Nyamagabe: Ba gitifu b’Utugari bahawe mudasobwa mu rwego rwo gufasha abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Jean Marie Vianney Gatabazi yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari mu  karere ka Nyamagabe mudasobwa (Computer Laptop) abasaba ko zizafasha umuturage.

Minisitiri Gatabazi yasabye ba gitifu b’utugari ko mudasobwa bahawe zigomba kubafasha guha abaturage serivisi nziza

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kitabi kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, witabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, abagize inzego z’umutekano n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe.

Minisitiri Gatabazi yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali inshingano z’ibanze ko ari izo gucunga umutekano w’abaturage, kubakemurira ibibazo, kubaha serivise nziza no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta.

Yavuze ko hatanzwe izi mudasobwa muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame hagamijwe kugira ngo umuturage abone serivise adakoze urugendo.

Ati “Ni mudasobwa zikomeye kandi z’ubwoko bwiza, nta kubwira abaturage ngo umuriro wabuze, network yabuze kuko umuturage aba akeneye serivise nziza.”

Minisitiri yakomeje avuga ko ubu serivisi z’irangamimerere mu Rwanda zisigaye zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariyo mpamvu aba bayobozi bagiye kuzifashisha bakora ibitagikorerwa mu mpapuro.

Ati “Habanje kuvugururwa itegeko ryemerera abayobozi b’Utugari gutanga serivise z’irangamimerere, ntabwo bari bafite ibikoresho bibafasha kwandika mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo ubu umwana uvukiye mu rugo azajya yandikwa n’Akagari n’uwapfuye yandukurwe n’Akagari akoresheje iyi mudasobwa.”

Minisitiri Gatabazi yongeyeho ko ibi bizafasha ko umuturage igihe azaba atari aho atuye azajya abona serivise aho ari hose kuko azajya ayihabwa atagombye gukora urugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masagara mu Murenge wa Musange, Gatete Emmanuel avuga ko ubundi bandikaga mu makaye.

- Advertisement -

Ati “Ubundi twandikaga mu makarine, ariko ubu ngubu icyo bigiye kudufasha ni ugutuma abaturage bacu tubaha serivise zitandukanye haba mu kurangiza imanza kuko dusigaye tuzirangiza muri system, tukaba dushima ubuyobozi bw’Igihugu bwatugeneye mudasobwa nk’igikoresho cy’akazi”.

Nyirakanani Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugali, mu Murenge wa Gasaka yashimye ko bahawe izi mudasobwa kuko umuturage atazongera gusiragira ava ku Kagari ajya ku Murenge.

Ati “Nubwo ari umuhigo ko ababyeyi bose babyarira kwa muganga ariko bijya bibaho ko hari ubyarira mu rugo kuko umuhigo ntabwo uragerwaho ijana ku ijana, bizadufasha rero gutanga izo serivisi neza.”

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’Utugari 92 Abanyamabanga Nshingwabikorwa bose bakaba bashyikirijwe mudasobwa, bikaba biteganyijwe ko zizahabwa Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose mu gihugu guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ukuboza, 2021.

Ba gitifu b’utugari bose bashyikirijwe mudasobwa
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYAMAGABE