Kamonyi: Abo Covid-19 yabujije kwishyura inguzanyo za VUP  bahawe Frw 400, 000 buri wese

Abaturage 53 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe bo mu karere ka Kamonyi bari barafashe inguzanyo ya VUP ariko bakananirwa kuyishyura kubera icyorezo cya Covid-19, bahawe amahugurwa yo gucunga umutungo no gukora imishinga mito maze buri umwe ahabwa inkunga y’ibihumbi 400 Frw.

Kamonyi abafashwa biciye muri VUP bahuguwe bahabwa n’inkunga y’ibihumbi 400 Frw kuri buri umwe

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, (Transparency International Rwanda), kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ukuboza 2021, nibwo washoje amahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga abatishoboye bo mu Karere ka Kamonyi bari baratse inguzanyo za VUP ariko bakananirwa kuzishyura.

Aba batishoboye bose bahuriza ku kuba icyorezo cya Covid-19 cyaratumye ibyo bakoraga barabiretse kuko igishoro bakoreshaga bamwe bakiriye  mu gihe cya Guma mu rugo, ibi byanatumye inguzanyo bari bafashe ya VUP bamwe babura ubwishyu.

Nyuma yo guhugurwa no guhabwa iyi nkunga y’ibihumbi 400 Frw na Transparency International Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’Abadage cya GIZ, bagiye kongera kwigobotora ingaruka za Covi-19.

Nyiraneza Josephine atuye mu Murenge wa Mugina, Akagari ka Kigorora, Umudugudu wa Mbati, akaba mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko aya mahugurwa amusigiye ibanga ryo kurushaho kwiteza imbere kuko ngo yakoraga ariko ntiyandike ibyinjiye n’ibyasohotse kuburyo atamenyaga niba yahombye cyangwa yungutse.

Ati “Njye nsanzwe ndangura imboga nange nkazisubiza, ariko Covid-19 aho yaziye twabaye nk’abahombye ariko ubu iyi nkunga igiye kudufasha kurushaho kwiteza imbere. Kuba noneho babanje kuduhugura uko ducunga umutungo ni ibintu byiza cyane, nk’ubu sinajyaga nandika ibyo nasohoye n’ibyo ninjije, umuntu yazaga ukaba wamugurira agafanta ariko nyuma ukazibazaho amafaranga ajya ukahabura.”

Ibi abihuriyeho na Kampire Drocelle na we wo mu Murenge wa Mugina, usanzwe uba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko iyi nkunga ahawe igiye kumufasha kuva mu cyiciro cya mbere akajya mu cya kabiri cy’ubudehe.

Yagize ati “Nsanzwe ndi umuhinzi ariko naguraga amasaka mu mafaranga nagujije muri VUP noneho nkayinika nkagurisha amamera, kuba mpawe iyi nkunga ngiye kuzamura igishoro nge ndangura amasaka menshi. Nziteza imbere mve mu cyiciro cya mbere ngere mu cya kabiri.”

Ngiruwonsanga Lorie, utuye mu Murenge wa Nyarubaka, akagari ka Nyagishubi, we yacuruzaga amatungo magufi ariko igishoro yaje kukirya mu gihe cya Guma mu rugo, avuga ko iyi nkunga n’amahagurwa yahawe bigiye kumufasha kongera kugaruka mu bucuruzi.

- Advertisement -

Ati “Nari nsanzwe ndangura ihene nkazicuruza ariko kubera Covid-19 igishoro nari narakiriye ndeka gukora, ubu rero ngiye kongera gusubukura ubucuruzi bwange ndusheho gutunga umuryango wange, nange mbe mu nzu nziza. Ahubwo abantu bakirara ntibirinde Covid-19 bareke twirinde tutazasubira mu bihe bya Guma mu rugo.”

Abahawe iyi nkunga bavuga ko igiye kubafasha kwikura mu bukene

Bidiri Theogene na we wo mu Murenge wa Mugina, yari asanzwe acuruza amatungo magufi, gusa ngo iyi nkunga ndetse n’amahugurwa bahawe bigiye kumufasha kurushaho kwikenura.

Agira ati “Twahuguwe uburyo ubucuruzi dukora bwarushaho gutera imbere, kuba baduhuguye uburyo wakuzuza igitabo cy’umutungo bigiye kudufasha kwirinda gusesagura ahubwo tukajya twizigama. Narangura ihene ebyiri, eshatu, ariko ubu mpawe igishoro cy’ihene 10, ubu ngiye kwiteza imbere nange, kuba leta itekereza ku muturage washegeshwe na Covid-19 nibyo kwishimira cyane.”

Umushakashatsi muri Transparency International Rwanda, Dr Bruce Gashema, akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere myiza, avuga ko intego yo gufasha no guhugura aba bari basanzwe bafashwa biciye muri VUP ari ukugirango bamenye uko bacunga imishinga mito nabo bakiteza imbere.

Ati “Aba twahuguye bari baratse inguzanyo ya leta binyuze muri VUP maze Covid-19 ituma bamwe badakora imishinga bari bateguye, Transparency Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze yahisemo abakeneye gufashwa kurusha abandi barahugurwa, tubaha amasomo y’ibanze yo gusesengura amasoko mato mato, bakabasha gucunga imishinga mito kubera ubumenyi bahawe mu icungamutungo. Nyuma y’iminsi ibiri bahugurwa barahabwa ibihumbi 400Frw buri umwe.”

Dr Bruce Gashema yasabye aba baturage bafahawe iyi nkunga kwirinda kuyisesagura ahubwo bakayifashisha biteza imbere bakava mu cyiciro cy’abafashwa na leta nabo ubwabo bakiteza imbere aho guhora bateze amaboko leta.

Yagize ati “Tubahugura twaranabibabwiye ko kuba bigishijwe uko bacunga aya mafaranga ari ukugira ngo abafashe kwiteza imbere, dushaka ko bava mu bafashwa na VUP bakaba bagera mu kindi cyiciro cy’ubudehe. Basabaga inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw ariko aya yikubye kane urumva ko n’igishoro kinini, bakwiye kwirinda kuyasesagura kuko byatuma bakomeza kubera umutwaro leta, ahubwo bakagira impinduka mu buzima bwabo, twifuza ko bakiteza imbere bakava mu bakene ahubwo bagateza n’imbere abandi.”

Uyu  mushinga ukaba waratewe  inkunga n’Ikigo cya Abadage cya GIZ  ukorerwa mu Turere 5, aho muri Kamonyi hahuguwe hanafashwa abagera kuri 53, Huye hafashijwe abagera 50, Kayonza  hafashwa abatishoboye 49, Rubavu 28, mu karere ka Musanze ho hafashijwe abantu 70.

Buri wese ahabwa amafaranga y’inkunga itishyurwa y’ibihumbi 400 Frw, muri utu turere dutanu uyu mushinga wakoreyemo abaturage bakaba bazahabwa agera kuri miliyoni 100frw.

Mu turere 5 twatoranyijwe mu gihugu hose bahawe inkunga ingana na miliyoni 100 Frw
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste