Sibomana Salatier w’imyaka 43 wari usanzwe ari umusare mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi na Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ashaka gutanga ruswa 5000frw kugira ngo bamureke yambutse abantu bajya muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mugabo yafatiwe mu Murenge wa Nyamugali, Akagari, Kiyanzi, Umudugudu wa Kabungeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko ubundi Sibomana yari afite abantu Batatu yagombaga kwambutsa umugezi w’Akagera. Abo bantu baje guhura n’abagize inzego z’umutekano barabafata noneho Sibomana ashaka gutanga ruswa ngo babarekure.
CIP Twizeyimana yagize ati” Ni umugore n’umugabo n’umwana bari bavuye mu Karere ka Gatsibo bashaka kujya gutura mu gihugu cya Tanzaniya ariko bagenda binyuranijwe n’amategeko. Mu ijoro baje guhura n’abashinzwe umutekano barabafata, Sibomana kuko bari abakiriya be yagombaga kwambutsa mu bwato, yahise amenya ko bafashwe aza gutanga ruswa ngo babarekure nibwo yahise afatwa.”
CIP Twizeyimana yaboneyeho gukangurira abantu gukora ibintu binyuze mu mucyo kandi byemewe n’amategeko. Abibutsa ko igihe bafatiwe mu byaha batagomba gukora ibindi byaha byo gutanga ruswa.
Ati” Bariya bantu ubwabo barimo gukora icyaha kuko bashakaga kwambuka Igihugu bitemewe n’amategeko, uriya nawe amenye ko bafashwe kandi yari afite uruhare mu kubambutsa yaje gutanga ruswa ngo barekurwe. Dukangurira abantu kwirinda ibyaha ariko nibaba banafashwe bajye birinda kugerekaho ibindi byaha nka biriya byo gutanga ruswa.”
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera mu Karere ka Kirehe kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
- Advertisement -
IVOMO: RNP
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW