Igitero cy’ubwiyahuzi muri DR.Congo cyahitanye 6 kuri Noheli

Ubuyobozi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko nibura abantu 6 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi kuri Noheli mu mujyi wa Beni.

Umwiyahuzi yiturikije ageze ku muryango wa Resitora i Beni

Amakuru avuga ko Polisi yabujije umwihayuzi kwinjira mu nyubako yituritsa ari ku muryango ahita apfa n’abandi bantu 5.

Nibura abantu 13 barakomeretse.

Inzego za Leta zishinja umutwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ugendera ku mahame ya Islam (Allied Democratic Forces, ADF), kuba inyuma y’iki gitero cyagabwe ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza, 2021 ubwo isi yizihizaga umunsi mukuru wa Noheli.

Nta mutwe uwo ari wo wose urigamba iki gikorwa.

Nibura abantu 30 barimo bizihiza ibirori bya Noheli muri Resitora yitwa In Box mu Mujyi wa Beni ubwo uriya mwiyahuzi yagabaga igitero.

Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abana bari muri biriya birori.

Umunyamakuru witwa Nicolas Ekila yabwiye AFP yabonye moto ifashwe n’umuriro nyuma yumva urusaku rwinshi rw’ikintu gituritse.

Nyuma y’uko guturika umwe mu bashinzwe umutekano yahise asaba abaturage bose gusubira mu ngo zabo ku bw’impamvu z’umutekano wabo.

- Advertisement -

Kuva mu Ugishingo 2021 ingabo za Uganda zifatanyije n’iza DR.Congo zimaze iminsi zigaba ibitero ku mutwe wa ADF ufatanya n’Umutwe w’Iterabwoba ku Isi wiyise Leta ya Kisilamu (IS).

ADF ishinjwa ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Kampala byaguyemo abantu batari bake mu maze make ashize.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW