Abayobozi mu Itorero rya ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro basabwe kwigisha abayoboke babo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuko ari yo shingiro ry’Ubunyarwanda, bibutswa ko ubukristo nyabwo buhera mu muryango akaba ari nawo muzi nyawo w’Itorero.
Babisabwe kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, mu giterane cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyateguwe na ADEPR Gashyekero, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubunyarwanda ni ihame ndakuka mu gushimangira ibimaze kugerwaho n’ibitegerejwe kugerwaho.”
Hifashishijwe kandi imirongo yo muri Bibiliya mu Intangiriro 11:1,6 hagira hati ” 1. Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. 6 Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.”
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Aron Muhikirwa mu kiganiro yatanze kuri “Ndi Umunyarwada” yavuze ko buri munyarwanda akwiriye guterwa ishema no kuba ari mu gihugu kirimo umutekano kandi kirangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.
Muhikirwa avuga ko kubera ubuyobozi bwiza, amacakubiri, itonesha n’ivangura moko n’umuco wo kudahana nta ntebe bifite mu Rwanda.
Rev Pasteur Rurangwa Louis Second warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yagarutse ku mateka ya mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo, yasabye ko abantu baba umwe muri Kristo.
Ati “Hari icyo bimaze kubaho tutabaye umwe ? turi umwe icyo twashaka gukora cyose twakigeraho, ntabwo waba umunyarwanda nyawe utirinze amacakubiri.”
Anastase Hagenimana Umuyobozi w’Itorero rya ADEPR Gashyekero avuga ko bamaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura aho batuye, birimo gufasha abantu kuva mubiyobyabwenge, kunga imiryango ihoramo amakimbirane ndetse no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.
Pasteur Rurangwa Valentin umuyobozi w’Ururembo rwa Kigali yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro uburyo bubashyigikira mu nkingi Itorero rya ADEPR ryubakiyeho zijyanye n’amavugurura mashya, zigamije kugira abanyetorero Imana yishimira n’igihugu.
- Advertisement -
Ati “Turifuza ADEPR igihugu kizajya kireba kikavuga ngo iri n’Itorero rizima rizana impinduka mu banyarwanda rikora ibikorwa, harimo kurwanya ibyaha twigisha ubutumwa bwiza mu ndirimbo , mu ijambo ry’Imana n’ibindi bikorwa byo gufasha abantu.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yifatanije n’Itorero ADEPR Gashyekero muri iki Giterane, avuga ko ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ari Ubunyarwanda.
Yavuze ko amadini n’amatorero afite inshingano zo kwigisha abayoboke bayo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kuyisobanura kugira ngo batabona ko ari iya Leta gusa.
Ati “Icyo bifasha ni ukugira ngo dukomeze twumve ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda butureba twese. Twaba abayobozi, twaba abaturage, amadini n’amatorero buratureba kugira ngo ibyo duharanira tubigereho turi hamwe.”
Yakomeje agira ati “ Ni ukwibutsa abaturage b’Akarere ka Kicukiro ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gahunda ya Ndi umunyarwanda ni gahunda nziza izatugeza ku iterambere rirambye, Dushimira Umukuru w’igihugu cyacu kuko yakomeje kuyobora abanyarwanda neza akora ibishoboka byose kugira ngo iterambere turimo turigeremo turi umwe, ni amahitamo meza twese dufite inshingano zo gushyigikira.”
ADEPR Gashyekero yashimiye Akarere ka Kicukiro gakomeza kubaba hafi mu bikorwa bya buri munsi.
Iki giterane cyatumiwemo Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge n’izindi Korali zahimbaje Imana abakristo bajya mu mwuka.
ADEPR Gashyekero iri kubaka inyubako nshya yitezweho kujya yakira abakristo benshi bakicara batekanye, ni nayo yabereyemo iki giterane ku ruhushya rw’Akarere ka Kicukiro kuko itaruzura neza.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW