Urubanza rw’inyerezwa rya za Miliyari: Urukiko rwanze inzitizi za Caleb Rwamuganza na bagenzi be

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo, 2021 Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo cyarwo ku inzitizi zatanzwe na Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ubu uregwa kunyereza za miliyari mu isoko ryo kugura inyubako ya Leta.

Caleb Rwamuganza na bagenzi be bakatiwe gufungwa bari batanze inzitizi z’uburwayi basaba kurekurwa by’agateganyo

Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Serubibi Eric Wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyubakire (Rwanda Housing Authority) na Kabera Godfrey wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, bose ubwo bari mu Rukiko Rukuru ku wa 19 Ugushyingo, 2021 aho bari baje kuburana ubujurire bwabo bahise batanga inzitizi basaba kurekurwa by’agateganyo bakazaburana ubujurire badafunze.

Bose batanze impamvu z’uburwayi, ikaba ari impamvu iri mu itegeko mu zishobora gutuma uburana afunzwe yarekurwa akaburana ari hanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo, 2021 Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku nzitizi zatanzwe.

Inteko y’Abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko yasomye icyemezo saa tanu inisegura ko Umucamanza wa gatatatu atabonetse kuko arwaye, ariko Umucamanza avuga ko yasize asinye ku mwanzuro w’urukiko.

Umucamanza yavuze ko impamvu zatanzwe n’abaregwa basaba kurekurwa by’agateganyo bakazakurikiranwa badafunze ko nta shingiro zifite kuko nta bimenyetso bifatika beretse Urukiko byatuma rubarekura, bakazaburana badafunze.

Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzakomeza umwaka utaha ku wa 21 Mutarama, 2022 ku Rukiko Rukuru saa mbiri za mu gitondo.

Caleb Rwamuganza na bagenzi be batawe muri yombi muri 2020. Baburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri Werurwe, 2021 Urukiko ruhamya Caleb Rwamuganza icyaha kimwe na Serubibi Eric ndetse na Kabera Godefrey banahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itandatu (6) no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw kuri buri wese.

Urukiko rwanategetse ko abamaze gukatirwa bagomba gusubiza mu isanduku ya Leta asaga Miliyari 1,8Frw

- Advertisement -

Nubwo Caleb Rwamuganza yakatiwe harimo abo bari bafunganwe bagizwe abere harimo Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umunyemari Rusizana Aloys wagurishije Leta inzu na Munyabugingo Bonaventure.

Ubwo Urubanza rwasomwaga umucamanza yavuze ko abakatiwe bafite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’urukiko mu rukiko rukuru Umucamanza yamavuze ko Ubushinjacyaha nabwo bufite iminsi 30 yo kujururira abagizwe abere n’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwaje kujuririra Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umunyemari Rusizana Aloys nyiri nyubako yagurishijwe Leta n’umugenagaciro Munyabugingo Bonaventure wemeje agaciro k’iyo nzu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwabagize abere runategeka ko bahita barekurwa.

Kuri uyu wa Mbere ubwo icyemezo cy’Urukiko cyasomwaga Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha, ndetse hari abantu babiri bo mu miryango y’abaregwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gasabo-ps-rwamuganza-caleb-christian-rwakunda-bazasomerwa-incamake-yurubanza-rwabo.html

Iyi nzu yahawe agaciro k’asaga miliyari 11Frw harimo n’imisoro, iza kugurwa milyari 9Frw zaisaga mu gihe agaciro kayo nyakuri kari miliyari 7Frw

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW