*Urupfu rw’abo bavandimwe babiri ryatewe n’impanuka yabaye bavuye mu bukwe
Ahobantegeye Thacien, Ndayisenga Noël n’abandi 5 bo mu Muryango, bagiye gusabira umuvandimwe bagarutse bakora impanuka y’imodoka bahita bapfa, inshuti zabo Umutoni Adeline yabwiye UMUSEKE ko bihutiye kujyana imibiri i Kabgayi, bahageze babasaba amafaranga yo kubashyira muri morgue.
Gusa abari baje gufata iyo mibiri, uyu munsi basanze yarangiritse kuko yari ibitswe mu kirongozi ahantu hagera izuba.
Umutoni Adeline umwe mu nshuti za banyakwigendera avuga ko ku Cyumweru taliki ya 05 Ukuboza, 2021 abo bagabo, abagore babo n’inshuti z’umuryango bahagurutse mu Mujyi wa Kigali, berekeza mu mu Karere ka Ngororero, gusaba umugeni.
Bahindukiye bageze mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, imodoka yabo yaje kugonga umukingo, inzugi zirikingura abarimo bikubita hasi babanza imitwe muri Kaburimbo barapfa, abandi barakomereka byoroheje.
Umutoni avuga ko bahamagaye Polisi ibafasha kugeza imibiri n’inkomere i Kabgayi. Yagize ati: “Icyatubabaje ni agashinyaguro k’ibitaro kandi twabuze abacu dukunda.”
Umutoni yavuze ko Ibitaro bya Kabgayi byabanje kubarangarana bakihagera, basaba ko babaha imibiri y’ababo kugira ngo bayijyane mu bitaro i Kigali banga kuyibaha barataha.
Ati: ”Twagarutse gufata imibiri uyu munsi, dusanga yibereye muri corridor yarangiritse, kandi twari twishyuye Frw 40,000 ya morgue.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste yemera ko habaye uburangare, cyakora akavuga ko abakiriye imibiri bagombaga kubivuga mbere kubera ko nta mwanya wari uhari.
- Advertisement -
Ati: ”Abayakiriye ntabwo bigeze babitumenyesha ko bakiriye imibiri badafite aho bayishyira, tubimenye uyu munsi ko iki kibazo cyabayeho.”
Muvunyi yavuze ko bagiye guhana abo bakozi hashingiwe ku byo amategeko ateganya, kuko ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi muri ibi Bitaro cyari kimaze gukosoka.
Ahobantegeye Thacien yasize umugore n’abana 8, Umuvandimwe we Ndayisenga Noêl we yasize umugore n’abana 4.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yavuze ko basubije imiryango ya ba nyakwigendera Frw 40, 000 bari bishyuye kugira ngo imibiri ishyirwe muri morgue bemera no gusaba imbabazi mu izina ry’Ibitaro.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.