Abagore bavuze uko bashutswe baramburwa, umwe asambanywa ku gahato

webmaster webmaster

Umugore uvuga ko atuye Norvege muri Kigali, akaba navuze ko ahinga urusenda yavuze uburyo yambuwe amafaranga, na telefoni n’imirimbo y’abakobwa n’abasore Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye kuri uyu wa Kane, ndetse avuga ko bamusambanyije ku gahato. Undi na we yavuze ko bariya basore bamwambuye bamufatiyeho icyuma ariko ku bw’amahirwe ntibamusambanya.

Uyu mugore uvuga ko ahinga urusenda we yaribwe aranasambanywa

Amazina y’uriya mugore ntiyavuzwe kubera umutekano we, ariko avuga ko bariya basore bamubwiye ko hari Boss wo muri Nigeria, wafunguye business y’amahoteli i Kigali, ibyo ngo yabimubwiye mu biganiro bagiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ngo bamubwiraga ko bazajya bamuteza imbere, ngo bamubwira ko bacumbitse muri Hotel Kicukiro. Nyuma yo kuvugana nk’iminsi 4 bamusabye ko bazahura bakabiganiraho, kuko ngo bamubwiraga ko bajyana hanze ibyo bintu akora (ahinga), ngo babijyana Dubai.

Ku munsi wo guhura bamubwiye ko umwe wiyita Boss yagize akazi kenshi, ko bazahura ku munsi wa wundi bukeye. Bwarakeye ngo bigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umwe wiyitaga Boss ahamagara wa mugore amubwira ko bahura nyuma y’akazi. Bigeze saa mbili z’ijoro (20h 00) aramubwira ngo afate taxi voiture amusange kuri Hotel Kicukiro.

Undi ngo yamubwiye ko ari Norvege (ni muri Kigali) ko atabona imodoka imugeza aho. Ubwo ba basore bamusaba noneho kubaha ibiranga aho atuye (location) bakamufata mu mudoka.

Ati “Ubwo baraje baramfata, baranjyana i Kigali,  nageze i Nyamirambo kuri 40, binyanga mu nda ngira amakenga, mfata nomero yari yampamagaye ndayifotora nyiha murumuna wanjye musaba kuyibika.

Twaragiye tugeze Kicukiro kuri Hotel [ararira], ibirahuri by’imodoka byari bimanuye barabizamura, mbona bavuganye na shoferi, [kumwe umuntu yandikira undi message ukabibona ko hari ibintu bakuvuzeho]. Shoferi yahise azamura ibirahuri ahita afunga imodoka, undi yari yigize “busy”  (ahuze) nk’umunyamahanga ugiye gutanga isoko.”

Uyu mugore akomeza avuga ko yamubajije impamvu afunze ibirahuri akanafunga imodoka, undi avuga ko umwanya yicayeho wapfuye.

Amubajije impamvu amurengeje kuri Hotel undi amubwira ko agiye gufata abandi bantu bari busangire na Boss.

- Advertisement -

Umugore ati “Nabaye nk’umuntu urangaye gato, numva uwo Shoferi abwiye umuntu ngo fungura portail, hinjira umusore, ati “Igire hirya!” Umugore akomeza avuga ko yamuhakaniye ati “Kuko nari maze kumenya ibigiye kumbaho.”

Wa musore ngo yahise aza amwicara iruhande aramuniga.

Ubwo uwo wigize Boss ngo yahise agira ati “Mukunda abanyamahanga koko!”

Bahise bamwaka telefoni bamusaba umubare w’ibanga, bamusaba uwa mobile money, bamusaba Konti arabahakanira, baramuniga bamubwira ko bakeneye Frw 500, 000. Uwo Boss ngo yari afite icyuma akimufatiraho amubaza nomero ya konti akoresha kuri Banki.

Ati “Nababwiye ko nkoresha Equity Bank, mbabwira nomero ya konti, mbabwira ko nkoresha easy pay. Bahise bashyiramo kode, basanga nta mafaranga mfiteho.”

Ubwo ngo bahise bamubwira ko ari mu mikino atazi. Bahise bamusaba ko ahamagara umuntu wese azi akamwoherereza amafaranga, kandi akabikora adafite igihunga.

Ati “Ndabashinja ubujura, baranansambanyije [ararira]. Ndasaba ubutabera.”

Uyu mugore yasabye abato kwitondera imbuga nkoranyambaga kuko aba bantu ngo bandikira umuntu ku mbuga nkoranyambaga kuri Facebook, na instagram ubundi bakamusaba nomero ya telefoni akorasha kuko baba biyise abashoramari kandi bamenyanye.

Ati “Bigeze saa kenda bamaze kunsambanya (Kicukiro), nasabye kujya kwihagarika, njya inyuma y’imodoka mfata plate yayo ndagaruka mera nk’aho ntacyabaye.”

Ubwo ngo bamaze gukora ibyo bamwambuye amaherena, bamwambura shenete, na telefoni bati “yizane akazi kayo karangiye”.

Uyu mugore avuga ko uwamusambanyije ari uwo wiyitaga Boss yamenye amazina ye ko ari Yves.

 

Umukobwa wakuwe ku Gishushu na we uvuga abyo yakorewe akarira

Na we amazina ye ntiyatangajwe gusa avuga ko bamusanze ku Gishushu muri Kigali. Ngo yahohotewe n’umuntu bari basanzwe baziranye uwo witwa Yves.

Ati “Mvuye mu kazi nimugoroba arambwira ngo reka ace muri quartier ansuhuze, mva mu rugo ndasohoka njya ku musuhuza yari mu modoka, arambwira ati ‘ko uvugira hanze kandi ko turi mu muhanda wakwinjiye.'”

Ubwo ngo umukobwa yinjiye mu modoka undi muntu amuturuka inyuma aramuniga, undi ajya mu mwanya w’imbere.

Ati “Bari bafite icyuma, barantwara [ararira] barampisha mu maso, ntabwo nari nzi aho banjyanye numvaga ko bagiye kumfata ku ngufu, nkabasaba imbabazi bakankubita ingumi mu nda, uwo twari tuziranye ni Yves.”

Uyu mukobwa ngo yashidutse bamukuye mu modoka aza kumenya ko ari Kibagabaga muri Gasabo.

Bamwatse telefoni, ngo bamusaba kuvuga umubare w’ibanga bamutsikamiye, bamusaba kubaha amafaranga afite kuri banki.

Icyo gihe ngo yari afite Frw 30, 000 bayohereza bakoresheje telefoni, babikora kabiri nibwo ngo yafashe nomero y’iyo telefoni.

Ati “Nibaza ko ari Imana yahankuye kuba bataranteye icyuma ntibansambanye, ni Imana yandindiye aho hantu.”

Ngo bamusohoye mu modoka bamubwira kutareba inyuma ko nahareba bamukandagira.

Ashinja Yves ati “Ni we kuko yampamagaye nk’umuntu tuziranye. Ni we mujura principal.” Akomeza agira ati “Si umuntu tungana ngo twarateretanye, twavuganaga ibintu byo mu buzima busanzwe. Icyo nsaba ni ubutabera…Aba bantu bahanwe, bafungwe. Nka telefoni banyibye ni telefoni y’akazi aho nkora bari gutekereza ko nayibishije, ariko ubu ukuri kugiye hanze. RIB na Polisi baramfashije bambaye hafi, niba aba bantu bafashwe nibahanwe ntacyo bari gukora uretse kwirirwa batesha abantu umwanya.”

Yasabye n’abandi bahemukiye kuza bakabarega.

uyu mukobwa ngo Yves bari bamaze umwaka baziranye, yemeza ko ari we wapanze amabi yamukorewe

 

Habumuremyi Yves uvugwa yemeza ko nta cyaha yishinja, gusa ati “Ubutabera buzakore akazi kabwo”

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, Habumuremyi Yves yavuze ko ngo umukobwa yababeshyeye ko bashatse kumwambura. Ngo bahuriye ku rubuga tinder.com ngo uwo mukobwa [yemera umwe bakuye Norvege] ngo yavuganye bwa mbere n’uwitwa Mugisha inshuti ya Yves.

Ngo uwo mukobwa uba Norvege (i Kigali) ngo bagiye kumureba bumvikanye ko bamurarana nk’umukobwa wigurisha [we avuga ko ahinga urusenda].

Ngo Yves yamuhaye Frw 20,000 yakiriwe na musaza we kuko hari nijoro kandi ngo agomba kumwereka icyizere.

Umusore avuga ko atakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu mukobwa kandi ari cyo cyari cyatumye ajya kumushaka ngo ni cyo cyatumye bamusaba gusubiza amafaranga ndetse bakamugwitirira telefoni.

Ati “Umukobwa ntabwo yibwe, ni uko yagiye avuga ko twagiye kumurangira isoko ry’insenda, jyewe anyita umunya-Nigeria kandi ndi Umunyarwanda… Icyo nababwira ntacyo narenza ku byo navuze inzego z’ubutabera zizatohoza yenda ukuri kurenze kuko navuze. Jyewe nzazizafasha kuzereka ikibazo cyabaye uko kimeze. Nzabereka ukuri kwange, nibabona atari ukuri inkiko zizakora akazi kazo.”

Avuga ko uko agaragara ngo ataniga umuntu ndetse, akavuga ko nta wundi mukobwa yambuye azi n’ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwo ruvuga ko abatanze ibirego bambuwe muri buriya buryo bagera ku 8.

Ukuri kwa buri ruhande kukwemeza biragoye, cyakora umwe mu basore bafatanywe na Habumuremyi Yves, uvuga ko yavuye i Rwamagana uyu Yves amwemereye akazi k’ubushoferi kuko bari baziranye, amushinja ko ibyo bamurega byo gusambanya uriya mukobwa yabyiboneye n’amaso ye, gusa ngo ntazi niba byari uburaya cyakora yemeza ko Habumuremyi n’abandi bafatanwe babanje kumutera ubwoba no kumuniga.

RIB yavuze ko aba basore bane barimo na Yves bakurikiranyweho ibyaha 6 ari byo:

  1. Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato,
  2. Kwanduza undi indwara idakira ku bushake,
  3. Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo,
  4. Ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho,
  5. Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,
  6. Ubufatanyacyaha ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kigali-barakekwaho-ibyaha-bikomeye-birimo-no-gushimuta-abantu-bagasaba-amafaranga.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW