Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge rutangaza ko rwiyemeje kurwanya ibinyoma n’amakuru mabi avugwa na bamwe mu bantu batandukanye ko byagira ingaruka mu gufata urukingo rwa COVID-19.
Uru rubyiruko rutangaje ibi mu gihe hirya no hino hagiye humvikana amakuru adafite ishingiro ko umuntu wikingije COVID-19 bishobora kumugiraho ingaruka zitandukanye.
Uzamukunda Shakhira wo mu Murenge wa Nyarugenge ,Akagali ka Gacyamo mu Mudugudu w’Urukundo mu Karere ka Nyarugenge,yamazekwikingiza Coronavirus inkingo ebyiri .
Yabwiye UMUSEKE ko nawe mbere y’uko ajya kwikingiza yari yarabwiwe ibihuha ku rukingo ko niyikingiza mu mubiri we azagira impinduka gusa ko atitaye ku mabwire afata urukingo.
Ati “Mbere y’uko njya gufata urukingo hari ibihuha numvaga.Numvaga abantu batandukanye bavuga ngo uzafata urukingo hari ukuntu uzaba, barashaka kutugirira nabi nyine urumva n’ibihuha nk’iby’abana bato.”
Yakomeje ati “Noneho icya nteye kujya gufata urukingo,umuntu mukuru ujijutse wanganirije, ambwira ko gufata urukingo ari ukongera ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo Coronavirus ibe itatuzahaza.”
Yavuze ko kuba yarahawe inkingo zombi bizamufasha kuba COVID-19 itamuzahaza cyangwa ngo imuhitane.
Ati “Ntabwo ari igikorwa cyoroshye kuba wahindura urubyiruko kuko benshi baracyabirwanya nk’uko na njye nabirwanyaga ariko byibuze bamwe ngira amahirwe yo kuba naganira na bo cyangwa ababyeyi babo kuko atari twe urubyiruko tugifite iyo myumvire ,nababwira ko gufata urukingo bigamije kwirinda no kurinda imibiri yacu kugira ngo tutarwara Coronavirus.”
Ntakiyimana Israel nawe wo mu Murenge wa Nyarugenge .Akagari ka Agatare,Umudugudu w’Umurava mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko nawe kuri ubu yamaze guhabwa inkingo ebyiri za COVID-19,ibintu avuga ko ari amahirwe akomeye amugeza kukubona serivisi zitandukanye no kugira ubudahangandwa mu mubiri.
- Advertisement -
Ntakiyimana nawe yavuze ko urubyiruko rumwe rutarakangukira kujya gufata urukingo ahanini bitewe n’uko bamwe badafite amakuru ahagije kuri rwo.
Ati “Bamwe muri bo bakeneye ubukangurambaga kuko ntabwo wabwira umuntu ngo ajye kwikingiza kandi utabanje kumubwira ibyiza bya byo.Bisaba ko umwegera , mukabanza mukaganira,bigatuma nawe ashishikariza bagenzi be kwikingiza.”
Uyu yavuze ko agiye gutanga umusanzu mu gushishikariza bagenzi be ibyiza byo gufata urukingo kugira ngo igihugu gisubire mu buzima busanzwe ari nako Coronavirus irandurwa burundu.
Umukozi Ushinzwe iterambere ry’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge,Serugendo Jean de Dieu, yabwiye UMUSEKE ko nubwo muri ako Karere habanje kumvikana ibihuha ku rukingo rwa COVID-19 bitabujie ko abantu bikingiza ku bwinshi.
Ati “Kugeza ubu ubwitabire buhagaze neza cyane ndetse n’urubyiruko rwabyitabiriye, uretse n’urubyiruko hongeweho n’abana bari munsi y’imyaka 18 kugera kuri 12.Habayeho ko dukingirira ahantu hatandukanye kubera ko byagaragaraga ko ku bigo nderabuzima ari hato kandi baritabiriye barakingirwa.”
Serugendo yavuze ko abaturage barenga 230.000 bamaze gukingirwa ahantu hatandukanye n’ibigo nderabuzima biri mu Karere ka Nyarugenge .Abarenga 130.000 bamaze guhabwa inkingo ebyiri naho 100.000 bahabwa urukingo rwa mbere.
Yavuze ko muri ako Karere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC hakozwe ubukangurambaga butandukanye kugira ngo hirindwe impuha kandi abantu bashishikarire kwikingiza.
Serugendo yasabye abantu batandukanye barimo n’urubyiruko gukomeza kwirinda kandi abatarafata urukingo bakingiza kandi bakirinda kuyobywa.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ibuzima itangaza ko abagera ku 3.452.598 bamaze guhabwa inking ebyiri.Muri abo abamaze guhabwa urukingo rwa mbere ni 5,987,745.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW