Gashyantare, 1990, amaze umwaka umwe ku butegetsi bw’ishyaka National Party, De Klerk yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yemereye gukora ku mashyaka ya ANC, SACP, PAC n’indi mitwe yaharaniraga ukwishyira ukizana kw’abatuye Africa y’Epfo.
Ni nabwo yabwiye Inteko ko arekuye Nelson Mandela nta yandi mananiza.
- Advertisement -
Icyo gikorwa ni cyo cyatumye Africa y’Epfo itangira inzira ya Demokarasi mu myaka ya 1990 kugeza mu 1994, nyuma haba amatora.
Mu 1993 De Klerk na Mandela bari kumwe bahawe Igihembo kiruta ibindi ku bitangiye Amahoro “Nobel Peace Prize/Prix Nobel de la Paix”.
Ibikorwa bijyanye na politiki yabivuyemo muri Kanama, 1997.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW