Koffi Olomidé yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu

Umunye-Congo akaba ikirangirire mu njyana ya Rumba Antoine Agbepa Mumba wamamaye ku izina rya Koffi Olomidé urukiko rw’u bujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu, rumuhamya icyaha cyo kubuza ubwinyagamburo ababyinnyi be.

Koffi Olomidé yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu

Koffi Olomidé ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo gufata ku ngufu umwe mu babyinnyi be bane igihe yari afite imyaka 15 y’amavuko, yaregwaga kandi kubuza uburenganzira ababyinnyi be harimo kubabuza gusohoka aho bari bacumbitse.

Urukiko rumaze kumva impande zombie, Koffi Olomidé yahise agirwa umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu n’urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa, maze rumuhamya icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’ababyinnyi be.

Icyaha cyo gufata ku ngufu yashinjwaga byavugwaga ko yagikoze mu mwaka wa 2019, gusa icyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be ari nacyo yahamijwe n’urukiko yagikoze mu mwaka wa 2002 na 2006 abikorera i Paris mu Bufaransa.

Nyuma yo guhamya icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, Koffi Olomidé, yakatiwe n’urukiko gufungwa igifungo gisubitse cy’amezi 18 ndetse ategekwa no kwishyura indishyi kuri aba babyinnyi be, aho yategetswe ku ishyura ibihumbi 11$ by’amadorari ku buri mubyinnyi nk’indishyi.

Umunyamategeko wunganiraga batatu muri aba bakobwa, David Desgranges,  mu rukiko yavugaga Koffi Olomidé, yagiye abafata ku ngufu aho babaga bari muri hoteli, mu modoka ndetse no muri sitidiyo. Gusa ibi birego byaburiwe ibimenyetso.

Gusa icyaha cyo kubuza ubwisanzure ababyinnyi be, urukiko rwasanze aba bakobwa babiri muri bo yarabafungiranye mu cyumba ababuza gusohoka.

Koffi Olomidé, w’imyaka 65 y’amavuko ni umwe mu byamamare ku mugabane w’Afurika mu njyana ya Rumba na soukous.

Koffi Olomidé  cyangwa Antoine Agbepa Mumba, yagiye ahura n’ubutabera inshuro zinyuranye, urugero ni mu 2018 muri Zambia aho yashinjwaga nabwo icyaha cyo gufata ku ngufu. Mu 2016 yarafunzwe nyuma y’uko bivuzwe ko yafashe ku ngufu umwe mu babyinnyi be.

- Advertisement -

Mu 2012 iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo, yashingije guhohotera uwamukoreraga indirimbo, aha yakatiwe igifungo cy’amezi atatu ariko gisubize. Mu 2008 yavuzweho gusagarira umukameramani waturukaga muri DR Congo, aha hari mu konseri aho yanangije Camera ye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE