Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abantu batandatu basanganywe ubwandu bwa Covid yihinduranyije bwahawe izina rya Omicron bukaba bumaze iminsi buvugwa muri Afurika y’Amajyepfo n’ahandi ku isi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa 14 Ukuboza, 2021 na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko ubwoko bushya bwa COVID yihinduranyije yitwa Omicron yagaragaye mu Rwanda.
Riragira riti “Binyuze mu gusuzuma byimbitse ibizamini by’abagenzi binjira mu gihugu, mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye virusi yihinduranyije ya Covid-19 izwi ku izina rya Omicron. Abo bantu ni abagenzi ndetse n’abahuye na bo.”
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwandura mu buryo bworoshye kandi bukarushaho gukwirakwira m bantu benshi, bityo ngo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’Abaminisitiri zigamije gukimira ko ubu bwoko bushya bwa Omicron bukwirakwira mu baturarwanda benshi.
Ministeri y’Ubuzima yongera kwibutsa kandi Abanyarwandanda ko ari ngombwa kwikingiza cyane cyane abagejeje imyaka 12 y’amavuko, gusa abagejeje igihe cyo guhabwa urukingo rushimangira byibura bamaze amezi 6 bakingiwe byuzuye na bo bakwiye kujya kurufata kuko ari wo muti wo kubaka ubudahangarwa mu mubiri.
Abafite hejuru y’imyaka 50 y’amavuko bibikujwe ko bakwihuta gufata urukingo rushimangira kuko aribyo byabafasha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yakiraga indahiro za Minisiti w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mushya, yongeye kwibutsa Abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari.
Ati “Nubwo tumaze kugera ku byiza mu buryo bwo kuyirwanya, gukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abarwara, bigaragara ko ku isi yose bigenda bizamuka binamanuka, Ubwo rero nta kwirara nubwo twifashe neza ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda tukajya mu minsi mikuru neza nubwo iminsi mikuru ijya izamura imibare. Iyo abantu bahuye ari benshi niho usanga bamwe bibagirwa kwirinda uko bikwiye.”
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu minsi itatu ishize igaragaza ko umubare w’abandura wazamutse bigendanye nuko iki cyorezo cya Covid-19 cyari gihagaze mu minsi ishize, nk’uko bigaragazwa buri munsi imibare y’abbandura mu Mujyi wa Kigali yarazamutse.
- Advertisement -
Imibare ya tariki ya 14 igaragaza ko abapimwe bagasanganwa Covid-19 mu gihugu hose ari abantu 50, igipimo cy’abandura akaba ari 0.5%, aha umujyi wa Kigali ufite abandura bashya 41.
Gusa nk’uko bigarukwaho insinzi ya Covid-19 izaturuka mu kugira umubare munini w’abakingiwe, kugeza ubu mu Rwanda, abantu 6,925,192 bamaze guhabwa byibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19, naho abandi 4,259,242 bobamazwe gukingirwa byuzuye, gusa abahanga bagaragaje ko umuntu wahawe doze ishimangira arushaho kwema mu kugira ubudahangarwa buhagije, aha nih u Rwanda rwahereye rutanga doze ishimangira ho imaze guhabwa abarenga ibihumbi 27.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW