Abamamyi bagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye itsikamira uburenganzira bw’umuguzi

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza ihiganwa mu bucuruzi, hazirikanwa ku buryo bwakoreshwa mu gukumira ihiganwa mu bucuruzi ritubahirije amategeko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasabye abacuruzi kudahenda ndetse inagaragaza Abamamyi nk’imbogamizi mu bucuruzi.

                                                               Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi mu Rwanda [ADECOR], Ndizeye Damien yavuze ko muri rusange uburenganzira bw’umuguzi bwubahirizwa ariko hakiri imbogamizi z’abamamyi.

Ati “Hari abamanyi n’abandi bantu baca ku ruhande kugira ngo bangize isoko, ni ikibazo kandi turakibona duhora duharanira ko twabirwanya ku bufatanye n’nzego za leta.”

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) Uwumukiza Béatrice yavuze ko umuguzi agomba kumenya amakuru kubera ko inzego zose zihari
zishinzwe gutanga ayo makuru.

Ati “Akenshi mu byumva no mu ma Radio kugira ngo uwo muguzi najya kugura ba bamamyi bataza gushiraho igiciro kitatangajwe. Igiciro kidatangajwe , icyo gihe inzego zibishinzwe zirabigenzura kugira ngo barebe amafaranga igicuruzwa uko kiri kugura ndetse banagenzura na handi uko bimeze kuyandi masoko, ibyo rero turasaba umucuruzi kugabanya bikurikijwe uko ibicuruzwa bimeze maze bakareba niba koko igiciro n’ibicuruzwa bigendanye.”

Uwumukiza Béatrice yakomeje avuga ko iyo abacuruzi bubahirije amategeko basabwa na bwa burengenzira bw’umuguzi nabwo bukitabwaho ibyo ngibyo bifasha ubucuruzi kugenda neza , ndetse n’uburengenzira bw’abaguzi
bugakomeza gutezwa imbere.

Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda ,Habyarimana Beata yavuze ko ihiganwa n’ikintu gikenewe kuko hakenewe ko abantu bahiganwa ari benshi bituma wa muntu ugiye kugura igicuruzwa ari bu kigure ku giciro cyiza kandi kikamugirira akamaro.

Ati “ Hari igihe abaguzi baba badafite amakuru ahagije bigatuma bahendwa , bityo twabonye ko bagomba kumenya amakuru y’ibiciro , mukuyakwirakwiza ndetse naho ibicuruzwa bihari , abaguzi babashe kumenya aho biherereye ndetse n’abacuruzi babashe kuhegera mu buryo butagoye .”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Habyarimana Beata yakomeje avuga ko hari amabwiriza bagenda bashiraho kugira ngo bavaneho abampamyi bavuga ko baje korohereza ubuguzi ahubwo baza bahenda umuguzi , mu byukuri abampamyi babangamira uguhiganwa bubahirije amategeko.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwakozwe na ADECOR bwagaragaje ko mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bw’umuguzi harimo kuba abaguzi baba badafite amakuru ahagije ku bicuruzwa bihari ndetse n’inyandiko zigaragaza bimwe mu bicuruzwa ziba ziri mu ndimi z’amahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, yatangaje ko Guverinoma izakomeza gushyiraho ingamba n’amabwiriza agenga ibikorwa byo guhiganwa mu bucuruzi kugira ngo uburenganzira bw’abaguzi bukomeze kubahirizwa.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) Uwumukiza Béatrice
Iyi nama yari yitabiriwe n’ingeri zitandukanye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW