Musanze: Abasaga 200 bakoreye igisa n’imyigaragambyo ku biro by’Intara

Abakozi b’Ikigo Mass Building Ltd basaga 200 bari kubaka ikigo cy’ubushakashatsi buziga ku mibereho y’ingagi mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze (Diana FosseyGorilla Found Interanational ,Karisoke Reasearch) ,bazindukiye ku biro by’intara basaba ko barenganurwa maze bagahabwa ibyo bemererwa n’amategeko.

Aba bakozi bavuga ko bashaka ko amaseerano bemerewe ko  yubahirizwa

Mu byo basaba harimo guhabwa ubwizigame mu kwivuza buri kwezi, guhabwa umunsi wo kuwa Gatandatu no ku cyumweru nk’ikiruhuko kuko igaragara mu masezerano y’akazi,guhabwa iminsi y’ikiruhuko iteganywa n’itegeko,guhabwa amafaranga y’amezi yagiye abura bihe bitandukanye.

Imiterere y’ikibazo…

Ubusanzwe iki kigo gikoresha abagera ku 1500 mu mirimo yo kubaka iki kigo. Muri abo harimo abafundi, ababafasha(Abayede). Mbere y’uko batangira akazi mu mwaka wa 2019, aba bakozi bari bagiranye amasezerano y’akazi n’iki kigo maze muri ayo masezerano bemeranya ingingo zitandukanye.

Mu byo bemeranyije ni uko umukozi yagombaga guhabwa umushara mbumbe, guhabwa ubwishingizi ndetse n’ibindi.

Umwe muri aba bakozi, yabwiye UMUSEKE ko bafashe icyemezo cyo kwerekeza ku biro by’intara kuko ubuyobozi bw’Iki kigo butarikwemera kubaha ibyo babagomba.

Ati “Turikubaza imishara yacu tutajya tubona,tukabaza uburyo badukatamo amafaranga, tukabaza ko mu kutwirukana batigeze baduha ukwezi kw’integuza kandi twakoraga tutazi igihe amasezerano azararangirira, bo barahagurutse babonye amazu yabo yuzuye bati turahagaze.”

Ikindi mu byo avuga ko bakwiye gusobanukirwa, ni urupapuro rwerekana umushara wabo, aho avuga ko iyo agiye guhembwa kuri banki abona amafaranga 120.000frw ku kwezi nyamara kuri urwo rupapuro rwo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi(RSSB),asanga ku mushahara mbumbe hariho 254.000frw bityo ko akwiye guhabwa andi mafaranga.

Uyu muturage avuga kandi ko buri kwezi akatwa o.8% by’umushara y’ubwisungane mu kwivuza, ibintu avuga ko ari amanyanga kuko mu masezerano bari bemerewe ubwishingizi.

- Advertisement -

Ati “Turasaba ngo batugaragararize uko dukatwa, baduhe amezi bataduhembye, baduhe amafaranga badukata mu bwishingizi kuko nitwe tuyitangira.”

Mugenzi wagiriye impanuka mu kazi avunika umugongo, yavuze ko kuva yahura niyo nsanganya atigeze yitabwaho bityo ko nawe yahabwa ibyo amategeko amugomba.

Ati “Navunitse umugongo ubwo nari mukazi ndi guterura ibirahuri ariko nta kintu na kimwe barankorera, mu byifuzo byanjye ndasaba gusubizwa amafaranga nivuje ubwo narindwaye no gusubizwa amafaranga batampemye ubwo nari ndwaye.Hari amafaranga 115000frw batampembye y’amezi abiri.”

Yavuze ko bamaze iminsi basiragira ariko bakagaragaza ubushake buke mu kubakemurira iki kibazo.

UMUSEKE wagerageje kuvugisha ushinzwe abakozi mu kigo Mass Building Ltd,Shema Jean Luc ntiyifuza kugira icyo atangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Jeanvier , yabwiye UMUSEKE ko bahaye umurongo iki kibazo ariko ko hari habanje ubuhuza ariko ntibwagira icyo butanga bityo ko hagiye gukorwa raporo ikerekeza ku Ntara , ikaba ariyo izatanga umurongo mu gihe cya vuba.

Ati “ Twari twagerageje kubahuza n’umukoresha kugira ngo bagire ibyo bumvikana, ku munsi w’ejo ubwo byatangiraga, ni uko umukoresha ibyo yababwiye batabashije kubyakira, bumva ntibari gusubiza ibyo basaba,cyane cyane nk’amafaranga bagiye bakwata mu bwishingizi,….Ibyo rero umukoresha bakagaragaza ko atari kubibakorera.”

Yakomeje ati”Icyo dukora ni ugukorera raporo Intara, nayo ikagerageza kuba yagira icyo ifasha iki kibazo, ariko ikindi twababwiye ni uko yiteguye kumva ikibazo cya buri umwe.”

Muri rusange buri ruhande haba ku bakozi ndetse no ku bakoresha ruvuga ko rwubahirije ibisabwa mu mategeko abandi bakavuga ko byirengagijwe nkana. Mu bindi abakozi basabwe, ni uko harimo gukora urutonde rw’abakozi bafite iki kibazo kugira ngo gikurikiranwe.

Ibaruwa isaba kurenganurwa yanditswe n’aba bakozi 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIME RAYMOND / UMUSEKE.RW